Digiqole ad

ILPD KIGALI: Abanyeshuri 80 batangiye amasomo ya nimugoroba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2015, icyiciro cy’abanyeshuri 80 basanzwe bararangije Kaminuza mu by’amategeko, batangiye amasomo azabafasha kwinjira neza mu mwuga bakawunonosora, ndetse bagahabwa icyangombwa (Diploma) yemewe ku rwego mpuzamahanga itangwa n’Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko ILPD, aba bakazajya bigira ku Rukiko rw’Ikirenga.

Abanyeshuri 80 batangiye amasomo yabo
Abanyeshuri 80 batangiye amasomo yabo

Ndizeye Emmanuel, umwarimu muri ILPD (Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko), ndetse akaba ari n’umuyobozi w’agateganyo wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari, ni we watangije ku mugaragaro amasomo y’aba banyeshuri.

Yavuze ko bazamara igihe biga kigera ku mezi 10, bakazahabwa ubumenyi bubafasha gutanga serivise nziza, ndetse bakazahabwa n’icyangombwa kibemerera gukora umwuga ujyanye n’amategeko ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo ifashe abiga amategeko gutanga serivisi nziza nka gahunda ya Leta, nubundi bari basanzwe babikora ariko noneho amasomo bahabwa azabafasha kurushaho kunoza serivise.”

Ndizeye avuga ko abize amategeko bakwiye kwihutira kwiyandikisha muri ILPD kugira ngo bazakorere icyemezo kibafasha kwinjira mu mwuga neza.

Imbere ni Ndizeye Emmanuel, Umwarimu muri ILPD akaba n'umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n'imari by'agateganyo
Imbere ni Ndizeye Emmanuel, Umwarimu muri ILPD akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari by’agateganyo

Uretse gahunda yo kwiga nijoro, ILPD yakira n’abanyeshuri biga ku manywa, bakaba bigira aho ishuri rifite icyicaro mu karere ka Nyanza, ndetse hari na gahunda yo kwiga muri week end.

Iri shuri kandi rihugura abakozi b’ibigo bibyifuza. Ahanini amasomo atangwa yibanda ku gushyira mu bikorwa amasomo abanyeshuri baba baarize muri ‘theory’ mu mwuga w’Ubwinganizi mu nkiko, mu bushinjacyaha no mu bugenzacyaha.

ILPD ifite abarimu b’inzobere baba bakora muri iyo myuga ni bo bigisha abandi muri iyo myuga hagendewe ku bunararibonye bafite.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Diplome iturutse africa noneho mu Rwanda ya irenze 6 y’isumbuye ntabwo wayakiraho akazi Iburayi, America.

    Nti bibaho.
    Ni byiza ko mu bwiza ukuri abagiye kwiga bagasobanukirwa.

    • Munyarwanda wowe ibyo uvuga ntubizi cg uri umuntu wo kunenga gusa!
      Baza usobanukirwe kuko abazi ILPD barayivuga imyato.

Comments are closed.

en_USEnglish