Digiqole ad

Ikiganiro na Buhigiro Jacques waririmbye ‘Amafaranga’ na ‘Primus’

.Abona BLARIRWA ikwiye guha agaciro igihangano cye

.Impano zirahari ni uko amagambo aba acurikiranye

.Umuhanzi agomba guhanga agendeye ku bintu bitatu

 .Inzobere mu kuvura imitsi yahawe amahirwe na Fraipond Ndagijimana

.Umwana uririmba neza ubu ngo afashijwe yagira amafaranga kurusha umunyenganda

Umuseke: Mwatwibwira?

Buhigiro: Nitwa Buhigiro Jacques

Navukiye mu Ruhengeri kuri Shyira, Data amaze gupfa twagarutse aho umuryango ukomoka i Rulindo.

Navutse ku tariki 18 Werurwe 1944, urumva ko mfite imyaka 70, ndakuze. Ndubatse, mfite abana batatu ariko umwe ni we mbona ukunda umuziki.

Nize amashuri abanza i Rulindo, niga ayisumbuye muri College Kristu Umwami y’i Nyanza, nyuma  niga “kinesitherapie” mu ishuri rikuru ryo mu Bubiligi ryitwaga ISCAM, naharangije mu  1970.

Kugorora imitsi niko kazi kanjye urebye kuko ninjye mu “Phyisio” wa mbere mu Rwanda no mu Burundi nkaba uwa Kane wize kugorora ingingo muri Congo-Belge na Rwanda- Urundi.

Jacques Buhigiro, ku myaka 70, ni umugabo mukuru w'umubiri ukomeye, w'urugwiro kandi ugikora akazi ke neza. Aha yaganiraga n'Umuseke ku kazi ke mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nzeri 2014
Jacques Buhigiro, ku myaka 70, ni umugabo mukuru w’umubiri ukomeye, w’urugwiro kandi ugikora akazi ke neza. Aha yaganiraga n’Umuseke ku kazi ke mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nzeri 2014. Photo/ Eric Birori/UM– USEKE

Umuseke:Amahirwe yo kwigira mu Bubiligi wayabonye ute?

Buhigiro: Nyuma yo kuva muri College Kristu  Umwami i Nyanza nari narigishijwe n’uriya mupadiri washinze  ikigo cya Gatagara (Fraipont  Ndagijimana) anshakira uburyo bwo kujya kwiga kuvura abantu bafite ubumuga, njya mu Bubiligi muri 1966 ndangiza muri 1970 ngaruka ndi umuganga w’Umunyarwanda wa mbere i Gatagara.

 Umuseke:Ni ibiki byaranze ubuzima bwawe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994?

Buhigiro: Kubera amateka y’igihugu cyacu, mu 1973 naje kuva mu Rwanda nkomereza akazi kanjye i Burundi, ndetse ndi umwe mu bashinze Ikigo cy’abana bafite ubumuga i Burundi mu Gitega.

Mu 1975 Nerekeje i Kinshasa muri Zaire naho nkora ibyo kugorora ingingo ndetse mvura n’amakipe atandukanye. Nahamaze imyaka 21 ngaruka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1996. Ubu nkorera muri Stade mvura amakipe y’Igihugu ndetse n’abantu basanzwe.

 Umuseke:Ubuhanzi bwawe bwatangiye ryari? Gute? byo warabyize?

Buhigiro: Kuririmba burya ni impano kandi nyifite kuva ndi umwana. Mu ishuri nizemo i Nyanza hari isomo ry’umuziki baduhaga  kuko  twagombaga  Kumenya  “Musique Classique” za ba Beetoven  na Mozar, ndetse n’izo baririmbaga mu Kiliziya. Gusa nari mfite n’umwarimu wari uzi gucuranga arayidukundisha muri Korali.

Iyi Korali yanyuzemo Lusiyani Nyakabwa, Masabo Nyangezi n’abandi.

Umuseke: Ni Ryari wamenye ko ufite Impano yo kuririmba?

Buhigiro:Namenye ko mfite impano yo kuririmba muri 1965 njya gukora i Gatagara. Uriya mupadiri Fraipond yahise anshinga gushyiraho Igisukuti mu bana bafite ubumuga. Ni ukuvuga indirimbo zanjye za mbere zavugaga ikigo cya Gatagara (Ramba Padiri, Gatagara mpinganziza, Bikiramariya w’Abakene).

Umuseke: Nyuma ariko waje guhindura imiririmbire?

Buhigiro: Nibyo Nyuma naje guhindura imiririmbire mfata “Guitar Seche” nkomeza guhimba izanjye  ndi mu Bubiligi, ngarutse mu 1970  nibwo zatangiye kumenyekana  izivuga ku bintu byinshi.

Niho naririmbye indirimbo za mbere nka; Amafaranga yo gatsindwa, Agahinda karakanyagwa, sinkunda bitugukwaha, ibyisi ni mpa nguhe, nkubaze Primus, urwabitoki, ndetse n’iz’urukundo nka; Nyirabihogo, Uwo nahawe na rurema.

Umuseke:Umuziki muri icyo gihe   watunganywaga ute?

Buhigiro: Nagiye kuri Radio muri 1971 bamfata amajwi zitangira kunyuraho, icyo gihe twaririmbanaga na Kabengera Gabriel, John Bebwa, n’abandi aribwo abanyarwanda  batangiye gukunda indirimbo  z’iwabo.

Ubu kuri Radio Rwanda hari nk’indirimbo 20 zacu, ariko hari izindi nagiye mpimba  i Burundi no muri Zaire (DR Congo ubu)

Umuseke: Gereranya uburyo indirimbo zahimbwaga ubu na Kera?

Buhigiro: Ubundi umuhanzi agomba guhanga agendeye ku bintu bitatu icya kane kikaba ijwi, icyambere ni amagambo afite icyo avuga, Gushaka injyana ijyana n’amagambo, Gushaka ibikoresho biherekeza iyo njyana hakaba hasigaye gushaka kuyiririmba.

Ubu byaracuramye kuko Mudasobwa ituma ibikoresho biza mbere y’ibyo byose ariyo mpamvu usanga umuntu asubiramo ijambo rimwe cyangwa agategekwa n’ibyuma uburyo agomba kuririmba…Wenda hari indirimbo zitagomba kuvuga byinshi ariko ufite uko ubivuga.

Umuseke:Uvuga iki nk’umuntu waririmbye ku nzoga ya Primus bwa mbere?

Buhigiro: Bashobora (BRALIRWA) kuba batabizi cyangwa barabyumvise nabi kuko njye naravugaga nti “Nkubaze Primus..Aha ndi ni hehe..wa mugore wanjye duherukana ryari? Wamuhungu wanjye yitwa nde?”

Ejo bundi batanga ibihembo hano nkorera muri Stade hari handitse ngo “tunywe mu rugero “kandi nanjye nibyo naririmbaga sinayivuze nabi ahubwo navuze uko abantu bakwiye kuyifata.

Indirimbo yanjye bari bakwiye kuyihemba kuko ni yo ya mbere imaze imyaka 43 mu gihugu, kutamenya ko hari umuntu waririmbye kuri Primus bwa mbere nakwibaza niba BRALIRWA izi  amateka ya Primus muri iki gihugu.

Umuseke: Ese ubona abahanzi ba kera ab’ubu babigiraho uko bikwiye?

Buhigiro:Indirimbo zihinduka nk’uko amateka ahinduka, icyo mbona bagomba kwitaho ni ukutava ku njyana gakondo waba ufite uburyo bwo kuririmba ukaririmba ibirebana n’umuco, wawugira Hip Hop igomba kumvikana ko ari inyarwanda.

Icyo abana bagomba kwiga ni ukumenya ko bagomba kubisanisha n’umuco Nyarwanda.

Gusa abana ntibabibona kuko nta mashuri abyigisha, ikindi kibuze ni ukumenya imbibi z’ubuhanzi bwacu kuko abashumba bagiraga indirimbo zabo….abasare izabo…gutyo.

Bakwiye kureba abakuru bakabigisha imbyino zo mu bugoyi, mu Burera, mu Nduga, mu Marangara, mu Gisaka ntizisa.

Umuseke:Ni izihe ngaruka Jenoside yagize ku muziki wawe?

Buhigiro: Hari indirimbo nahimbye mbere nerekana ko Jenoside ishobora kuzaba hari nk’iyitwa “Reka nkurate gihugu kiza” yo muri 1971 nerekanaga ko nibisenyuka bazaba basenye igihugu.

Umuseke: Kuki umuziki utakomeje kuwugira umwuga?

Buhigiro: Kera ntabwo umuziki watungaga abantu twaririmbiraga ubuntu, ikindi amategeko agenga ubuhanzi yaje akererewe kuko mu Rwanda nta mugabane ubona kubakoresheje igihangano cyawe. Gusa mbonye umuntu uncuruza nakongera nkaririmba kuko mfite indirimbo zigera kuri 70 harimo 20 ziri kuri Radiyo.

Umuseke: Wumva wakorera iki abakiri bato muri muzika?

Buhigiro: Ibyo byakorwa umuntu akorana n’abantu bashinzwe ubuhanzi hari MINISPOC, hari Inteko y’Ururimi n’umuco n’abandi.

Batoranyije abantu bashobora kugabura indirimbo gakondo aho nabafasha ariko imyaka maze urabona ko nkuze.

Ese ubundi ko bacuranga indirimbo zo muri Africa hari inyarwanda ubonamo? Ni uko zidashingiye ku buzima bw’Abanyarwanda. Ubu abahanzi bahanga ibintu bisa, ikindi abohereza umuziki hanze bangana n’abahanzi ntawabarenganya.

Umuseke:Urabwira iki abakoresha ibihangano by’abakera uko bishakiye?

Buhigiro: Amategeko agomba kubireba, gusubiramo indirimbo y’umuhanzi utabimusabye ni amakosa akomeye

Hari abigana indirimbo, harya mubyita “Gushishura”? Ubundi ibi birahanwa kandi sinabyiza gusa mwabyumvikanyeho n’uko zizacuruza byaba bifite ishingiro kuko buri wese yabyungukiramo.

Gusa nkatwe twaririmbye kera Radiyo zagombaga kugira icyo ziduha. Nta muntu wabashije kuturwanaho ngo amaradiyo agire icyo aduha. Nkanjye Radiyo Rwanda yakoresheje indirimbo zanjye imyaka 43.

Ubu iyo batuvugira aka kazi nkora ku myaka 70 mba narakaretse nkongera ngahanga.

Umuseke: Abahanzi b’iki gihe ubona bafite impano cyangwa bashaka amaramuko?

Buhigiro: Impano zo zishobora kuba ziriho ariko mudasobwa ituma indirimbo zisa ku buryo utamenya  gutandukanya  abahanzi kuri Radiyo. Ariko impano zirahari nka Hip Hop ni amagambo  ajya gusa n’imivugo, nubwo amagambo aba acurikiranye atanahuye.

Imbyino za kera abubu bazigiraho bakazikuraho umwimerere.

Umuseke:Uhuye na Perezida Kagame wamusaba iki ku iterambere ry’umuziki?

Buhigiro:Namusaba amashuri menshi ya Muzika kuko muri iki gihe umwana w’imyaka 17 uririmba neza afashijwe neza yazabona amafaranga aruta ay’umuntu ufite uruganda.

Namusaba gukomeza kuko akunda Siporo ndetse n’umuziki ajya awutekereza tubonye amashuri akomeye ya Sinema, y’Umuziki, y’Imikino byatuma impano zibyazwa amafaranga.

Umuseke: Wabaye mu Rwanda rw’ubu n’urwa kera. Urw’ubu urubona ute?

Buhigiro: U Rwanda rw’iki gihe ruratera imbere, amazu arubakwa, imihanda, ingendo zirakorwa n’ikoranabuhanga usanga Umunyarwanda areba imbere. Gusa imbogamizi ihari, uko kwiruka kw’iterambere gutuma no mu mutwe  hirukanka. Nubwo amajyambere ari meza ariko bagombye kugira igihe cyo gutekereza no ku bindi aho kwihugiraho.

Umuseke: Ku myaka 70 wumva ubuzima ni iki? bukubwiye iki?

Buhigiro: Ubuzima butangwa n’Imana bugizwe n’ibyishimo ndetse n’agahinda ni ukugwa ugahaguruka, ariko ntibibuza umuntu kubaho kuko ntagihinduka. Wagize agahinda ntuveyo izuba rirarasa, imigezi iratemba, igiti kiri imbere y’irembo kirakomeza kigahagarara ubuzima bugakomeza.

Ubuzima rero ni ukurwana urwanira ibyiza, ubupfura, kubaho no kubana n’abandi neza. 

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntago nari nziko uyu muhanzii akibaho. Uturirimbo nka nyirabihogo ziba muri za programme za karahanyuze twumva ku maradiyo anyuranye.
    none se ko afite indirimbo zigera kuri 70 nta kuntu buhigiro yakora partinership naba jeune bagakora remix yindirimbo ze nkuko makanyaga yabikoze mundirimbo “rubanda ntibakakoshye”

    Cyangwa se za studio zigasubiramo izo ndirimbo zitari zasohoka ku iradiyo nimwe?

  • Nkunze ibi kabisa, Buhigiro: “Ubuzima butangwa n’Imana bugizwe n’ibyishimo ndetse n’agahinda ni ukugwa ugahaguruka, ariko ntibibuza umuntu kubaho kuko ntagihinduka. Wagize agahinda ntuveyo izuba rirarasa, imigezi iratemba, igiti kiri imbere y’irembo kirakomeza kigahagarara ubuzima bugakomeza.
    Ubuzima rero ni ukurwana urwanira ibyiza, ubupfura, kubaho no kubana n’abandi neza”

    Uyu musaza ni umuntu w`umugabo Imana imukomereze kuramba.

  • Ndabashimiye Umuseke muri abahanga peee!! sinarinzi ko Uyu mugabo akibaho, murakoze kutugezaho bimwe mubimwerekeye, gusa ntangajwe n’isura ye, urabona ko agikomeye, arasa neza pee, ntiwamukekera iyo myaka. ikindi ibisubizo bye birimo ubwenge nyabwenge!! hahirwa abagukomokaho wa mugabo weee!!!!

    Nakomeze atere imbere turamukunda kubera twamumenye tutaramubvona, najyaga nkunda kumwumva kuri Radio Rwanda cyane cyane mundirimbo zanyuzwagaho mumakinamico. Imana ibahe umugisha

  • Yoo uyu musaza ndamukunze disi

  • Sha ukuntu mu kizamini k’ikinyarwanda cya 2003/2004 gisoza secondaire batubajije umuntu wahimbye indirimbo amafaranga yo gatsindwa yo kabyara nkamuyoberwa naho ni wowe mzeeh? N’ubu nari ntarabona umbwira uwariwe arko ubu ndishimye ko mumenye. ku bijynye n’ubuzima byo abivuze ukuri kurimo na philosophie. Akomeze impanuro kko ndabona agikomeye.

  • Bravo, umuseke, mujye muganiriza, abantu nk,aba b,inararibonye muri muzika hari icyo byazungura abatoya.
    Indirimbo ze ni umwimerere, ndazibuka.

  • Mutubwire ukuntu umuntu yamutera akantu.

  • Ndabona uyumusaza yaratanzumusada mukwibohora leta imugeneri nsinzi yekimwe na Kayirebwa.Biryoha bisangiwe.Kuki harabihariye insinzi bonyine?

  • kagire ibugiango burambye nta contact ze kandi zari zikenewe gusa mwigiyeho byinshi ko ibuzima ari phyilosophhie” muzee Niba uri busime comments baguhaye hano njye nashakaga ko twuvuganira nkumujyanama nubashye 0788435303 komera cyane

  • UMUNTU NI UYU

  • murakoze nukuri kutugerera kuri iyo “BIBLIOTHEQUE” muzashake n’abandi barahari!

  • eeeeeeeeeeeh…..!!!! wa mugabo w’ikijwi cyiza cyane kbs nari naramushakishije ahantu hose naramubuze. sha uwampa indirimbo ze kabisa.
    ni umugabo.

  • Ushaka nbr z’uyu musaza azanshake!0788409360

  • Agahinda karakanyagwa!!!!!
    Muzehe murebe uko mwagurisha ibihangano byanyu tubigure.

  • Agahinda karakanyagwa!!!!!
    Muzehe murebe uko mwagurisha ibihangano byanyu tubigure.

  • nshimiye umuseke ubashije kutubonera uyu musaza ,afite indirimbo zifite inyigisho,ndabasabye muzadshakire na Nkurunziza Karoli tumuzi mu ndirimbo ze :amahoro ku giti cy,umuntu;.nanze igitebwe n,ubugwari;indi ivuga ku iyubahirizwa ly’amategeko nazo zigisha.cyagwa umuzi azadushakire adresse ze.

Comments are closed.

en_USEnglish