Ikinyarwanda ni ururimi ruhagaze neza – Nsanzabaganwa
Hari abavuga ko muri iki gihe, ururimi rw’Ikinyarwanda ruri “mu marembera”, abandi bakavuga ko ruri “mu mazi abira”.
Abavuga ibi babishingira ahanini ku ivangandimi rikunze kwigaragaza mu biganiro bisanzwe ndetse no mu mvugo z’abantu batanga ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe. Aha twavuga nk’ abanyamakuru, abayobozi, abanyamadini, n’abandi. Bikaba byaba nk’ikimenyetso ko Ikinyarwanda kitihagije cyangwa se gikennye, nyamara kandi iyo usesenguye neza usanga abenshi mu bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi babiterwa ahanini n’ubunebwe bwo gukoresha amagambo yacyo ahubwo bakihutira gutira bidakenewe.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Bwana NSANZABAGANWA Modeste yemeza ko Ikinyarwanda ari ururimi ruhagaze neza kurusha ndetse indimi nyinshi zo muri Afurika kuko gifite amategeko akirengera. Ururimi ruhagarara neza ari uko rushyigikiwe na benerwo ku buryo bugaragara kandi rufite amategeko asobanutse rugenderaho, rukaba rwaranditswemo, rufite ikobonezamvugo n’inkoranyamagambo bizwi.
Yasobanuye kandi ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 8 rigena Ikinyarwanda nk’ ururimi rw’Igihugu. Ikindi kandi Ikinyarwanda kiri ku isonga ry’indimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu buzima rusange bw’Igihugu. Iki kikaba ari ikintu gikomeye cyane kigaragaza uko Ikinyarwanda gishyigikiwe. Abanyarwanda bose bumva kandi bakavuga ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda ndetse kikanavugwa mu Karere k’Ibiyaga bigari n’ahandi ku isi aho Abanyarwanda bari; izi na zo agasanga ari izindi mbaraga.
Hari ndetse na za Kaminuza zo mu mahanga zikigisha. Twavuga nka Harvard University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, St Petersburg University mu Burusiya, n’ahandi mu mahanga nko mu Bubirigi, mu Bufaransa, mu Budage,… hari abantu benshi bafashe iyambere yo kwigisha Ikinyarwanda ababyifuza. Ibyo byose bigaragaza ko Ikinyarwanda aho gukendera kigenda gikura , uko kigenda kirenga imipaka y’Igihugu.
Mu kurushaho gukungahaza, guteza imbere no gusigasira iyi ngobyi y’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu minsi ya vuba yiteguye gusohora Inkoranyamuga, ni ukuvuga inkoranyamagambo ikubiyemo amagambo akoreshwa mu mwuga cyangwa mu ngeri y’ubumenyi runaka. Iyo nkoranya izaba igaraza amuga yerekeye umuntu n’ibimera.
Ikinyarwanda rero ni ururimi ruhagaze neza, n’aho bizwi ko nta rurimi rwihaza ijana ku ijana, ntiruri mu marembera cyangwa se mu mazi abira nk’uko bivugwa.
Ni iyihe mpamvu abantu bakeka ko Ikinyarwanda kiri mu marembera ?
Mbere y’ubukoroni, Abanyarwanda batarahura n’akaga ko gutozwa gusuzugura ururimi rwabo, bivugiraga Ikinyarwanda gisa. Haza ikintu gishya bakagishakira ijambo ry’Ikinyarwanda kuko nta rundi rurimi rwari rubangikanye na cyo.
Aho Igifaransa kiziye, abantu batozwa ko kukivuga ari ubusirimu, Ikinyarwanda kirinjirirwa gitangira gutira, iyo ngeso irakura, Icyongereza kije biba bityo. Muri iki gihe gutira biracyari mu kamenyero k’abantu cyanecyane ko ubu Abanyarwanda bavuga indimi nyinshi.
NSANZABAGANWA avuga ko ubundi kuvuga indimi nyinshi ari amahirwe adasanzwe. Kandi ko iyo indimi zihuye zitirana byanze bikunze. Ikigomba gukorwa ni ukugerageza kudatira bitari ngombwa, ahubwo hakihatirwa gushaka amagambo y’Ikinyarwanda avuga cyangwa agenekereza icyo umuntu ashaka kuvuga. Iyo umuntu avuze ngo : umutica wacu, cyangwa ngo : ya meseji uze kuyinsendigira si uko aba ayobewe amagambo : umwarimu, ubutumwa, koherereza n’andi. Ahubwo ni bwa bunebwe twavuze mbere, rimwe na rimwe ndetse hakazamo no gushaka kugaragaza ko uvuga atasigaye inyuma y’abandi ko n’izindi ndimi agerageza!
Ni ryari bavuga ko umuntu yavanze indimi ?
Hari abantu bajya bitiranya gukoresha indimi nyinshi no kuvanga indimi. Kuvanga indimi ni ugufata amagambo y’ururimi cyangwa se imiterere y’interuro y’ururimi runaka ukabivanga n’imiterere y’urundi cyangwa se amagambo ukayavanga n’imiterere y’urundi rurimi. Urugero : “ndamukolinga”, ndamu– ni Ikinyarwanda; uwabivuze yafashe Icyongereza agitera neza mu miterere y’interuro y’Ikinyarwanda, bitari uko atazi ijambo « guhamagara », ahubwo yumva ashaka kumera nk’abandi. Abo bandi rero bamuhaye urugero rwiza rwo kudatira, na rwo yarukurikiza!
Gusa ariko hari ibindi bijya biba abantu bakabyitiranya no kuvanga indimi nyamara atari byo: iyo umuntu avuze mu Kinyarwanda yarangiza akisemura mu rundi rurimi, ibi si ukuvanga ahubwo ni byo byifuzwa aho kuvangavanga cyangwa gushyoma.
Mu zindi ngamba nyinshi Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite zo gusigasira no kurengera Ikinyarwanda, harimo gufasha Abanyarwanda kunoza ururimi rwabo binyuze muri gahunda ya “ Bavuga-Ntibavuga” ica kuri radiyo na tereviziyo by’u Rwanda. Harimo kandi n’ibitabo byandikwa kuri iyi gahunda n’inyandiko mpine zisakazwa mu banyeshuri hakiyongeraho ibiganiro bahabwa bakangurirwa kunoza ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda.
IYAMUREMYE Donat/ RALC
1 Comment
Niba mushaka kumenya neza aho ururimi rw’Ikinyarwanda rugeze rukeendeera, mujye mwumva abanyamakuru bakora ku maradiyo anyuranye mu gihugu mwumve imivugire yabo y’ikinyarwanda. Hari ubwo wumva ibyo umunyamakuru avuze mu Kinyarwanda kigoramye kuri Radiyo yumvwa na Rubanda bikagutera agahinda.
Comments are closed.