Ikiciro cya 4 kigiye gutangira muru MOPAS Film Academy, Abakobwa bakurirwaho 20%
*Igiye gutangira ikiciro cya kane cy’asomo
Mu cyumweru gitaha ishuri rifasha urubyiruko mu masomo y’ubumenyingiro mu bijyanye no gufata no gutunganya amashusho, amajwi n’amafoto Mopas Film Academy rizatangiza amasomo ku banyeshuri bazaba ari ab’icyiciro cya kane. Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abari n’abategarugori rugabanirizwa 20% ku mafaranga y’ishuri.
Amasomo y’abanyeshuri baziga amasomo y’ubumenyi ngiro muri iri shuri azatangira kw’itariki ya 26 Nyakanga 2017ku rubyiruko ruziga amasamo ajyanye no gufata no gutunganya amashusho, amajwi n’amashuho ndetse n’ubugeni mu gushushanya mu buryo bw’ikoranabuhanga (Film making na Graphic design).
Mopas igiye no gutangiza irindi somo rijyanye no gushushanya n’ikoranabuhanga no gukora za dessins-animés.
Amasomo y’iri shuri ni amasomo y’ubumenyingiro afasha urubyiruko kuva mu bushomeri bakihangira umurimo bakiteza imbere.
80% by’abarangije muri iri shuri mu byiciro byabanje bose bafite umurimo ubabeshejeho w’ibyo bize muri MOPAS Film Academy.
Tuyishime Ngabo Blaise umwalimu muri iri shuri ati “mu byiciro bibiri byabanje navuga ko 80% barangije bose bafite akazi barakora kandi bakora bahembwa, ndabizi neza kuko barampamagara iyo babonye akazi cyangwa hari akabazo kabaye bashaka ko mbunganira nk’umwalimu.”
Abiga hano biga cyane cyane kubikora (practice) kurusha kubivuga no kubyandika nk’uko byemezwa n’abarangije muri iki kigo.
Emmanuel Irumva umwe mu baherutse kurangiza mu cyiciro cya gatatu yagize ati: “Ibyo nize hano rwose nabikora neza kuko dukora practice cyane kurusha Theorie. Rwose ndizera ko ibi bizamfasha kwibeshaho ntategereje kujya kwaka akandi kazi, kuko hano niyo ntabona uwo nkorera mu buryo buhoraho nshobora no gushaka uko nikorera.”
Umubare w’abakobwa bitabira aya masomo ngo uracyari hasi nubwo bwose bo baba bagabanirijwe 20% ku mafaranga y’ishuri yishyurwa aya masomo.
Ishimwe Marie Bernard, umukobwa urangije muri iri shuri avuga ko atangazwa no kubona abakobwa batitabira aya masomo kandi ari ibintu bigezweho ku isoko.
Marie Bernard ati “ mu kinyejana turimo buri wese areba ibintu bigezweho, rero nanjye nagombaga kubikurikira kuko numvaga mbikunze.”
Ababyeyi ngo bakwiriye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye gushishikariza abana kwiga imyuga kuko ari ibintu bitanga imibereho bitari nka kera aho abantu bigaga imyuga kuko andi masomo yabananiye.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
dukeneye contact zaho ,ndetse no kumenya ibisabwa ngo uhige,na minerval
Comments are closed.