Imana yasezeranyije ko izasuka Mwuka Wera ku bantu bose
Imana isezeranya Mwuka Wera yavuze ko mu bihe bya nyuma izawusuka ku bantu bose hadasigaye n’umwe! [Yoweli 3:1-2]
Ariko se kuki abantu bamwe babaho nk’aho iri sezerano ritareba buri wese, yemwe n’abajya gusenga ugasanga nta bimenyetso bya Mwuka Wera bibagaragaraho!
Ubundi kugira ngo Mwuka Wera akore, bisaba kuba mu bwiza bw’Imana. Niyo Mpamvu abadasenga birangira batazi ko abaho.
Bisa no gushyira amazi muri firigo akaba nk’urubura, ukaba wakwicwa n’inyota uyareba!
Umwe mu bahanuzi wo mu bihe bya Kera, yageze mu kirere kirimo abanyabyaha, bamusabye kubabariza Imana ati ‘muzane inanga n’umucuranzi’.
Agikora ku nanga Ukuboko k’Uwiteka kurururuka, arahanura (The Glory of God) [2 Abami 3:14-15].
Kimwe mu byururutsa Icyubahiro cy’Imana, ni ukuramya no guhimbaza mu ndirimbo. Niyo mpamvu Satani atera Abakristo benshi gukererwa bagasanga uyu mwanya warangiye, kuko azi icyo aba abahombeje! Isubireho!
Iyo icyubahiro cy’Imana gihari, ntitugira ubwoba kuko abamalayika b’Imana baba bari kumwe na yo batubera ingabo, ariko iyo udafungutse amaso y’Umwuka ntubibona!
Ibi ni byo byabaye kuri Gehazi umugaragu wa Elisa ubwo yabonaga ingabo z’Abasiriya agashya ubwoba, ni uko Elisa yinginga Imana imukora ku maso abona amafarashi n’amagare y’umuriro byuzuye umusozi bigose Elisa [2 Abami 6:16-17].
Kuba mu kubaho kw’Imana bituma utita ku bwinshi bw’ibikugose ahubwo ukita ku ngabo zo mu ijuru zikugose!
Ndagusabira gukorwa ku maso nonaha ngo ubone Abamalayika bakurinda aho kubona abadayimoni bagukanga. “Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kurusha abari kumwe n’abanzi bacu”
Umunsi mwiza uzira ubwoba n’urwikekwe!
Past Vincent de Paul NSENGIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Thank you
Amen God bless u
Blah blah blah… Ahubwo dusobanurire ukuntu mwese abiyita abakozi b’Imana urukundo rwa cash arirwo rubayobora! Naho amagare y’umuriro yo… Ibyo nanjye ntibyananira kubihuza n’icyo nshaka kuvuga…
Imana yongere icuncumurireho uyu mwuka kuko ndamukeneye pe!
Umuririmbyi yarawuzuye araririrmba ati”Turagusaba Mana yacu umwohereze uwo mufasha wacu,Kuko dufite intambara ikomeye mu isi turamukwiye rwose”
Ni isezerano ryacu ndetse n’abazadukomokaho.
Umwuka wera naganze muri twe.
Amen
Imana ihe umugisha uwagize iri hishurirwa.
Abasabisoma mwese,umugisha w’Imana ubane na mwe kandi ntimukabure ku Mwuka Wera.
Comments are closed.