Digiqole ad

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mwiherero i Rubavu yitegura Nigeria

Abakobwa bagize ikipe y’igihugu Amavubi bari i Rubavu mu mwiherero aho bitegura kwakira ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino ubanza mu majonjora yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’abagore kizabera muri Namibia kuva tariki 11–25 Ukwakira 2014.

Mu myitozo yo guhererekanya umupira
Mu myitozo yo guhererekanya umupira

Ikipe y’abagore y’u Rwanda yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yasezereraga ikipe ya Kenya iyisanze iwayo, hari mu ijonjora ry’ibanze, mu gice cya kabiri cy’iri jonjora irahura na Nigeria kuri uyu wa gatandatu i Rubavu,

Amakipe y’ibihugu 25 niyo yatangiye amajonjora, ubu hasigayemo amakipe 14 mu kiciro cya kabiri, iki kiciro ni nacyo cya nyuma kuko hazasigara amakipe 7 aziyongera kuri Namibia izakira iri rushanwa akaba umunani azakina imikino ya nyuma.

Amavubi yiganjemo abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali y’abagore afite akazi gakomeye ko gusezerera Nigeria yatwaye ibi bikombe inshuro umunani. Nyuma y’umukino ubanza I Rubavu, uwo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki 06 Kamena 2014.

Baramukanya mbere yo gutangira imyitozo
Baramukanya mbere yo gutangira imyitozo
Bagakurikizaho imyitozo ngororamubiri
Bagakurikizaho imyitozo ngororamubiri, uri hagati ni Nibagwire Sifa Gloria kapiteni w’ikipe
Mu myitozo kuri stade Umuganda i Rubavu aho umukino uzabera
Mu myitozo kuri stade Umuganda i Rubavu aho umukino uzabera
Kwiruka mu makona (corner) bibafasha kumenyera kwiruka no guhagarara vuba vuba  mu gihe cy'umupira
Kwiruka mu makona (corner) bibafasha kumenyera kwiruka no guhagarara vuba vuba mu gihe cy’umupira
Umuzamu wabo mu myitozo
Umuzamu wabo mu myitozo
Baramenyera guconga umupira
Baramenyera guconga umupira
Nyuma y'imyitozo bafata amafunguro
Nyuma y’imyitozo bafata amafunguro
Bafata umwanya wo kwishimisha mu mazi nyuma y'imyitozo
Bafata umwanya wo kwishimisha mu mazi nyuma y’imyitozo
Aha ku i Rubavu hafi yabo hari aho bagukandisha ibyatsi byabugenewe imitsi ikarambuka kurushaho
Aha ku i Rubavu hafi yabo hari aho bagukandisha ibyatsi byabugenewe imitsi ikarambuka kurushaho
Ibi byatsi ngo bituma imitsi irambuka neza
Ibi byatsi ngo bituma imitsi irambuka neza, Niyoyita Alice watsinze igitego Kenya i Kigali umwana amukandira ibyatsi ku rutugu
Bishimisha mu kiyaga cya Kivu
Bishimisha mu kiyaga cya Kivu

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’abagore bari mu mwiherero i Rubavu:

Ingabire Nyirabashyitsi Judith (As Kigali)
Uwizeyimana Helene (As Kigali),
Mukadusenge Janviere (As Kigali),
Ayingeneye Clementine (As Kigali),
Mukamana Clementine (As Kigali).
Umulisa Edith (As Kigali),
Nibagwire Sifa Gloria (As Kigali),
Uwineza Nadia (As Kigali),
Uwamahirwe Chadia (As Kigali),
Ntagisanimana Saida (As Kigali),
Niyomugaba Sophie (As Kigali),
Ibangarye Anne Marie (As Kigali),
Kalimba Alice (As Kigali),
Niyoyita Alice (Kamonyi)
Mukeshimana Jeanette(Inyemera),
Uwamahoro M Claire(Inyemera),
Murorunkwere Claudine( Rambura),
Kankindi Fatuma( Inyemera),
Nyirahafashimana Marie Jeanne( As Kigali),
Imanizabayo Florence( Kamonyi)
Iririkumutima Agathe ( Les Lionnes)
Abimana Djamila (Kamonyi),
Mukashema Albertine (Inyemera)

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Courrage bakobwa beza,ni ukuri tubifurije intsinzi!!!!Uko mwadutunguye kuri match aller na KENYA muzakubite na surprise ku gicumbi cya football mu Bugoyi.Wenda wabona ari mwe mugaruye public kuri Stade mukanategurira basaza banyu nabo batangiye kubyitwaramo neza!!!!!Ni ukuri mujye mukina mwibuka ko dufite President w’Umusportif ariko muziko hari benshi muri iyi si bamwifuza ngo ababere President!!!!!Ariko Mana we ngo “Uwambaye ikirezi kweri nta ………………….Gusa bakobwa beza courrage

  • Biriya byatsi byitwa ngo iki? Ngo biravura? Bariya bana n’uriya musaza se nabo ni ba PHARMACIENS, Kinesitherapeutes se (ba Mugorozi)cg ni ba DOGITERI????!!!! Abaganga baragwira. Nabo bakorana na Mutuelle se?? Nzaba mbarirwa kbs!!

    • abaganga gakondo se ntuziko babaho? ubwo urabona hari igitangaza kibirimo?

Comments are closed.

en_USEnglish