Ikipe yari igize Rwanda U 17 yashyizwe muri Shampionat
Amakuru atugeraho aremeza ko abasore bahoze bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bakinnye igikombe cy’isi muri Mexique, bagomba kuguma hamwe bagakora ikipe izakina shampionat izatangira ku wa gatandatu.
Ubuyobozi bwa FERWAFA ngo bwandikiwe na Ministeri ya Siporo Urubyiruko n’Umuco ibamenyesha ibya kino cyemezo, abayobozi bwa FERWAFA nta byinshi bashaka gutangaza kuri iyi kipe nshya izaba ibaye iya 13 mu zigize shampionat.
Muri iki gitondo twagerageje kubaza muri Ministeri ya Sport Urubyiruko n’Umuco icyo bavuga kuri iki cyemezo, ariko ntitwabasha kwitabwa kuri Telephone.
Abakinnyi nka Faustin Usengimana, Ibrahim ndetse na Eric Nsabimana bari bamaze kujya mu makipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport ngo bagomba guhita bayavamo, bagasanga bagenzi babo. Mu ibaruwa ya Ministeri ya Siporo ivuga ko nta kipe igomba gukinisha aba bana bahoze bakina mu mavubi U 17.
Ntiturabasha kumenya niba bazakomeza gutozwa na Richard Tardy, watangiye gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.
Kugeza ubu ibibazo biri kwibazwa ni byinshi, iyi kipe izitwa ite? izagengwa nande? izashyirwaho ntawe ibangamiye (Rayon yareze Usengimana Faustin, Sec Academy yareze Ibrahim na Nsabimana Eric bagiye muri Kiyovu), Ese ko amatariki yo kugura abakinnyi no kubagurisha yarangiye ubwo ntazarengwa? Ubusanzwe ko nta kipe y’igihugu ijya muri shampionat aha bizitwa bite? n’ibindi biri kwibazwa nabakurikiranira hafi ibya ruhago.
UM– USEKE.COM
30 Comments
ahooo!!! mbonye ikipe yo gufana kuko rayon sport yari imaze kundwaza umutima.icyo cyemezo ndagishyigikiye ijana ku ijana
Iki gitekerezo ni inyamibwa kabisa!!! bari baratinze kubatangiza ahubwo. Ariya makipe bashakaga gukinamo, yari kuzabaveteza gusa, bakabura uko bikinira!! Reba nawe ikipe nka APR fc, abakinnyi ifite yashyize mu kabati!!! urebye ukuntu umukinnyi nka Hegman, na Rukundo JMV, bari bazamutse, bagacubywa n’igihangange APR, kibashukishije amafaranga!!!!!!! Si aho honyine kandi APR yagiye itwicira abakinnyi, kuko no muri Volley, barangije Ndamukunda Flavier, avunitse banga kumuvuza, barangije bizanira abanyamahanga, Flavier ajugunwa hanze y’ikibiga!!! Hari hakwiye kubaho ingamba zifatirwa amakipe ashukisha abana bato amafaranga, yarangiza ntinabazamurire umupira.
icyo cyemezo ndagishyigikiye ngomba gufana iyo kipe nshya yaduhesheje ishema mu ruhando rw’amahanga.
We are verry happy for the good idea
Habeho competition yo kuyishakira izina rero. ese birashoboka itabanje mu cyiciro cya kabiri ngo izamuke?
Tuyite gute?
1. Kigali City
2. Kigali united
3. Kigali Africans
4. Africa Sport de Kigali
5. Rwanda Africans
Ubuse tuyise IMPARIRWAKURUTA ZA KIGALI hari icyo bitwaye ?
iyo team ni ukuyishakira izina kuko numva itakiri selection, ikindi barebe uko bagenza bene kuzamura abo bana (academie) bityo bazihe kuri ayo mafanga kuko nazo zabatanzeho menshi, ariko bibuke ko nta rutahizamu iyo team igira ahubwo se izamukura he ko recrutement yarangiye? ariko ubwo ari iy’igihugu wasanga amategeko atayireba
icyo gitekerezo ni cyiza ariko nkuko bari baramenyereye kupfusha cash ubusa baziha abanyamahanga bakomezagutera ibiremo mwikipe yigihugu, twizereko batagiye kwambura amakipe yari atuye afite abo bakinnyi. urugero nka Rayonsports yagize Faustin atarakinira amavubi na Rimwe, ni umwana Rayon yizamuriye, bagoba rero kuvugana na rayon rero ndetse nabandi bari baraguzwe n’andi makipe nka kiyovu,mukura,apr,.. amafaranga yazo zikayasubizwa. batitaye ngo nuko ari igitecyerezo giturutse i bukuru!
Iyo kipe tuyite
_ Unlimited FC
– Ishyaka FC
hahah, iyi kipe ntabwo ije kwesagura amakipe mwa bantu mwe baracyari abana! ubwo rero abibwira ngo Rayon yarabarijije babonye ikipe, ntibakeke ko bagiye kubona iyo gufana itazabariza. ahubwo burya umufana mwiza ntabwo areba insinzi gusa, na evolution y’ ikipe ye yamushimisha.
Jye nyise KANYARWANDA FC
yitwa BUGINGO FC
Faustin yarezwe na Rayon ubwo abajyaqnye ikipe baragura uwo mukinyi ku bamureze.
Niba ikipe zikiniira ubwo nireke na Bogota aze kuko igihe kitararenga.
iki gitekerezo ni cyiza cyane kubera ko kizaba intanga rugero ku yandi makipe yose yihutira kubatiza abanyamahanga bakabagira abanyarwanda bizatuma n’abana bakiri bato bagira ishyaka kugira ngo nabo bagaragaze ko bashoboye ariko ikindi kibazo ayo makipe y’ibiharwe se ikipe imwe izajya iruhuka cyangwa bazashaka indi yo kuvanaho umubare w’igiharwe?????????
tuyite Rapid f.c,
Ibi bintu nibyiza ariko ntibikurikije amategeko ya CAF cg FIFA, ubwo abayobozi b’umupira wamaguru ku rwego rw’isi nibabimmenya?
Aba bana se ntibazavunika bahu? Ko …
Bazatozwa nande?
Abakinaga hanze se? Nancy,Uganda,.. Nabandi? Nabo bazaza?
ibi nagahoma munwa,
kuri njyewe kuvuga ngo bose bajye mwikipe imwe simbishigikiye, nugusubiza umupira inyuma Murwanda.
ese ninde uzayifasha , izitwa iyande?
ikindi ntakintu bizamara, abakinnyi iyo bahuye bakinaga mumakipe na shampiona zitandukanye nibwo bigira akamaro,
muzarebe ko ubwongereza bugira ikipe igira aho igera kandi shampiona yabo ari iyambere cy yakabiri kwisi.
Musore nange ndumva tubyumva kimwe. Kuko ntaho ikipe y’igihugu ikina shampiyona nka club. Ibi ndumva ari bishya kandi nta musaruro bizatanga.
Ndumva iyo kipe igomba kwitwa Intore FC
Dore ibi nibyo bidindiza umupira mu Rwanda maze twatsindwa mpaga (5-0) ngo umutoza. Ibi ntaho biba , Leta ntigomba kwivanga muri FERWAFA, ndizerako FIFA iza kubihagarika ndetse ikadufatira n’ibihano. Ikibazo kirimo ni uko iyi kipe yemewe yafashwa na leta maze ikagira ubushobozi busumba andi makipe ugasanga ya competitivity irabuze,twasohoka hanze noneho ntibizongera kuba 5-0 bizaba 10-0.Ubundi hagomba gukorwa ku buryo tugira championat ikomeye, niho havamo ikipe y’igihugu ikomeye. Ibi birasaba ko amakipe yose agira amahirwe angana ntusange hari ikipe imwe ihora isenya ayandi maze uzatwara igikombe aka azwi mbere ko na championat itangira.
SHA MURAHARARA, REKA IZE. KERETSE NIBAZAJYA BAYIBIRA NAHO UBUNDI MUZANGAYE IDASUBIYE MU KICIRO CYA 3. KERETSE NIBA YARAGUZE ABAKINNYI ATARI ABO NABONYE MEXIQUE.
Mwabantu mwe mwikwihuta mubitekerezo, aba bana bari bakiri bato , guhita ubashora mucyiciro cya mbere nukubaroha! Kuko bazajya bahura na biriya bisaza byumye amaguru bibakubite ibice bihite bibamena ruseke! Ibaze nawe saidi abedi naza mfundiko ze nigitako cyakaragashije ahuye na ka faustin kataranakira neza! Rwose iyi kipe yari ikwiye kujya mucyiciro cya2 wenda bazazamuka umwaka utaha, bakaba bamaze gukura ho gatoya naho ubundi rwose baracyari abana! Ubuse batwaye icya championa bagasohokera igihugu, ntitwakorwa nikimwaro cyuko ikipe itewe mpaga kandi iriyo ahubwo aruko habuze ukina kuko andi maclub yabakiniye sinabyaye bagashya ubwoba? Think twice before you act guys!!!
Gewe ntabwo iki gitekerezo ngishyigikiye kuko iyi equipe ndabona adashobora kuramba sinibaza niba iyo minisiteri iba yabanje kwiga kukintu nkicyo.Nonese izajya ikoresha frw avuye he?ntabwo bariya bana bonyine babasha gukina championant ngo bayirangize bazakenera abandi bakinnyi usange rimwe na rimwe babana nubundi yenda baricaye, Izaba iya reta se? so IBI NTABWO ARIBYO
N’ubwo iki gitekerezo ucyumvise bwa mbere usanga ari cyiza. ndakibonamo ubuhubutsi no guteza akavuyaro mu mupira mu Rwanda! Niyo wakora ibintu byiza ariko urenze ku mategeko ntaho uba ugana!
Ubu se uretse ibyibazwa na benshi bati iyi kipe izitwa ite cg. izaba iyande,ko andi makipe bazaba bahanganye yarangije gutanga liste z’abakinnyi ku ya 8.9.2011, ubu iyi kipe yari yabatanze? ko babuza se amakipe yo mu Rwanda gukinisha aba bakinnyi, n’ayo mu mahanga bazayabuza?Ntabwo numva ukuntu bazajya kuzana kabanda, Buteera, Tibingana… ngo nibaze gukinira iyo kipe nshya! Ibi wenda mu Rwanda byapfukiranwa, ariko bishobora gutuma Ferwafa ihanwa na FIFA!
Inama natanga:
Nibabanze bijye ikibazo neza bashinge ikipe nshya bazakinamo, muri uyu mwaka wa shampionnat babe babatije amakipe abyifuza maze bazatangire muri shampionnat itaha!
Nyise Rwanda F.C nka ya yindi yahozeho
Ibyo naho byabaye ariko kuko iccyemezo cyafashwe rayon sport nibyubahirizwe cg bayikure muri circulation yo na kiyovu!!
iyi kipe turayishimiye ariko monistere igomba kubahiriza iby igomba amakipe yareraga abo bana kuko nayo hari byinshi yabatanzeho bitabaye ibyo cyaba ari igitugu kumakipe.
Njye ndabona yakwitwa RWANDA 2011 f.c
Nyise RWANDA FC !
Comments are closed.