Digiqole ad

Ikiraro kirekire ku isi (42km) giteye ubwoba abakigendaho

Nubwo inginiya (engineer) Shao Xinpeng umukuru w’abubatse iki kiraro yameje kuri uyu wa kane ko nta mpungenge iki kiraro gikwiye gutera abakigendaho, benshi bakomeje kwibaza niba iki kiraro koko gikomeye ku buryo kitazahitana imbaga igikoresha buri munsi.

jiaozhou-bay-bridge

Iki kiraro kiswe Jiaozhou Bay Bridge cyatangjwe tariki 30/6 uyu mwaka ubu kiravugwaho ko hari aho usanga imihanda yacyo idakoze neza, amatara abura hamwe na hamwe, ndetse ko kigenda gitakaza uduce tumwe na tumwe twaharinda ko hari icyagwa mu mazi (guard-rails)

Amakuru ya China TV avuga ko iki kiraro cyubatswe ikubagahu (vuba vuba) kugirango kizamurikwe mu isabukuru y’imyaka 90 ya Communism mu Bushinwa, bityo kikaba kitarubatswe neza ku buryo butanga umutekano uagije.

Iki kiraro (Jiaozhou Bridge) gifite uburebure bwa 42km kigahuza Huangdao District na Hongdao Island giciye hejuru y’ikigobe cya Jiaozhou. Muntangiriro z’uku kwezi Guinness World Records yemeje ko iki kiraro aricyo kirekire kuri iyi si y’abazima.

Indi shusho ya Jiaozhou bay bridge

Jean paul Gashumba

Umuseke.com

4 Comments

  • I have a dream that we will have ikiraro nkicyo gihuza Kibuye , Bukavu, Goma Na Kamembe (Rwanda and DRC)

  • NYAMARA BARIYA BAGABO N UBWO BAMWE BABAPINGA NJYE MBONA HARI IBYO BASHOBOYE MURUBUGA MPUZAMAHANGA.

  • Sha unva ko nkunda kugenda!! iki kiraro sinakigendaho mba ndoga gasamunyiga!!!!!

  • Icyo kiraro ntigisanzwe barakora kabisa gusa impungenge nuko kizabahombera kubera kucyubaka vuba navuba

Comments are closed.

en_USEnglish