Ikipe y’igihugu yatangiye kwitegura imikino Nyafrica izabera BrazzaVille
Ikipe y’igihugu ya Volleyball kuwa kabiri w’iki cyumweru yatangiye imyiteguro y’imikino nyafrica izabera i Brazzaville mu kwezi kwa Nzeri 2015. Ni nyua yo kurangiza ku mwanya wa gatandatu mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu mpera z’ukwezi gushize.
Muri iyi mikino y’i BrazzaVille u Rwanda ruzahatana ruri mu itsinda B hamwe na; Algeria, Cameroon, Cape Verde, Ghana na Seychelles.
Umutoza Paul Bitok yatangaje ko iri tsinda rikomeye ari nayo mpamvu bari kwitoza bidasanzwe ngo bazarisohokemo kigabo.
Bitok ati “Ntabwo byoroshye kuko twatomboye Cameroon yadutsinze mu gikombe cya Africa, na Algerie yarangije imbere yacu muri iki gikombe. Ariko nanone dudangiye imyitozo ku gihe gikwiye, abasore banjye bazamuye urwego rwabo kandi ikizere ni cyose ko tuzitwara neza muri iyi mikino ny’Afurika.”
Iyi kipe iri kwitegura igizwe n’abakinnyi bakora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi kuri stade i Remera.
Abo bakinnyi ni;
Abatanga imipira (passeurs):
Hervé Kagimbura,
Ivan Mahoro Nsabimana,
Eugène Tuyishime,
Jean Paul Sibomana
Bonny Mutabazi.
Aba Libero:
Bosco Mutabazi
Emile Karera
Abasatirira iburyo:
Olivier Ntagengwa,
Christophe Mukunzi,
Flavien Ndamukunda,
Patrick Kavalo Kumuntu
Aimable Mutuyimana.
Abasatirira ibumoso:
Nelson Murangwa,
Yves Mutabazi
Yakan Lawrence Guma.
Abo hagati:
Fred Musoni,
Fabrice Nkezabahizi,
Vincent Dusabimana,
William Mudaheranwa
Pierre Marshal Kwizera.
UM– USEKE.RW