Digiqole ad

IMANA NI NDE?

UMUKRISTU bivuga uwemera ibyo YESU yavuze kandi akanabikurikiza. Nta kintu YESU yavuze abeshya. Amasomo ya BIBLE tugiye kureba,ntabwo YESU yayavuze ashaka kutuyobya.

God-sky1
Imana nta muntu urayica iryera

INGERO:1.YESU yavuze ko SE amuruta (Yohana 14:28)

2.YESU yavuze ko imana ye, ni nayo mana yacu (Yohana 20:17);(2 Abakorinto 1:3)

YESU ageze mu ijuru yakomeje kuvuga ko nawe afite imana (Ibyahishuwe 3:12),ntiyabaye imana ahubwo yicaye iburyo bw’imana

IMPAMVU YESU ATARESHYA NA SE

1.YESU yarapfuye kandi IMANA ntishobara gupfa (soma muri HABAKUKI 1 :12)

2.Mbese ko YESU yamaze iminsi 3 mu kuzimu, ubwo nta mana twagiraga?

Ese yarizuye? Oya rwose. BIBLE ivuga  ko Imana ariyo yamuzuye (Ibyakozwe 2:32)

3.YESU yasengaga  SE,ndetse amwinginga, arira! (ABAHEBURAYO 5:7) Tekereza !

 

DORE AMASOMO YESU YIVUGIYE UBWE YEREKANA KO ATARI WE MANA Y’ABANTU

1.Yavuze ko imana ariyo yamutumye ku isi Yohana 5:30

2.Yavuze ko SE ariwe mana y’ukuri YONYINE YOHANA 17:3

3.Yavuze ko atazi ibintu byose MATAYO 24:36

4.Yavuze ko nta muntu wigeze kubona Imana (YOHANA 1:18), kandi we abantu           baramubonye (Bible ivuga ko ubonye imana wapfa)

5.Yavuze ko yitondera amategeko ya SE YOHANA 15:10

6.Yavuze ko ntacyo abasha gukora ku bwe YOHANA 5:30

 

BIBLE IVUGA KO TUGOMBA G– USENGA SE WA YESU GUSA

Abantu benshi basenga YESU. Ntabwo aribyo rwose.

Mwibuke ko YESU yatubwiye ko imana ye ari nayo MANA yacu. (YOHANA 20:17)

YESU yavuze ko tugomba gusenga se gusa (MATAYO 4:10)

Nawe yasengaga se buri gihe  (MATAYO 11:25,

26);(YOHANA 14:16)

Yavuze ko nidusaba(nidusenga)tuzajya dusaba se (YOHANA 15:16)

ABIGISHWA ba YESU basengaga,bagashimira se wa YESU (2 Abakorinto 1:3,Abakolosayi 3:1).Nta na rimwe basenze YESU kuko yatubujije kumusenga.

 

DORE UKO ABIGISHWA BE BAMUFATAGA

-PAUL yigishaga ko YESU ari ikiremwa cya mbere cy’imana (ABAKOLOSAYI 1:15,16).

Mu zindi ndimi BIBLE ivuga “the first born of all creatures”,”le premier né de toutes créations”. YESU nawe rero ari mu BYAREMWE.

-PAUL yatubwiye ko imana ari ‘chef’ wa YESU (1 ABAKORINTO 11:3)

-PETERO yavuze ko  YESU ari  UMUGARAGU W’IMANA (IBYAKOZWE 3:13)

Yavuze kandi ko na YESU afite imana (1 PETERO 1:3)

Imana ni imwe gusa.Ntabwo igizwe n’ibice (UBUTATU) nkuko amadini menshi abyigisha (YESAYA 45:5).Ibyo by’ubutatu ni ibyo amadini yahimbye nyuma yaho YESU asubiriye mu ijuru,kandi iyo nyigisho ya gipagani yaturutse mu madini y’i BABULONI,aho basengaga imana eshatu.

YESU n’abigishwa be ntibigeze bigisha ko imana ari UBUTATU.

 

BATI UMWUKA WERA NI IMANA!

Nta na rimwe BIBLE yigisha ko umwuka wera ari imana.

Umwuka wera ni imbaraga ziva ku mana.YESU n’abigishwa be bakoraga ibitangaza kubera umwuka wera imana yabahaga.Turebe ingero muri BIBLE:

1.YESU yavuze ko yirukanaga abadayimoni kubera umwuka wera se yamuhaye (Matayo 12:28)

Ubwo se urumva yaramuhaye indi mana?Oya ni imbaraga zidasanzwe yamuhaye.

2.Umuntu witwa SIMONI yashatse guha ruswa intumwa za YESU kugirango zimuhe umwuka wera (nukuvuga imbaraga ziva ku mana) maze akore ibitangaza (Ibyakozwe 8:18,19).

3.YESU agiye gusubira mu ijuru,yabwiye abigishwa be ko azaboherereza IMBARAGA zivuye mu ijuru (LUKA  24:49).Yarazohereje rero ubwo kuri PANTEKOTI babonye umwuka wera bakavuga indimi batari bazi.

Ntabwo rwose umwuka wera ari indi mana.

Hari igihe BIBLE ivuga ibintu ,noneho abantu aho gushaka ibisobanuro nyabyo,ahubwo bakabifata nk’aho BIBILIYA yivuguruza.Ntabwo BIBLE yivuguruza.

DORE INGERO

1.Muri YOHANA 1:1 ,havuga ko JAMBO yari imana,kandi JAMBO yari kumwe n’imana

Iri somo ntabwo rivuguruza andi masomo ya BIBLE.

Hari igihe Bible ikoresha ijambo imana ishaka kuvuga umuntu ukora ibintu bidasanzwe.

Ingero: MUSA yiswe imana ya FARAWO (KUVA 7:1),PAUL yiswe imana (Ibyakozwe 28:6),ndetse na Satani yitwa imana (2 ABAKORINTO 4:3,4).

IMANA muri ayo masomo mvuze,bivuga UMUNTU ukora ibintu bidasanzwe.

Rero kuba YESU yariswe imana,ntibivuga ko areshya na se.YESU yivugiye ko imana imuruta (YOHANA 14:28). 

2.Muri YESAYA 9 :5  -Haravuga ngoYESU azitwa Data wa twese.

YESU yitwa data wa twese kubera ko yadupfiriye kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka.Ni nkaho yatubyaye. Iyo imana itamwohereza ngo adupfire ntabwo twari kuzabaho iteka mu gihe kizaza. Ariko Bible itubwira ko Data wa twese ari SE WA YESU

(I ABAKORINTO.15:24).Ntabwo rero bivuguruza YESAYA 9:5.,ahubwo biruzuzanya

3.Muli YOHANA 14:9-Umbonye aba abonye data

Aha ntihavuguruza aho YESU yavuze ko nta muntu wigeze kubona imana (YOHANA 1:18).

Kandi BIBLE ivuga ko urebye imana wapfa (KUVA 33:20).

Ariko YESU abantu baramubonye.Yivugiye ko yatumwe n’imana hano ku isi (Yohana 5:37)

Yesu yavuze ko yari ahagaraliye se.Tubisoma muli YOHANA 7:28,29.

Yakoze ibyo se yari gukora iyo yiyizira.Ni nkaho ari se twabonye.

4.YESU yavuze ko we na se ari UMWE.

Ariko yavuze ko n’abakristo bagomba kuba UMWE.

Nukuvuga ubumwe mu bikorwa n’imigambi. (YOHANA 17:11).Ntibivuga ko bareshya!

URABONA KO AYA MASOMO TUBONYE ARI MENSHI CYANE.YOSE AVUGA KO IMANA YONYINE ISHOBORA BYOSE, ARI SE WA YESU GUSA.

IMANA NI IMWE GUSA ,SI UBUTATU.Nta na hamwe BIBLE ivuga ko imana ari UBUTATU. YESU ni we tugenderaho. Nta na rimwe yavuze ko imana ari UBUTATU.

MENYA KO IMANA IZARIMBURA ABATAYIZI N’ABAHIMBA IBINYOMA (2 Tesaloniki 1:7,8).

Nyamuneka nimwige BIBLE neza (YOHANA 8:32). Kuba umukristo nyawe si ukujya mu nsengero kuririmba no gutanga ICYACUMI warangiza ukitahira.

 

NZAYISENGA Claude
TEL.0788414023

71 Comments

  • KUVA NABAHO NABONA UM– USEKE UTANGAZIBINTU BIZIMA BYUBAKA. SINZI NIBA UMUNTU WANDITSIBI ARUMUSILAM ARIKO RERO NUKURI KUZIMA KD KWAMBAYUBUSA.

    • Abasiramu se bemera ko Yesu ari umwana w’Imana? Reka da

  • Ibintu uvuze nibyo kabisa wamugani se no ku bantu buntu umwana yangana na Se gute nubwo yaba afite ubushobozi ate ariko koko aba afite imipaka. urugero umwana ntiyarara ku buriri bwa Se ngo amusimbure cg ngo bareshye ku nshingano zo mu buriri anabikoze byaba ari amahano.Njye ndanyuzwe

  • izi ni inyigisho a Kiyehova wamamamza, hari indi mirongo myinshi utavuga ivuga ibyo uhakana. Yesu yari afite kamere ebyiri, iy’ubumuntu n’iy’Ubumana niyo mpamvu rimwe yavugaga nk’uko umuntu yavuga irindi akavuga nk’uko Imana yavuga.Ibyo bibyo byashobeye abantu nkamwe mutazi Yesu.

    • Iyo mirongo yivuge unayidusobanurire wifashishije Bible ubwayo, wirinde guhimba ibintu kuko utabasha gusobanura neza Bible kurusha uko yo yisobanura

      Urakoze

  • Wowe uri kuyobya abantu,nawe iryo n’idini uri kwamamaza,urebye neza usanga uri kuvugira Idini ryawe ,utari kwamamaza Imana n’ubumana bwayo,ko se Uwayitumenyesheje ari uwavuye kuri yo,wowe iyo wamamaza wayimenyeshejwe na nde?YESU niwe nzira n’ukuli,n’ubugingo ntawujya kwa Data atamujyanye.No short cut,n’utamwizera uzarimbuka,kandi nagusaba ko utakomeza kuyobya abantu no kubatera urujijo.

    • Oya wihita wishyiramo ko ayobya abantu, kuko aho uvuga ko Yesu ari inzira n’ukuri n’ubugingo, ntimubivuguruzanyaho. Ariko kuba Yesu ageza abantu ku Mana bihita bikwereka ko atari iyo Mana abagezaho.

      Igore gato utekereze: Yesu ko ari INZIRA yaba ate icyarimwe na DESTINATION?

      Rusizi ari kimwe 100% na Nyarugenge,wavuga ute ko umuntu uri i Bukavu agera Nyarugenge aciye i Rusizi? (Rwari urugero gusa au hazard)

      Bishobora kugora kuzibukira inyigisho twakuriyemo. Ariko zigaragaye ko atari zo twakagombye kwiyemeza. Wenda abantu baduseka ariko Imana na Yesu bo baba badushyigikiye.

  • ibi ni byi koko

  • Yewe ga Charle! Hanyuma seko washyizeho imirongo watoranije ihamya ibyo ushaka kwerekana,uyu uvuga uti : JYEWE NA DATA TURI UMWE, UMBONYE ABA ABONYE NA DATA,ABURAHAMU ATARABAHO NDIHO, niyindi ivuga nk’uko, ko utayishyizemo kandi bayo yaravuzwe na Yesu ubwe?! Ibyo ubeshyera intumwa nabyo sibyo. Dore urugero mw’ibaruwa Pawulo yandikiye TITO 2:13.

    • Ndashima UM– USEKE cyane.Turashaka abantu nkaba ba NZAYISENGA bigisha abantu imana icyo aricyo kuko amadini ayobya abantu gusa yishakira indonke.Ngo imana ni imwe mu BUTATU!Birababaje.Ibi ni ibihimbano byaturutse muri concile de NICEE.Mwese ababishoboye mushake kuri internet muciye kuri GOOGLE murebe inkomoko ya TRINITE.Murumirwa!!Kandi erega iyi TRINITE ituruka na none ku madini ya gipagani yo mu Egypt,Babylon na ROME.Nta na limwe YESU cyangwa ba PAULO na PETERO bigeze bigisha ko IMANA ari UBUTATU.
      Musome neza imirongo NZAYISENGA yabahaye.

    • Bamenya, uranze wigize bamenya koko! Kuki wihutira gutanga coment utarasoma ibyo ucomentinga? Urirukanswa n’iki? Umenya n’iyo ubonye umwanya wo gusoma ibyo usoma utabyumva! Nakugira inama yo kwegera Nzayisenga akakwereka uko biga Bible. Ubwo muri Tito 2:13 wahasomye urahumva cg n’ubuhubutsi bwawe? Isubireho ntabwo tuzaguseka kandi n’iyo twaguseka upfa kwiyemeza gukora ibyo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari na yo Se ishaka (ibyo Bible yigisha) urebe ko utazabona ubuzima bw’iteka.

      Sha ndahamya ko ibi Nzayisenga avuga twirinze kwica amatwi no gutsimbarara ku byo twigishijwe tukabishyira mu bikorwa twazabaho iteka ryose!!! Gusa niba ushaka kwisuzuma ujye ureba inyigisho nshya niba ishingiye kuri Bible maze wibaze iyo wari usanzwe uzi aho wari warayikuye. Ubundi wiyemeze gushyira mu bikorwa ibyo Bible yigishaaa! Yego guhindura inyigisho biragorana ariko wibuke ko hari igihe bihesha agakiza (Example of Maria nyina wa Yesu yari umuyahudikazi kandi Bible ivuga ko yari indakemwa ariko se kuki yahindutse akaba umukristu, Sawuli(Paul)yagiriraga ishyaka inyigisho yari yarahawe ariko se kuki yahindutse akaba umukristu)?

      • Mwabonye kwigishiriza mumuhanda bitaboroheye none muje ku mbuga nkoranya mbaga?! Ni byiza ariko mwemere no kumva icyo abandi nabo bababwira ku bijyanye na Bibiliya Yera, atari imwe yanyu ubwanyu ngo ihinduye muri gahunda y’isi nshya! None se Abafilipi 2: 5kugeza kuri 11 handitse ngo iki? Ntihatangira havuga ngo ; “UWO N’UBWO YABANJE KUGIRA AKAMERO K’IMANA, NTIYABONYEKO KWITWA IMANA ARI IKINTU CYO KUGUNDIRWA”? Hanyuma se 11 ntuvuga utya ngo :”Indimi zose zature ko Kristo ari Uwiteka, ngo Imana data ihimbazwe”? Ubwose nabyo uravuga ko ari ukwigira bamenya? Yesu niwe shusho y’Imana itaboneka kandi ni we agakiza kabonerwamo, ibyo ni ukuri utarwanya ngo ubishobore nk’uko utabuza ijoro gucya!

        • Bamenya noneho ndishimye, ndabona dutangiye kumva ibintu kimwe niba nawe ubona ko bikwiriye kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana (Bible).
          Ubu buryo bwo kuganira n’abantu ku ijambo ry’Imana binyuze ku mbuga za internet abahamya ba Tehova basanzwe babukoresha kuko bagira n’urubuga rwabo (jw.org) ruboneka mu ndimi zisaga 100 ariko ntibwasimbuye ubundi buryo bakoresha babwiriza ubutumwa bwiza b’ubwami ku isi hose (Mat.24:14). Nkurikije ibyo nsomye muri bibiliya yera ndabona ibyo uvuga ari byo.
          None se igitekerezo utumvikanaho na Nzayisenga ni ikihe Bame?
          Niwongera gusoma Abafilipi 2 uhereye ku murongo wa 3 urabona icyo Paul yashakaga kwigisha. Yavuze ko Yesu yari afite kamere nk’iya se Yehova ariko kuba yari ameze nk’Imana ntibyatumaga yishyira hejuru cg ngo ashyamirane na se ashaka kwigarurira ubutware bwe cg kwireshyeshya na we ahubwo nk’uko Nzayisenga yabivuze haruguru yahoraga avuga ko se amuruta kandi ko amugandukira (soma imirongo haruguru).None se ko Paul yateraga inkunga abafilipi yo kwihingamo kugira kamere (imitekerereze) nk’iya Christu ubwo na bo bari kuba Christu?
          Ku murongo wa 11 nk’uko wabivuze indimi zose zikwiriye kwaturi zikavuga ko Kristu ari Uwiteka (Uhoraho) kugira ngo se Yehova ahimbazwe.
          Kubera ko Christu n’ubwo yari ameze nk’Imana yakomeje kwicisha bugufi no kugandukira se, Se yamugororeye impano yo kudapfa(ni yo mpamvu yitwa Uwiteka/Uhoraho) kandi amushyira hejuru cyane ku buryo yamuhaye izina risumba andi yose haba mu ijuru no mu isi.
          Cyakora kuko Yehova ari Imana ifuha ntiyamuhaye uburenganzira bwo gusengwa kuko yavuze ko icyubahiro cya nta wundi yagiha (Yesaya 42:8).
          Nzayisenga ntiyahakanye ko Yesu atitwa Imana, Data, Uhoraho (Uwiteka) ahubwo ongera usome imirongo yatanze muri Bibiliya Yera urebe impamvu yitwa ayo mazina.

          Murakoze

  • ubwo se nitugera mu ijuru tuzabona IMANA eshatu mumbwire?

  • mwaretse kwamamaza abomuribo.

  • ugaragaje ko uri umu babylonian wujuje ibyangombwa.banza umenye ibyanditswe 2timoteyo 3:7 maze usabe Yesu akuzuze umwuka wera nibwo uzajya uvuga ibyo uzi udahuzagurika.Imana iguhe umugisha niwumvira inama nkugira.

    • Watubwiye se wowe qui n’es pas babylonien(ne) uko wize kandi ugasobanukirwa. Ariko ubwirwa n’iki ko ibyo wize ari byo by’ukuri? Ubwirwa n’iki se ko wabisobanukiwe? Bibiliya igira iti: “ijambo ryawe ni ukuri”(Yoh.17:17).Aya ni amagambo yavuzwe na Yesu ubwe igihe yasengeraga abigishwa be. Uwanditse iyi nkuru nabonye yakoresheje imirongo myinshi yo muri Bible kandi uyisomye wirinze ubwibone no gutsimbarara ku byo wigishijwe wakumva ukuri uko ari ko.
      Ariko kuki mutacyihanganira inyigisho nzima koko? Bible yahanuye iby’abameze nkawe (2Tim.4:3,4).
      Kuki mushaka kwigigishwa ibyo mwifuza? Mwakwize ibyo Imana ishaka! Mureke kwiziba amatwi nyamuneka ibyo uyu wanditse iyi nkuru avuga ni ukuri.

  • Ku bwanditsi bw’Umuseke,
    Ni byiza ko mwakuraho icyi cyigisho kuko cyuzuyemo ubumenyi buke bwa Bibiliya. Uko kutamenya kandi, iyo kujyanye no gutsimbarara byitwa ubuyobe. Kandi kwamamaza ubuyobe ni ukwikururira umuvumo w’iteka.

    • Abantu koko turatandukanye.Iyi nyandiko benshi bayishimye.None uyu,Louis,ngo ni inyandiko y’ubuyobe.Buliya se koko Louis,wowe n’uwanditse iyi nyandiko,ninde WAYOBYE??Claude wayanditse,yaduhaye amasomo menshi cyane ashoboka,kandi yumvikana.None wowe wayobejwe n’idini yawe n’abigisha-binyoma (pastors),ngo ni ubumenyi buke!!Ngaho se andika nawe uduhe imirongo ya BIBLE myinshi nkiriya ivuguruza iya CLAUDE.Reka abantu biyigire BIBLE aho kubaca intege.Erega amadini yaratsinzwe kubera kwishakira ICYACUMI n’IBYUBAHIRO!!

    • Nibyo rwose Louis.Uyu muntu asoma bibiliya ariko ntabwo ayobowe n’umwuka w’Imana!!nonese niba hariho Imana Data wa twese hakabaho Yesu christ umwana wayo n’Umwuka wera; ibindi ni ibiki?…hierarchie irimo irumvikana….ushake ubyite ubutatu cg trinite!!!kuki se uyu muntu atavuga aho tugomba gusaba mu izina rya Yesu…, na Yesu ubwe hari aho yivugiye ko icyo bazamusaba azagikora,,,,,UYU MUNTU NAMUGIRA INAMA YO GUSHAKA UMWUKA W’IMANA AHO GUSHAKA IMIRONGO MURI BIBILIYA IMUFASHA GUSOBANURA IBIJYANYE N’IBYO ASHAKA……YESU YARAVUZE NGO ”NDI MURI DATA NA DATA ARI MURI JYE BIVUZEKO G– USENGA YESU CG GUSABA YESU NTA KOSA RIHARI IMBERE Y’IMANA”

      • Ariko mwebwe murebera he ko umuntu afite umwuka wera? Mbere na mbere umuntu ufite umwuka wera ni usoma kandi agatekereza ku ijambo ry’Imana Bibiliya kuko ryanditswe binyuze ku mwuka wera kandi akarishyira mu bikorwa harimo no kuribwira abandi (2Pet.1:20,21; Ibyak,1:8; Galat.5:22,23).
        None ngo asoma Bibiliya ariko atayobowe n’umwuka wera! Ese tubwire: wowe umwuka wera urakuyobora ugakora iki? Nihe Yesu yavuze ko ari muri se? Mu mvaho se, Jeune Afrique se, BBC se, Bible se cg warabirose? Duhe reference. Ni he yavuze ngo icyo bazamusaba azagikora? Ahubwo irinde kuvuga ngo: Yesu yaravuze ngo, Bibiliya iravuga ngo, handitswe ngo,… kuko byagaragaye ko utajya usoma Bibiliya. None se kuba hariho Imana Data wa twese na Yesu arimo, hakaba Yesu n’Umwuka wera ibyo bihuriye he n’ubutatu/trinite? Kuki ushaka guhuza ibidahuye? Ni he wigeze usoma ko Umwuka wera ari Imana? Niba Yesu yaravuze ngo we na se bunze ubumwe umwuka wera wari uri he? Ahubwo niba utari ufite akamenyero ko gusoma Bibiliya ngo unatekereze ku byo usoma ha addresse yawe Nzayisenga akwigishe.

        Urakoze

        • Muvandimwe Valens, hamwe n’abandi tujya twungurana ibitakerezo kurubuga. Muraho! Yezu akuzwe/ Yesu ashimwe. Ndabinginze musome muri Yohana umutwe wa14 wose, ariko udafite bible hafi, namusomera byibura nk’imirongo ya9-14. Dusome: 9 Yezu aramusubiza ati”Filipo we, n’iminsi yose tumaranye ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke so? 10 Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga kubwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, niwe ukora imirimo ye. 11 Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. 12 Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora ndetse azakora n’ibitambutse, kuko ngiye kwa Data. 13 Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugirango Data ahererwe ikuzo muri Mwana. 14 Nimugira icyo musaba muizina ryanjye, nzagikora”. Imana ishimwe kuko igushoboje kubisoma, njye ndahamya ko Imana Data na Yezu ni umwe. Kuko niba Yezu ubwe avugako aba muri Se, na Se akamubamo, ninde ufite ubushobozi bwo kubatandukanya? Uko niko mbyumva nka Oswald. Murakoze!

  • MURAKOZE KURI IYI NKURU MUDUHAYE.ARIKO ICYO NAMENYESHA ABASOMA,BAJYE BABANZA GUSOMA BANASHYIRE MURI LOGIQUE BASESENGURE.ESE BIBILIYA IRABESHYA?NTITWIBANDE KU IDINI RISHOBORA KUBA BYENERA IBYO BINTU AHUBWO TUREBE UKURI NI UKUHE?URETSE GUTSIMBARARA KUBYO USANZWE UZI UGASOMA IMIRONGO YA BIBLE ITANGWA BYABA NGOMBWA UGASHYIRAHO IYINDI YEMEZA IBINYURANYE NIBYAVUZWE BYABA BYIZA.GUSA UKURI KURATSINDA.COURAGE WOWE WANDIKA.UZI BYINSHI AZABAZWA BYINSHI

  • Ariko imana wakomeje kwandika ni iyihe? Niba ari iya Yezu Kristu/ Yesu Kristo, bandika “Imana” ntabwo bandika imana. Mujye mwitondera imyandikire, kuko Imana sikimwe n’imana (I,i). Naho ibyo wanditse hano ni ibyo wasomye, n’undi afite ibyo yasomye kuko bible ni ngari, ariko icyo mpamya niuko Bible ivuga ukuri, ariko nanone tujye dusoma birambyuye twumve icyo bagamije kutubwira, naho gusoma umurongo umwe uhuje n’ibyifuzo byacu, simbishyigikiye. Murakoze!

    • Oswald rero urakoze nawe. Hari ntemeranyijwe nawe: wabwiwe n’iki ko Imana atari kimwe n’imana? Bitandukaniye he se? Ubwo se uwanditse Oswald n’uwanditse oswald ntibaba bavuze kimwe? Ijambo rihindura sens kuko ryandikishijwe inyuguti nkuru cg into? Ubwo ko ari uko uzi gusoma utekereza ko umuntu utazi gusoma cg utabona iyo yumvise ijambo Imana abwirwa n’iki ko ari inyuguti nto cg inkuru? Niba wowe ushobora gusoma mu buryo burambuye se utibanda ku mirongo wifuza wazadukoreye inkuru nk’iyi ukayidusangiza nk’uko Claude abigenza. Sha ntitukajye dutsimbarara ku bintu tubona ko atari byo ahubwo twemre kuyoborwa na Bible kuko byaragaragaye ko nta muntu ufite ubushobozi n’uburenganzira bwo kuyobora abandi. Ibyo Claude avuga ni ukuri gushingiye kuri Bible, ukwawe gushingiye kuki?

      • Valens, ntanarimwe Imana yigeze iba imana. Soma IYIMUKAMISIRI 20:2-3. Haravuga ngo: 2 Ni jyewe uhoraho Imana yawe wagukuye mugihugu cya Misiri, munzu y’ubucakara. 3 Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Kuri jyewe, Imana ya Yezu niyo Mana. Naho imana, ni izina rikoreshwa havugwa izo bamwe bita cg iziyita imana(ibigirwa mana). Imana si imana kuri jyewe, gusa kuri wowe, sinzi iyo wemera muri zo, sinkubangamire. Ubundi usome muri Yohani 14:9-14, cg Yohana 17:21. uramenya ukuri kubijyanye n’Umwami Yezu na Se.

  • Uku ni ukuri. Gusenga ibigirwamana bitangirirwa no gufata Imana ukayireshyeshya n’ibiremwa byayo. Aho niho abakristo mwese mwaguye. Uyu muyehova n’ubwo asa n’utabyemera, arajijisha kuko yemera ko Imana ngo yahaye ububasha Yesu bwo Kurema. This is idol worship.

    • Bwana Abdullah, amakuru?

      Mu kwiganirira nagirango nkubwire ko kuba Imana yaha Yesu ububasha bwo kurema, atari ikibazo.

      Bipfa gusa kuba Yesu a “RECONNAISSA” ko Imana ariyo yaba ibumuhaye kandi akabikora mu izina ryayo (mbese adashatse kwireshyeshya nayo cg kuyisimbura, kuyihigika).

      Umva uko umuhanuzi w’Imana witwa Suleiman cg Salomon (usanzwe wemera nta gushidikanya, kandi na Kuran iramwemera)yatangaje (au discours direct) amagambo ya Yesu ubwe, mu gihe yari akiri mu ijuru, ataravukira ku isi (wihangane simfite hafi Ibyanditswe mu Kinyarwanda)

      Imigani 8:22
      “Jéhovah lui-même m’a produite comme le commencement de sa voie, la plus ancienne de ses œuvres d’autrefois” cg ” Jehovah himself produced me as the beginning of his way, the earliest of his achievements of long ago”.

      Hanyuma

      Imigani 8:30
      “alors je devins près de lui comme un habile ouvrier, et je devins celle à qui il était particulièrement attaché, jour après jour, tandis que je me réjouissais tout le temps devant lui,…” cg

      “then I came to be beside him as a master worker, and I came to be the one he was specially fond of day by day, I being glad before him all the time,…”

      Muri verset ya 30 havugwamo “habile ouvrier” cg “master worker” (UMUKOZI W’UMUHANGA)

      Yehova Imana akoze PLAN (blue print) akayiha umutechnicien mukuru yiremeye mbere y’ibindi byose akanamwiyigishiriza (verset 22)ariwe Yesu, ngo abishyire mu bikorwa (implementation), ikibazo cyaba kiri he harya?

      Bityo, Yehova Imana ntabwo ari Imana yikubira. Oya, ahubwo, Il délègue certaines des ses activités, voire une partie de son pouvoir. (Jehovah knows how and what to delegate).

      Kandi ndumva nawe iyi ari imyifatire washyigikira utajuyaje…..,keretse……nako ndumva wayishyigikira kabisa. At least I hope so.

      Ariko ubumana bw’ikirenga, bujyana no gusengwa cg kwerekezwaho amasengesho, ndemeranya nawe 100% ko Yehova Imana nta wundi babisangiye, habe na Yesu. Yehova ni Imana ifuha. Gufuha urumva nawe igikubiyemo (Kubara 25 :11 ; Ezekiel 5 :13).

      Ibyiza ni ukwizirika ku Mana mbere yo kwizirika ku madini yacu cg gutinya abantu. Kubera ko umuntu azibarizwa ibye kabisa. Papa, pasiteri, padiri, sheikh, ababyeyi, abo twashakanye, abatubyaye muri baptisimu, inshuti, ntibazikorera umutwaro wacu.

      Ndabeshya?

      Undi muhanuzi witwa Mussa, ahumekewe na Mwenyezi Mungu, yanditse ibyavuzwe nayo ati

      (Itangiriro 1:26)
      “Imana aravuga iti:’Tureme umuntu mu ishusho yacu…..”

      Imana ubwo yarimo kuganira na nde? Hari uwundi utari Umuhanuzi mukuru Yesu (wari utaravukira ku isi)?

      Imaze kurema Adamu na Eva nabo yabahaye (muri kwa kutikubira kwayo)ku bubusha bwayo ngo bayicungire inyamaswa, n’ibimera,…aho biba mu kirere, ku butaka no munyanja (verset 28). Bitandukanye na Yesu, Adamu na Eva bo, baje gukoresha nabi uwo mudendezo, malheureusement. Ariko Imana yasezeranyije ko izasubiza ibintu mu buryo. Vuba aha (dukurikije Ibyanditswe) izongera ikoreshe umuhanuzi wayo mukuru w’indahemuka –Yesu.

      Muri make rero, Yehova ni Imana nziza bihebuje, iha agaciro ibiremwa byayo, kandi ikabiteza imbere. Yesu nawe ni indahemuka kuri se wamuremye, ntiyigeze amwiteraho hejuru, nk’uko bamwe iyo bagiriwe neza, bahindukirana ababagabiye.

      Many thanks!

  • Ndasaba abakristo bose gusoma iyi nkuru kuko yabakura mu mwijima wo kurimbuka aho mwitiranya umuremyi n’ibiremwa.

  • Ndabarahiye uyu ni umuswahili wiyoberanya kuko nibo batemera ubutatu batanemera ubumana bwa Yesu umukiza wacu.

    • Ndasubiza MUROKORE

      Have gukeka ko abatari ABASLAMU bose bemera ubutatu.Nanjye ndemera ko imana atari UBUTATU nubwo ntari umuslamu.Aho kujya impaka,jya muri google kuri sites zose maze urebe inkomoko y’UBUTATU.Ntabwo ari BIBLE ibwigisha kuko ntaho ba PAULO,PETERO,YOHANA,etc….bigeze bigisha ko imana ari UBUTATU.Nabo se bari ABASLAMU?Ibyo byaje nyuma ari IBIHIMBANO kandi bituruka ku madini ya GIPAGANI from BABYLON,ROME na EGYPT.Niba hari aho YESU yitwa imana,ntibivuguruza ibyo we yivugiye ati:Imana ni DATA wenyine (YOHANA 17:3),Imana iranduta (YOHANA 14:28),Musenge DATA wenyine (MATAYO 4:10),imana yanjye ni nayo mana yanyu (YOHANA 20:17),etc…Reba uko uwazanye ino nyandiko yabisobanuye haruguru.Kuba YESU yariswe imana,ntibivuga ko BIBLE yivuguruza.Ahubwo bivuga ko yari umuntu ukora ibintu bikomeye.Bihuze n’aho MUSA yiswe imana ya FARAWO (KUVA 7:1),PAULO yiswe imana mu BYAKOZWE 28:6 ndetse na SATANI yitwa imana y’iki gihe muri 2 Abakorinto 4:3,4.Nabo se tujye tubasenga kuko bitwa imana?Kuki mwinangira ntimwumve?Nimusome neza imirongo babahaye haruguru aho GUHUBUKA,mushyigikira aho musengera.Hari ubwo pastors banyu bari babigisha nkuko NZAYISENGA yabahuguye akoresheje inyandiko ye?Pastors barababeshya.Mutabahaye cash ntimwakongera kubabona.BIBLE ivuga ko ukorera imana atagomba gusaba amafranga (Ibyakozwe 20:33).MUKANGUKE hakiri kare imana itari yabarimburana n’aba PASTORS banyu (Apocalypse 18:4).Kandi musome inyandiko yose neza aho gupfa kwandika huti huti.Musome imirongo yose babahaye.

  • ko wibagiwe kuvuga se ko nanone BIBLE ivuga ko ngo ntawujya kwa Data atanyuzeho? ( YESU) ?? cg ko Umbonye ( YESU) Aba abonye IMANA!!???? Ntukarebe amasomo ajyanye nibyo wemera gusa ahubwo jya ureba inyungu rusange kuruta izawe gusa

    • Wakongeye ugasoma iyi nkuru mbere yo kwihutira kuvuga icyo uyitekerezaho se?

    • Wowe mutatis mutandis ntabwo wasomye neza inkuru ya NZAYISENGA.Ibyo wibaza yabishubije.Wasubuje uhubutse.Ongera usubiremo uyisome neza urebe icyo YESU yashakaga kuvuga igihe yavugaga ngo umbonye aba abonye DATA.Mwisubiza mutabanje gusoma inkuru yose neza.Biragaragara ko abantu banditse bayirwanya batiha igihe cyo gusoma neza inkuru.Barahubuka gusa bashaka gushyigikira ibyo PASTOR yabigishije.

  • Ariko murapfa iki ? Buri wese akomere ku kwemera kwe, igihe nikigera uzaba yarayobye si uwanjye !

    • Hari aho ntemeranyijwe nawe. Hari benshi bibwira ko uko ukwemera kwawe kwaba kuri kose upfa kuba wemera Imana nta cyo bitwaye. Ariko ibyo si byo. Hari abantu baba bafitiye ishyaka ukwemera kwabo ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri (Rom.10:2). Paul wandikiraga abaroma na we yari afite bene iryo shyaka ariko yavuze ko yabikoraga akiri mu bujiji adafite ukwizera (1Tim.1:13).
      Ko numva ushishikariza buri wese gukomera ku myemerere ye se uratekereza iki ku magambo yo mu byahishuwe 18:4 hamwe no muri Ezech.3:18,19?

  • Ubundi abakristo hari ikintu mwakoze aho mufata ibyanditswe ndetse n’imyemerere yose mukayisobanura(exegesis) mushingiye kuri kristo- Christocentrism. Niho usanga muvuga igicu cyakurikiraga abayahudi ko ari Yesu, intama yatambwe na Ibrahim ngo ni yesu.. Aha niho hari umuzi w’ikibazo(cyo kwitiranya Imana n’ibiremwa). Solo Christo yagombye gusiburwa na Soli Deo gloria. Nahubundi ntatandukaniro ry’uwemera Trinity n’utayemera ariko akemera ngo YESU yararemye(ahawe ububasha na Yehova). God only is the creator. Jesus was not anywhere before.

    • Abdullah,

      Ndabona wikoma ABAKRISTO cyane.Ese ubona ABASLAMU aribo bantu beza?Reba ibyo murimo gukora muri IRAK (Sunnis against Chiites).Muri SYRIA ni abaslamu bica abandi baslamu.Reba ibyabereye Egypt,Tunisia,Yemen,Bahrain,Afghanistan,Iran,Pakistan,Somalia,etc….Biriya bihugu byose bituwe n’Abaslamu 100% Kandi ni ABASLAMU bica ABASLAMU.Reba uko murimo kwica abantu muri Nigeria ngo muri BOKO HARAM da!Ngo murarwanira imana.Reba ukuntu mwirirwa mwituritsa ku isi yose.Ongera urebe ukuntu murimo GUSUBIRANAMO ino aha,Leta ikaba ariyo ibakiza?Ibyo byose se ni imbuto z’abantu b’Imana?
      Erega mukurikiza uwo mwaturutseho:MUHAMADI
      Nawe yari umurwanyi n’umusambanyi ruharwa.Yapfuye asize abagore 9 bose.Abo yasambanyije ntibagira ingano!!Warangiza ukavuga ngo ni INTUMWA Y’IMANA??Nta ni isoni!!Yego n’abiyita ABAKRISTU nabo nta bwo bakorera imana,ariko wivuga ngo ABASLAMU ni idini y’ukuri.No No No!!
      Yesu yavuze ko abakorera imana nyakuri uzababwirwa n’imbuto zabo.Have sigaho KWIZIRIKA ku IDINI usengeramo.Iryo niryo KOSA abantu benshi bakora aho GUSHISHOZA.

      • Ukwiye igikombe mugutandukira ibyo umuntu yanditse. Urashaka kuvuga iby’abicanyi? mbivuze bwakwira bugacya. Terera ijisho GISOZI, HIROSHIMA, CONGO………Izo middle east, afghanistan..uvuga ndakeka uruhare rw’abavutse ubwa kabiri atari zero. Uwo Yesu mwamamaza uzi ko akomoka ku basambanyi(Dawidi)? Niba Muhammad atari intumwa kubera ko yari afite abagore barenze umwe, YESU ukomoka muri abo yakwitwa imana ate? Soma Genealogy Mat 1.1 na Luke .

        • ABDULLAH,

          Nkurikije ibyo unshubije,ndakeka wemera ko MOHAMED yari Umwicanyi n’Umusambanyi ruharwa kuko ntabwo wigeze ubihakana.Gusa na HISTORY irabivuga ko ari ko yari ameze.Yicaga umuntu wese wanze kuba umuslamu.Mukurikiza rero votre père,MUHAMADI.Nibyo koko YESU aturuka kuri DAVID.Ariko YESU ntiyigeze asambana nubwo yari umusore mwiza,cyangwa ngo yicane nka MUHAMADI.Yesu yatwigishije kudasambana,URUKUNDO ndetse atubwira ko tugomba gukunda n’abanzi bacu.BIBLE itubuza KURWANA.Kandi twebwe ABAHAMYA BA YEHOVA ntitujya mu mirwano yo mu isi na limwe.Nta nubwo tujya muri Politics.Cyokora abandi biyita ABAKRISTO nabo ni abarwanyi nka mwe (Wavuze HIROSHIMA).Wavuze na GISOZI.Uzaperereze neza uzasanga tutarakoze GENOCIDE.Ariko ABASLAMU buzuye amagereza yo mu Rwanda ndetse na ARUSHA kubera GENOCIDE.Ntukatwitiranye rero na les faux chétiens (bogus christians).Kandi ni benshi kimwe namwe.Imbuto zanyu mwembi zigaragaza abo muribo.Kuvuga ko muri mu nzira y’ukuri biraborohera cyane.Ariko ibikorwa byanyu byerekana le contraire.
          Cyokora ntabwo ari ABAKRISTU batuma mumarana muri IRAK,SYRIA,EGYPT,PAKISTAN,SOMAlIA,etc…
          Ni imbuto your Father MUHAMAD yabasigiye.
          YESU yigeze kuvuga ngo:”NTA GITI KIBI CYERA IMBUTO NZIZA”That is true.

          • Kuvuga ko Muhammad yasambanye wabivanye he? Muri W Tower? cg CNN?
            Kurwanya ukurwanya harya mwe mubyita icyaha? PASSIVITE cg PACIFICITE? Kunanirwa kurwanira uburenganzira bwawe ngo uri umunyamahoro bivuga ko ahubwo uba uri coward. Niba kurwanya ukurwanya aribyo wita icyaha, twiteguye kuzabikora kugeza kumperuka igihe cyose hazaba hakiri akarengane kwisi. Urambabaje aho ugaragaza ko abakristo bakora ibyaha baba ari abakristo babi mugihe werekana ko abasilamu bakora ibyaha baba ari abasilamu beza. Ukwiye kurengera ubwonko bwawe(niba ubugira butarogejwe na JW cult Watch Tower). Niba utazi uruhare rw;ababatijwe mubibera muri Middle East, ndahamya neza 100% ko ukomoka kuri Mars. Ubujiji buruta gucira urubanza idini ushingiye kubayoboke baryio ni ubuhe? Yuda umwigishwa wa yesu bivuga ko Yesu yari mubi? Naho kwica abasilamu bakora baramutse bakubwiye ko baba babitegetswe na YEHOVA(nkuko yategekaga kurimbura impinja ziriya nterahamwe mwita abayahudi) wabahakanya? Double standard+ Narrow mindedness+passivite(mwe mwita ngo ni ugukunda amahoro). Kutajya muri politique bivuze iki? Nizere ko mwari Gusaba Yehova ntashyireho intumwa n’abahanuzi b’abami(Mose, Dawid…). Akamana kanyu ni gato cyane(kagarukira muri kiliziya gusa). Ikindi Yehova ni indyadya: ejo mwice uyu munsi ngo muhindukize undi musaya. Kandi ubwo wasanga ugize ikibazo wakwitabaza aba police cg abasirikare? Ubujiji gusa. Ubwo kandi wasanga ujya ukenera inzego z’ubuyobozi? UBURYARYA.

          • Nibagiwe kuguha some references za porn and killings in Bible. Nako nanjye ndivugira, uranyereka ukuntu aribyo muri A.Test. IMANA YANYU NI INDYADYA? Urananyereka ko ubwicanyi izo nterasi z’abayahudi zakoraga zabaga zabitegetswe na YEHOVA w’urukundo? Hahahaha. Urashaka izo reference cg usanzwe uzizi? Umukristo kwigira umumalayika byamugora mugihe acyemera MEIN KAMPF yitwa BIBLE. Byamugora mugihe ibihugu byanyu bigifite Nuclear Arms(nako ngo mwe ntimujya muri politiuque- harya aba Tde Jehovah muri % by’aba kristo bose, keretse niba ntababaho). JEWISH Bible=Jewish Killings=Jewish Porn=Jewish deception(ndakeka namwe muri abayahudi mu MYUKA).

        • ABDULLAH,

          Niba ABASLAMU mubona KWICA ari byiza,nababwira iki.Nibyo mwakoze muri GENOCIDE se nabwo mwakoreraga imana?Kuba murimo GUSUBIRANAMO ubwanyu nabwo ni ugukorera imana?Kuba murimo kumarana muri SYRIA na IRAK ni ugukorera imana?Rero ngo ni ABAKRISTU babibatera!!Wibabeshyera.Niba Shiites bicana na Sunites kuki ubigereka ku BAKRISTU?Menya neza ko ABICANYI bose n’abagize amadini y’ibinyoma bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka.Buriya uriya musirikare mwaraye mwishe i LONDON mwakoreraga imana?Bamwishe bavuga ALLAH AKBAR!!Amadini aba menshi.Rero ngo muba mwitabara da!No muri IRAK na SYRIA muba mwitabara?Ubwicanyi bwarabokamye.Ngaho nimukomeze mwicane.

  • AHUBWO UYU MWANYA USHOBORA kuba ARI UWO KWAMAMAZA UBUHAKANYI BWA ANTI-CHRIST!Basomyi mwatondere ibi

    • Sisi, iki gitekerezo cyawe ni kibi kandi nticyubaka. Dusobanurire icyo wita ubuhakanyi. Ubu se ari wowe utagize icyo ukora ngo ufashe abantu kuyoboka Imana mu buryo yemera ari na Nzayisenga wagaragaje uko bible isobanura ibintu uwayobye ni nde? Singuciriye urubanza ariko nawe irinde guca imanza kuko si wowe Imana yabihaye. Ukuri kurakuriye upfa kuvuga utazi icyo wagombye kuvuga. Muri Yohana 17:17 havuga ko ijambo ry’Imana ari ukuri ariko sinzi niba byibuze hari icyo ushingiyeho uvuga ko inyigisho Nzayisenga yatugejejeho zo muri Bible(ijambo ry’Imana) ari ubuyobe. Gusa ntibintangaje gusa ahubwo biranambabaje kubona hari abantu bagitekereza ko inyigisho zo muri Bible ari anti-Christ. None se ko ibyinshi mu byo Nzayisenga yavuze ari Christ ubwe wabyivugiye na we yaba ari anti-Christ? Ariko wowe wemera iki?

  • wamenya ufite ukuri ari nde????
    Only Jah knows. Wabyemera utabyemera, hejuru ya twese no hejuru ya byose hari ikintu cg un etre supreme, kiruta byose, gitegeka byose, gihoraho ibihe byose, imikorere n’imiterere yacyo ntabwo cerveau humain ibasha kuuiyumvisha(ariko si iyobera). Icyo nicyo benshi bita Imana.

    Kora ibyo ugomba gukora kdi ubikore neza, ibindi ubyihorere. Ntugire uwo ucira urubanza kuko iyo Mana uvuga wemera kdi ukumva ufite ukuri hari za miliyoni z’abantu bazima nkawe bataranayumva kuva bavuka. Ubwo se bo babaye abande? Nta kuri bafite???

  • Xty=Kwitiranya UMUREMYI n’IBIREMWA=IDOLATRY pure et simple.

  • Mwese murapfa ubusa kuko aho mukura iyo myemerere yanyu haranduye sana. Ndavuga Bible……Mbahe versets??

    • Yego.
      Kwandura ubwo ni iki?
      Watubwiye ibitanduye niba ushaka kurokora ubugingo bwacu?

  • “When I think of all the harm the Bible has done, I despair of ever writing anything equal to it.”
    -Oscar Wilde, Author

  • To all Jehovah Witnesses:

    If one were to take the bible seriously one would go mad. But to take the bible seriously, one must be already mad.
    Aleister Crowley .
    Mwaba mwibuka imyaka…1914….?(Ubwo Yesu yagarukaga)?

  • Why are you called, “Jehovah’s Witnesses” and not “Christians”? Since Jehovah’s Witnesses appeal to Isa 43:12; 44:8 for scriptural support that they should be called, “Jehovah’s Witnesses” then what was the “new name” prophesied in Isa 62:2? Can’t be “Jehovah’s Witnesses”, for God already used it 20 chapters earlier. Could the new name be “Christian” after our savior “Christ”?

  • Nyje mbona idini yukuri ari ugukunda mugenzi wawe nkuko wikunda,tugiga kuvuga ukuri ,kandi tukirinda kwigira abacamanza.
    Erega Imana yadushize mo ukuri tubwirwa n’Umutima nama wacu.naho interpetation za Bible cg Coran tukitonda kuko abantu bashiramo amarangamutima.

  • muvane ubuhakanyi aho ngaho umuntu wanditse buriya butumwa nabari gutanga comment nagirango mbibwirire ko muri iki gihe hadutse abantu bavugwa muri bibiliya cyane ko bazaza bafite ishusho yo kwera nyamara bahakana imbaraga zako none rero bavandimwe mureke kuyoba musoma izo nyigisho kukp bazabanza babashuke bavangemo utuntu dukeya tuzima bakuye muri bibiliya nibarangiza bakurohe aho utazabasha kwivana. IMPANURO: Nuko umuntu ufite gahunda yo gushaka kuzabona ubugingo buhoraho , yajya yisengera ubwe wenyine kandi Uwiteka Immana Ihoraho azakwiyoborera utagombye umuntu ukwigisha iyo bibiliya. kuko Abo bigize abigisha ba bibiliya bafite ibibazo kuko hari ibyo bagoreka bahindagura ngo babone uko bashuka abantu. Abo ni abakozi ba Appolon(Apolwoni) wa wundi uzitira abakristo murugendo rugana mwIjuru. MWIRINDE RERO KUKO ABADAFITE IKIMENYETSO KU RUHANGA ARICYO MWUKA WERA BOSE BAGIYE KUJYANWA NIZO NYIGISHO.UBUTATU BUTAGATIFU BURAHARI KANDI NUSHAKA G– USESENGURA BIBILIYA CYANE WOWE KAKUBAYEHO KUKO ABO WIGISHA BANZA WIYIGISHE. UWITEKA NTABWO AREBA INYUMA AHUBWO AREBA MU MUTIMA WUMUNTU AKAMENYA UYOBYA UWO ARIWE KANDI AZAMUHA IBIHANO BIKOMEYE. MURAMENYE RERO MWIKWIYOBAGIZA UKURI.

    • Mujabe uzi ko untangaje! Ni nde wakubwiye ko kwizera ari ugupfa kwemera ibintu buhumyi se(Hebreux 11:1)? Ukwizera kugomba kuba gufite ibimenyetso simusiga; biva he? Uraryama ukabirota se? Inzozi se ni igihamya? Urerekwa se? Ko utarandika ibitabo se abantu babwirwa n’iki ko werekwa?
      Rero wowe ngo uzirinda Bible, uzayirinda uyoborwa n’iki se? Ngo bazabayobya bavuga ibiri muri Bible, wowe ubayobora uvuga ibyo ukuye he se? Mbega impanuro! Sigaho wikwiha rubanda. Appolon (Apolwoni) uwo uvuga uzitira abakristu harya wamukuye he? Turangire umurongo wa Bible twamubonamo. Sha uwo niba anabaho wenda Bible ikaba ikaba nta cyo imuvuga yakugize ingaruzwamuheto. Ariko se ariho koko ko yaba azitira abakristu kandi wowe utari we kuko utemera inyigisho za Christu ziri muri Bible! Nta kibazo mwaba mufitanye.
      Uko kwisengera buri muntu ukwe irinde kubishishikariza abantu kuko ubwo ni ubwikunde kandi nawe niba ariko wabigenzaga itonde kuko uko kuri wibwira ko ufite nutagutangariza abantu Imana izakuryoza amaraso yabo (Ezech.3:18,19; Ibyak.20:25-27).
      None se Ko ufite umwuka wera wadusobanuriye ubutatu butagatifu ra? Sha n’ubwo Imana ireba mu mutima ibiri mu mutima ni byo akanwa kavuga. N’abantu bashobora kumva ibyo uvuga bakamenya ibikuri ku mutima.

      Unaniwe kwihanganira inyigisho nzima (2Tim.4:3,4)! Ariko nawe urakabije igeze ubwo ugira abantu inama yi kwifatanya nawe mu gutandukira ibyanditswe byera koko!

      • usome ibyahishuwe 9:11 niho hari ibya apoluwoni. nawe uvuga ngo usenge ubwawe wenyine soma hebreux 10:25 handitswe ngo: twe kwirengagiza guterana nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kdi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo. Imana ibarinde.

        • Uretse guhimba ibyo BIBLE itavuze,IBYAHISHUWE 9:11,ntihavuga ko APOLOWONI ari Marayika ubuza abantu kujya mu ijuru.Havuga gusa ko ari malayika w’ikuzimu nta kindi.Guhimba ibyo BIBLE itavuze nabyo ni icyaha.

          • none se ubuza abantu ijuru ni inde? si uteza icyaha cga kugomera Imana! kuko uwumviye uwo mugome niwe utazabona ijuru. rero soma neza kdi usobanukirwe ibyah9:11 handitse ngozari zifite UMWAMI WAZO ARI WE MALAYIKA W’IKUZIMU AKITWA APOLUWONI. umenye ibi marayika w’ikuzimu akorera ubwami bw’ikuzimu (satani) naho malayika wo mu ijuru akorera ubwami bwo mu ijuru.

  • bavandimwe nkunda ni mukore kdi mukomerere mu Mwami wacu Yesu Kristo. ibitekerezo mwatanze bigaragaza umuhate n’ubushake mufite bwo kumenya Imana kdi ibyo mwese muvuga nibyo ahubwo icyo mutasobanukiwe na Nzayisenga atakomojeho ni iki: nuko IMANA DATA WATWESE yahaye umwana we Yesu Kristo kwitwa cga kuzitwa izina rye; nk’uko tubisanga muri MIKA 5:3 ngo AZAKOMERA (KRISTO) ARAGIRE UMUKUMBI WE AFITE IMBARAGA Z’UWITEKA N’ICYUBAHIRO CY’IZINA RY’UWITEKA IMANA YE; no mu filipi2:11 ngo INDIMI ZOSE ZIHAMYE KO YESU KRISTO ARI UWITEKA. bityo rero Kristo yitwa IMANA kubera ko Imana Data yamuhaye kwitwa izina ryayo. Kristo kdi ni imbaraga z’Imana nu ubwenge bwayo(1korento1:24)kuko muri we niho Imana iremera ikanategekera (niho ikorera imirimo yayo yose).Umwuka Wera nawo witwa Imana kubera bwa burenganzira Imana yahaye Kristo bwo kwitirirwa izina ryayo kuko UMWAMI NI WE MWUKA WERA (2KORENTO3:17). Imana ibarinde.

  • Nzayisenga ni umuyehova kandi niko bigishijwe ntawamurenganya. Hari Imana Data, Imana Umwana, Imana Umwuka wera (trinité)

    Mu gitabo cy’Itangiriro, ubwo adamu yaramaze gucumura, Imana Data yavuze iti: uyu muntu abaye nk’imwe yo muri twe kubwo kumenya ikiza n’ikibi, none se imwe yo muri twe bishatse kuvuga iki?

    Imana ibane namwe.

    • Hi Matabaro. Urakoze kudusangiza ititekerezo cyawe, uko ubyumva.

      Umurongo ukomojeho ni Itangiriro 3:22.
      Mu rufaransa traduction imwe ya bible igira hati: “L’Éternel Dieu dit: Voici, l’homme est devenu comme l’un de nous, ….”.

      Reba neza nta mubare gatatu urimo.

      Rurema acira urubanza Adamu na Eva ntiyari wenyine. Yari kumwe na Yesu yari yararemye bwa mbere na mbere (Colosayi 1:15), hanyuma uyu Yesu agafasha Se mu kurema ibindi byakurikiyeho nyuma y’imyaka tutazi bamaranye ari babiri gusa, Yesu ahabwa amasomo n’inyigisho na se Yehova. Si yo mpamvu Bible imwita umwana w’ikinege?

      Kora igenzura ryawe kuko trinité si invention yawe. Ahubwo ni repas principal ya restaurant ufunguriramo (spirituellement parlant).

      Hari danger ikomeye ko ukwizera imana eshatu kwawe kwasanishwa n’imisengere y’aba nyegiputa ba kera bakoreraga uruhururane rw’imana 3 zifitanye isano arizo horus, isis na osiris.

      (http://www.google.co.uk/#sclient=psy-ab&q=horus+isis+osiris&oq=Orus%2C+Isis&gs_l=serp.1.1.0i13l2j0i13i30l2.2714.11927.0.24914.21.16.0.0.0.1.2376.14967.5-1j3j2j4j1.11.0…0.0…1c.1.14.psy-ab.k_kt4rVQIJ0&pbx=1&fp=1&biw=1366&bih=643&bav=on.2,or.r_qf.&cad=b)

      Reka tujye twirinda kugendera mu kigare mu iyobokamana. Kandi nta mpamvu, kuko umuntu azikorera umutwaro we. Kuganira ku mana ariko byo, no gutanga igitekerezo cy’uko umuntu abibona, mu bwubahane, n’ubwuzuzanye, ni byiza bishobora kubaka.

      Many thanks

  • bavandimwe mwitondere uyu mugabo ashoborakuba afite ikdi agamije nonese umuntu ubuza abantu inzira y,ukuri n,ubugingo murumva abaganishahe.ubutaha azababwira ko yesu atabambwe k,umusaraba mumwitege ariko mumwitondere afite umwuka wokuyobya muri we.

    • Cyore! Ko numva utangiye kumwihakana kandi umeze nk’aho ufatanyije na we? Ko utubwiye ngo ubutaha azatubwira ko… ubwo ntubizi neza? Ko uvuze ko ashobora kuba afite ikindi agamije se yatandukiriye ibyo mwari mwavuganye? Dusobanurire se ahubwo uko Yesu yaba yarabambwe ku musaraba! Ariko nari nihuse uvuze ko ari isomo ry’ubutaha. Mbabarira.

      Ariko ntukihutire guca imanza niba yanagutengushye ahubwo banza umenye impamvu yakoze ibyo kuko nta kitwemeza ko atari wowe wayobye. Ahubwo tukwitondere wowe ubeshya umuntu ko muri kumwe warangiza ukamwihakanira mu ruhame! Inzira y’ubugingo wari warashyizemo abantu akaba abakuyemo ni iyihe ngo tuyigarukemo se?

  • nzayisenga ibyo yavuze ni ukuri kudashidikanywaho.Guhuje n’ibyanditswe.ndumva hari abo bibabaje cyane kandi ntawe nigeze ahatira kumva ibintu nkuko we abyumva.NI UBURENGANZIRA BWE gutanga igitekerezo cye.Jye numvisije nta muntu yatunze agatoki ahubwo yavuze ukuri ko mu byanditswe.none numvise benshi bibarakaje cyane .mbese babaye nka ba bafarisayo bo mu gihe cya Yesu bafashe umwanzuro wo kumwica bamushinja ko ngo yavuze ko ashobora gusenya urusengero ngo hanyuma akarwubaka mu minsi itati.Nzayisenga nta kosa yakoze pe.uwumva yamukomerekeje basi namubabarije .Gusa jye ndemeranya na we ndetse n’icyo bibiliya yigisha.aya ni amakuru meza abantu baba bakwiriye gusangira aho kubyimba imitima bapfa ubusa.Cyane ko jye numva igitekerezo yatanze cyubahisha Umuremyi w’Ijuru n’isi kandi natwe kikatwongerera ubumenyi ku bwo dufite.Gusa nyine twihangane kuko n’ubusanzwe, UKURI KURARYANA.ngira ngo ibyo twese turabizi.Imana ibahe amahoro,kwihanganirana no kworoherana.

    Umusomyi

  • Bibiliya iti: Mbere na mbere Jambo yahozeho, yari Imana kandi yahoranye n’ Imana. None Jambo ni nde si Yesu? Ikindi kandi. Ubundi kandi ushyize no mu kuri se umwana w’Imana we wumva ari iki? Ngirango uziko umwana w’ umuntu ari umuntu, umwana w’ imbwa akaba ari imbwa, umwana w’ intama ni intama, umwana w’ inzoka nawe ni inzoka, umwana w’ ihene nawe ni ihene. None se ngaho mbwira umwana w’ imana wumva ari iki? ni umuntu se?

  • Plz correct that (Imana=/imana )

  • Hari ibintu Imana itashatse ko tumenya hano ku isi, si ngombwa ko twihatira gushaka kumenya ibyo rero ahubwo dushake gukurikiza bike twamenye kuko byinshi tuzabimenya nitugerayo, ariko bike ngo tumenye Imana koko nuko tugomba kubaha amategeko y’Imana YOSE, kuva mu bibi kandi ntuzongere burundu no kwiga igambo ry’Imana.naho kuvuga ngo ntawe urabona Imana ntawayibona ngo abeho ahubwo tuyimenyera mu byiza idukorera no mu ijambo ryayo.

  • soba ibi: ndabona tugomba kumenya ko yesu yigize umuntu aza kwisi ibyo yavugaga yabivugaga nkumuntu ntago yaribubwire abantu ko ari Imana kdi ari numuntu ikindi amadini yazannye nabazungu twe nitubizi but aho kwemera mohammad wavutse 570 nakwemera yesu wo 0

  • yesu ashimwe kuko ari unyakuri kandi atanze kumva abamushaka.

  • Yesu ashimwe!

    Imana irebe umuhati mufite wo kuyisobanukirwa hanyuma ibiyereke,

    ese Ijambo Imana/God/Dieu ryakomotse he? riri mu bumwe cg mu bwinshi? >>>Heli/Helohimu

Comments are closed.

en_USEnglish