Digiqole ad

Ikiciro kibanziriza icyanyuma kerekeje i Darfur, amafoto

Ku isaha ya 6h30 zo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nibwo ikiciro k’ingabo z’u Rwanda zisaga 267 zahagurutse n’indege ya Air Egypt zerekeza i Darfur mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa African Union.

Ingabo zerekeza i Darfur muri iki gitondo
Ingabo zerekeza i Darfur muri iki gitondo

Izi ngabo zigiye mu gace ka El Fashaa, abagiye ni abagize batayo ya  (Battallion)mu butumwa bahawe na Lt Gen. Cesar Kayizari yababwiye ko batwaye ibendera ry’u Rwanda, ko bagomba kugaragaza isira nyayo y’igihugu cyane cyane mu myitwarire.

Ingabo zahagurutse akaba ari izigize Batayo (Batallion) ya 157, kuri uyu wa mbere kandi nimugoroba haragaruka ingabo zigera kuri 167 mu gihe mu gitondo cy’ejo hazahaguruka ikiciro cya nyuma.

Lt Gen. Cesar Kayizari yibukije izi ngabo ko usibye gucunga umutekanno w’abandi nazo zigomba gucunga uwazo, zikazataha amahoro. Kugeza ubu I darfur hari batayo 4 z’ingabo z’u Rwanda.

Babanza gushyiraho ka Morale mbere yo kugenda
Babanza gushyiraho ka Morale mbere yo kugenda

Ku bivugwa ko ingabo zijya Darfur muri Soudan, zaba zikatwa amafaranga menshi kuyo baba bagenewe mu bumwa bw’umuryango w’Africa y’Unze Ubumwe (AU), Col. Nzabamwita Joseph Umuvugizi w’ingabo yatangarije umuseke.com ko ibi atari ko bimeze, amafaranga bakurwaho ari agurwa ibikoresho n’ibindi bintu biba bikenewe batagenerwa na  AU iyo bari mu butumwa.

Col. Nzabamwita yongeyeho ko kandi usibye amafaranga y’ubutumwa bw’akazi babona, izi ngabo zinakomeza zigahembwa umushahara wazo nkuko bisanzwe.

Binjira mu ndege
Binjira mu ndege
Biteguye guhaguruka
Biteguye guhaguruka

Photos  HAKUZWUMUREMYI J.

umuseke.com

6 Comments

  • Uwagira Ingabo nkizi se niki yabura!! ko dufite ingabo isi yose yayobewe aho zikura ubutwari, uretse ko ari umurage w’abakurambere bacu!

    Nukuri sukwiyemera, dufite ingabo zifite umwihariko zivana kumuco wacu wo kwihesha agaciro

  • izi ingabo ni ishema ku banyarwanda pe!!,kuba hari abaturage bari kuba bamerewe nabi ariko kubwazo bakaba babayeho neza kandi bafite ikizere cyo kongera kubaho

  • RDF oyee, Rwanda oyeeee, HE PK oyeeeeee!!!!

  • Ndausibiza wewe wavuze ko Ufite ici ngabo ntacyo yabura: uzifite utubaha Imana bihwanye na ZERO

  • nuko bayobowe nabicanyi kabuhariwe bar ingabo.

  • reka nkubwire nshuti yange bogbo mobrack chadaf nabandi bari bafite ingabo mwa ziri he?turebe hejuru kumana gusa kuko izi ngabo uruzi nizabanyarwanda kwizina zikoreshwa kwic abanyarwanda twe kwiringira izi ngabo twazivuyemo tuzireba.tureba mw ijuru kuko niho har amahirwe.

Comments are closed.

en_USEnglish