Digiqole ad

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kiratangira kubakwa vuba

Muri uku kwezi kwa Nyakanga niho imiromo y’inyigo z’imyubakire y’iki kibuga k’indege mpuzamahanga cya Bugesera igomba kurangira nkuko byemezwa na Ministeri y’ibikorwa remezo.

Igishushanyo mbonera cya Bugesera International Airport

Kwiga ku myubakire y’iki kibuga nibirangira ngo hazakurikiraho gushakisha Miliyoni 700 US$, zisabwa ngo iki kibuga kigomba gutangira gukoreshwa mu 2015 cyubakwe.

Iki kibuga ngo kiri gukurura abashaka kugishoramo imari benshi, yaba ndetse no mu mirimo yo kucyubaka, nubwo hatavuze abo babishaka.

Iriya nyigo ngo nirangira, leta izavugana n’umwubatsi (Constractor) wayubaka ndetse akanayikoresha cyangwa se uwayubatse agakorana n’undi waza aje kuyikoresha (Operator).

Ubu u Rwanda rucungira gusa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, gito cyane ugereranyije n’umubare w’indege zifuza kugikoresha.

Uko umubare w’abasura n’abashaka gusura u Rwanda wiyongera niko abatwara abantu mu ndege (Company) bashaka ko indege zabo zagwa zikanahagurukira i Kigali, ariko ikibuga kikaba gito nkuko tubikesha busiweek.com

Abatwara abantu mu ndege nka Brussels Airlines, KLM y’abaholandi, n’izindi nka Kenya Airways, Ethiopian Airlines na Air Uganda ubu nizo gusa zigwa zikanahagurukira i Kigali, ibi bituma leta ya Kigali ishaka cyane kongera indege zigwa zikanahagurukira mu Rwanda hubakwa ikindi kibuga kisumbuyeho cyakira indege nyinshi.

Umuseke.com

3 Comments

  • nunvaga cyaruzuye kuko hashize igihe bivugwa ko cyatangiye kubakwa!ntawabagaya gutinda ariko muri 2015 ni vuba turaba tugisarura

  • Ehhh ndabyumvise noneho ni ukuvuga ko kitazaba ari icya leta y’u Rwanda ahubwo hari abantu bazacyubaka bakanagikoresha noneho icyo leta izunguka ni imisoro gusa okkk.

  • turacyifuza tugifitiye inyota ngo gihindure ubuzimabwakarere dutuyemo murirusange ahubwo kizatangira ryari?tugitegerejeneza

Comments are closed.

en_USEnglish