Ikipe ya RRA VC yatsinzwe na Carthage yo muri Tuniziya
Mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volley ball mu bagore iri kubera muri Tunisia, ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A yatakaje umukino wo mu ijoro ryakeye ubwo yahuraga na Carthage yo muri Tuniziya igatsindwa seti 3-0.
Uyu mukino wo ku munsi wa gatatu w’iyi mikino y’i Tunis wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016 saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Tunis saa moya z’isaha y’i Kigali. Warangiye Carthage yo muri Tuniziya, ikipe yakiriye itsinze RRA VC set 3-0 (25-18; 25-15; 25-7).
Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa tariki ya 23 Mata 2016, RRA VC yitwaye neza ubwo yahuraga na Mechaal Bejaia yo muri Algeria ikayitsinda set 3-1 (25-21; 25-19; 17-25; 25-18).
Umukino wa nyuma usoza amajonjora, ikipe ihagarariye u Rwanda muri Tuniziya izahura n’ikipe yo muri Uganda yitwa Ndejje.
Uyu mukino RRA VC irasabwa kuwutsinda kugira ngo ibashe kujya muri 1/4 cy’iri rushanwa. Uyu mukino uteganijwe kuwa kabiri tariki 26 Mata 2016 guhera saa saba ku isaha ya Tunis, saa munani isaha ya Kigali.
Iyi mikino nyafurika ihuje amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo ihuriyemo amakipi 17 aturuka hirya no hino ku mugabane wa Africa. Yatangiye tariki ya 22 mata uyu mwaka ikazasowa ku itariki ya 30 Mata.
Irushanwa nyafurika rya Volley ball muri Tunisiya rrimo amatsinda 4.
Itsinda rya A rigizwe na RRA VC, Ndejje (Uga), Mechaal Bejaia (Algeria) na Carthage (Tunisia);
Itsinda B rigizwe na Wilaya Bejaia (Algeria), Bafia (Cameroun), Sfaxien (Tunisia) na Ahly (Egypt);
Itsinda C rigizwe na Pipeline (Kenya), Sonatrach (Algeria), FAP (Cameroun) na Police (Ghana);
Itsinda D rigizwe na Ndella (Gabon), INJS (Cameroun), JOS (Nigeria), Prisons (Kenya) na Elshams (Egypt)
UM– USEKE.RW