Digiqole ad

Ikipe y’Umwaka yatowe na bamwe mu batoza mu Rwanda

 Ikipe y’Umwaka yatowe na bamwe mu batoza mu Rwanda

APR FC yatwaye igikombe iri guhabwa icyubahiro na Isonga FC bakinnye ku munsi wa nyuma

Abatoza Vincent Mashami, Casa Mbungo Andre, Innocent Seninga na Kayiranga Baptiste hamwe n’abanyamakuru b’imikino bamwe babajijwe n’Umuseke batoranyije ikipe y’umupira w’amaguru y’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shampionat iherutse kurangira. Amazina yagarutsweho kenshi niyo agize 11 bari aha.

APR FC yatwaye igikombe iri guhabwa icyubahiro na Isonga FC bakinnye ku munsi wa nyuma
APR FC yatwaye igikombe iri guhabwa icyubahiro na Isonga FC bakinnye ku munsi wa nyuma

 

Mu izamu: Olivier Kwizera(APR FC)

Myugariro: Michel Rusheshangoga(APR FC), Janvier Mutijima(AS Kigali), Emery Bayisenge(APR FC) na Soter Kayumba(AS Kigali)

Hagati: Jean Baptiste Mugiraneza(APR FC), Djihad Bizimana(Rayon) Yannick Mukunzi(APR FC), Fuad Ndayisenga (Rayon Sports)

Imbere: Jacques Tuyisenge(Police FC) na Isaie Songa(AS Kigali)

Uwatoza iyi kipe watowe ni; Eric Nshimiyimana (AS Kigali)

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi (5) ba APR FC yatwaye igikombe cya shampionat irusha amanota atatu AS Kigali yabaye iya kabiri ifitemo abakinnyi batatu.

Shampionat iherutse kurangira ntabwo yagaragaje guhangana cyane kw’amakipe akomeye ndetse amakipe nka Kiyovu Sports, Mukura VS na Rayon Sports ari mu asanzwe akomeye mu Rwanda ntabwo zigaragaje mu irushanwa bituma ‘ambiance’ itaba nini mu bakunzi b’umupira mu Rwanda.

Umutoza Kayiranga Baptiste akaba aherutse gutangaza ko mu gihe amakipe makuru nka Kiyovu na Rayon Sports zizajya ziba zidakomeye umupira utazajya uryoha. Gusa ngo gukomera kwazo nizo za mbere zigomba kubigiramo uruhare.

Photo/JP Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi kipe, bari bagerageje kunyura mu kuri pe, iyaba n’ubundi aba bagabo bahuraga bakaba aribo batoranya ikipe national. Reba nka Kayumba Soter (A s Kigali), nta mukino n’umwe arasiba muri a s Kigali kandi yitwara neza pe. yahawe ikarita imwe y’umuhondo kuva championnat yatangira, ariko ikibabaje bahamagara abasimbura bo mu yandi makipe muri national we agasigara. haba u 23 ndetse na senior. Ni urugero rumwe ntanze gusa birinze amarangamutima mu equipe nationale yenda hari icyo twageraho. Murakoze

  • Nanjye nshyigikiye ibyo Willy yavuze.Ubundi mu gutoranya ikipe national bagombye kujya bahera ku byifuzo by’abanyarwanda basobanukiwe n’ iby’umupira w’amaguru.Iriya kipe ntacyo itwaye pe! Keretse wenda harimo umunyamahanga bakamusimbuza undi w’umunyarwanda nawe witwara neza kuri uwo mwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish