Digiqole ad

Ikipe ya Real Madrid ubu yatanze miliyoni £40 kuri Luis Suarez

Umukinnyi Luis Suarez ari mu guhirahiro cyo kumenya aho agomba kujya gukina, niba ajya muri Arsenal yo mu Bwongereza imurambagije iguhe cyangwa muri Real Madrid yo muri Esipanye yashese miliyoni mirongo ine z’ama pound (£40 milion).

Umukinnyi Luis Suarez agerageza kuruma mugenzi we wa Chelsea Bransalav Ivanivic (Photo Internet)

Umukinnyi Luis Suarez agerageza kuruma mugenzi we wa Chelsea Bransalav Ivanivic (Photo Internet)

Ikipe ya Liverpool umukinnyi Suarez akinira igomba guhanga n’urugamba rw’amakipe ya Real Madrid na Arsenal yose yifuza rutahizamu ukomoka muri Uruguay.

Ikipe ya Real ngo yaba irigushakisha kubura hasi no hejuru ngo ibone Luis Suarez, ikaba yitabaje ushinzwe gukurikirana amasezerano y’uyu mukinnyi witwa Pere Guardiola, umuvandimwe wa Pp Guardiola utoza Bayern Munich mu Budage.

Suarez ni umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Uruguay ushakishwa n’amakipe akomeye nyuma ya  Edinson Cavani ukinira Napoli mu Butaliyani we akaba ari ku giciro cya miliyoni  52 z’ama pound.

Ku ruhande rwa Liverpool ariko bakomeza kuvuga ko batarekura uyu mukinnyi.

“Ntabwo tugurisha Luis Suarez,” nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru mu ikipe. Umutoza wa Liverpool Brendan Rodgers yongeraho ati “Twabivuze inshuro nyinshi ko nta mafaranga y’ikipe n’imwe twakwemera yaba Real Madrid cyangwa indi iyo ariyo yose.”

Yongeraho ati “Luis Suarez ni umukinnyi wa mbere ku isi, ntabwo ari uwo kugurishwa.”

Umukinnyi Suarez ariko we ku myaka 26, ahangayikishijwe cyane no gukina mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwabo ku mugabane w’Uburayi  (UEFA Champions League).

Hari amakuru avugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ko Suarez wagaragazaga ko afite ubushake bwo gukinira Arsenal yabwiye umunyamakuru w’iwabo ko azaguma muri Liverpool ndetse akaba yasinya amasezerano mashya!

JD Nsengiyumva Inzaghi

Umuseke.rw

0 Comment

  • WENGER ashyiremo ubushishozi kiriya gikipe ngo ni real m kitadukura kuri sure dul nkiriya!gusa uriya mukinnyi arashoboye ariko million 40 mbona arizo pe!

  • Abanyamakuru murica ururimi cyane GUSHETA ni ikinyarwanda ?

Comments are closed.

en_USEnglish