Digiqole ad

Ikibazo gikomeye ku myigire yanjye ndasaba inama

Ku basomyi b’UM– USEKE, munyemerere mbasuhuze mwizina rya Yesu. Maze igihe kitari kinini nsoma ururubuga ndarukunda ariko byageze kuri uyu mwanya abasomyi bisanzuriraho bakagirana inama zubaka biba akarusho, zimwe munama bamwe mubasomyi bagiye baha bagenzi babo nabomye ari ingirakamaro bituma numva nifuza kubagezaho ikibazo mfite maranye igihe kandi ndizera ko hano ntari buhabure ibisubizo n’inama zinyubaka, ariko munyemerere amazina yanjye sinyavuge.

Ndi umukobwa ufite imyaka 27 y’amavuko navutse mumuryango uharanira ko abana babo bose biga, kimwe nk’abandi nanjye banjyana kwiga, kandi mu by’ukuri nkunda kwiga kuko nzirikana ko ibyo umuntu yakora byose yagakwiye kubishingira kubumenyi.

Ariko n’ubwo ababyeyi ntako batakoze cyangwa nanjye ntako nagize kwiga birananira, ubu niga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza, ibintu bimbabaza nk’umukobwa w’imyaka 27 ukiri muwa kabiri, byatewe ahanini no gusibira muri kaminuza ndetse no mu mashuri yisumbuye.

Ndi umuntu nk’abandi mfata umwanya munini nsubira mu masomo cyane kandi nkoresha igihe kinini kurenza icyabandi, mva mu ishuri mbyumva ndetse nanasubiramo nkabyumva kuburyo mba numva ningera mukizami nzahita mbitsinda, ariko iyo ngeze mu kizami sinzi ukuntu ibintu mbishakisha nkabibura nkumva ndibuka nka 30% yibyo nize.

Sinzi mu by’ukuri ibimbaho kuko ntakintu kibi kigeze kimbaho wenda ngo mbe navugako ari ihungabana.

Nkiri mu mashuri yisumbuye najyaga ntekerezako wenda ningera muri kaminuza bizahinduka, none mpora nibaza ibi bintu niba arinjye njyenyine bibaho,  biterwa n’iki? Ese ni uburwayi & imiterere idasanzwe (abnormality), ese nzagane abaganga?

Mumbabarire mungire inama kuko ndabizi ko kuri uru rubuga hashobora kuba hanazaho inzobere mu burezi, none nimungire inama rwose.

 

0 Comment

  • byashoboka ko ariko capacite yo kumemoriza yubwonko bwawe ariko ingana .Ariko uzajye ugerageza kurya cesame kenshi irwanya kwibagirwa kandi ukaruhuka neza.

    • sezame nikintu kibi cyane uyiretse noneho byahumirakumirari.

  • Muvandimwe njye ndumva washaka nku muntu w’umu Psychologue ukamuganiriza ukumva ko haricyo yagufasha. ariko nanone sukuguca intege umuntu wese agira capacite interectuelle ye bwite, ariko ahanini ayikomora ku ba byeyi, ushobora gusanga rero iyawe iri hasi cg ari ikindi kibazo ufite, niyo mpamvu nkubwiye ngo washaka impuguke zikakugira inama. Wihangane kdi ubwo ukoresha umwanya wawe neza ntukicire urubanza cg ngo wihebe. Ihangane. Ubane na YEZU MURI BYOSE

    • Muraho,

      Ntibakakubeshye ntago umuntu agira capacite, burya ubwonko ni nk’ izindi nyama zose iyo bukoreshejwe neza kandi cyane burakomera kimwe n’ uko waterura ibyuma ukazana agatuza. wowe rero ndabona ufite ibibazo bibiri kimwe ni ukwigirira icyizere mbere yo gutangira kwiga. be confident mfite ingero nyinshi z’ abantu twiganye muri secondaire bandusha peeeeeee twageze muri universite ndabarusha bidasubirwaho, muri secondaire nigiriraga za 62 naba nakubise impyisi inkoni nkagira 72 ariko nageze muri universite kubera ko nabanye mu cyumba n’ umwe mubandushaga cyane nigana nawe nkareba uko yitwara etc… naramurushije induru ziravuga ahubwo bigera aho byenda kudutera urwango kuko nari nsigaye murusha. None rero nakugira inama yo kurebaumuntu w’umuhanga ukamwigiraho inshuti mukagendana ukareba uko yiga kuko ikibazo cya kabiri ufite ugomba kuba uri desorganise mu buryo wigamo. I hope this will help you. Be confident and learn from the best

  • Uraho muvandimwe nge icyo nakubwira rero simbizobereyemo ariko kenshi muri Africa dukunze guhura n’ibyo bibazo ku bwange ndumva nta kibazo ufite ahubwo nge ikibazo nakibona ku guhitamo nabi uti gute? nkubu sinzi ibyo wiga ariko kenshi abantu science zikunze kubagora gusa kuko arizo zigezweho ugasanga urahatana nabyo nubwo waba utabyumva irebe neza ushobora kuba wifitemo indi mpano kuburyo uyikoresheje bitajya bigusaba n’isaha nk’umwanya uta usubiramo amasomo Urugero: Gushushanya, Kuririmba, Gukora utuntu tw’amatsiko,Gusetsa yewe no Kubwiriza ijambo ry’Imana burya ni impano nge rero ku bwange Inama nakugira dore nubundi ugeze kure ihangane ubirangize kandi nkuku ugishije Inama ushobora kwegera nk’uhagarariye Department yanyu ukamubwira burya nabo barumva kandi yagira icyo abikoraho, ikindi ni ukugira inama Leta rwose ngo ishyire ingufu mu mashuri y’imyuga kuburyo nuvuyemo atumvikana nk’uwananiwe kwiga ahubwo akabiherwa icyubahiro kuko ufite Doctorate mu buganga ntiwakwibariza Intebe n’ameza uzakoreraho abantu ni magirirane
    so courage rero mukobwa mwiza kandi ikindi wirinde kugendera kuri iriya nteruro watangije ngo”ibintu bikubabaza nk’umukobwa wa 27 ukiri mu wakabiri” ibi nabyo biri mu biguca intege cg ubitekerezaho cyane uri kwiga bikanagutwarira umwanya w’ubusa. Urirukanswa niki ko numva ukiri muto irinde ibyo bihuha n’amagambo wumva mubantu ntujya ubona ababikira biga muri Tronc commun cg ntiwasomye inkuru hano y’umugabo wa 43ans wiga mu wa 4 primaire
    Gira ubushake gusa kandi abazagukomokaho wowe uzabahe uburengazira bwo guhitamo icyo bashaka.
    Amahoro

  • Umva nyabusa iyo ni shitani igutwara ubwenge shaka umukozi w’Imana abigusengere ntawundi ubivura usibye Yezu gusa nkumwaka wanjye yagize ibyo Bibazo baramusengera Imana irabimukiza ntawundi muti kandi uzabwira shaka Imana gusa .

    • Sha nibyo fata umwanya usenge ubiture Uwiteka. Nk ikibazo kikubabaje , wiyirize usenge pe kuko hari ubwo amasengesho asanzwd adakuraho ikibazo keretse ayo kwiyiriza, byambayeho ndiyiriza ndasenga icyumweru n igice ,ndya guhera saa kumi n ebyiri. Z umugoroba(bitrwa na gahunda yo kwiyiriza yawe) Uwiteka yaranyumvise kugeza uyu munsi mbarwa mu bahanga muri burishuri ryose nizemo, haba mu Rwanda no hanze ya rwo, Uwiteka arasubiza ngendera ku ijambo riri muri yohana 13,13-14) ngo icyo muzasaba cyose nzagikora kugira ngo izina rya Data rihabwe ikuzo mu mwana we, niryo nishingikirizaho n icyo gihe nsenga nti kristo niwowe wabivuze kandi ntubeshya, yanyeretseko atabeshya koko kandi ntacyo nari nasaba Data muri ririya jambo ngo nkibure na rimwe,namusabye kugira kwizera arakumpa,kugira urukundo ararumpa ,kubona Visa yo hanze arayimpa none ubu ndikuminuza kandi niwe nshuti magara ntigeze ngira uwo nagereranya, papa thank you my love my lord mighty king ,the creator and saviour of my soul ,you are the life to me.i luv u so much

  • Dear sister,do it as a game not as an exam at the end say game over , no matter of panic failure is apart of life and some time it is inevitable .

  • Ndumva bigoye kuguha inama kuko iki kibazo cyawe kiragoye. None se iyo uvuye mu kizami ugasubiramo utuje uragikora neza? wasanga biterwa n’ubwoba bw’ikizami. uzashake aba psychologue bagufashe.

  • MPAMAGARA KURI 0788228556 NKUGIRE INAMA CG VA CONSULT CHEZ LE MEDECIN!

  • Uzajye kubibwira muganga w’indwara z’umutima cg umutwe. nibasanga nta kibazo uzajye kwa yezu Nyri impuhwe bagusengere azaba ari amashitani cg imivumo

  • Ndakugira inama nkamwarimu kandi wize. iyo urimo wiga, jya ushaka uburyo wumva ibyo wiga ntugashake kubifata mumutwe. jya ugerageza ubyumve neza kandi ubishyire mubitekerezo byawe. ikindi kandi jya ufata umwanya uhagije wo kuruhuka maze ugeragegeze gutekereza ibyo wize mugihe uri nko kuburiri mbere yo kuryama. niwumva hari ikigucika utibuka nibiba ngombwa uhite ukiyibutsa. ikindi kandi ushobora kuba ugira ubwoba mubizame, ushake uburyo wikuramo ubwoba.

  • nakubwirango harimana itanga ubwenge niyoyokugira icy’ikigukorera bishatsekuvugango haricyuyishakaho arikoharicyonayo igushakaho

  • umva muvandimwe? aho ntiwaba ugira ubwoba imber y’ikizamini? gusa ntabwo ukwiriye kubugira nonese ko wumva uba wabimenye neza aho ntiwaba uirwaye indwara yo kwibagirwa none ikindi kandi uzegere abagorozi cg abatampera ubabwire ikibazo ufite bazakubwira ibyo wakoresha kugira ngo ntujye wibagirwa uzashake uwitwa NZUNGU azagira icyo akumarira urakoze ukomeze wihangane uzgwraho ubishobore neza.

  • Rwose birababaje ariko ndagirango nkubwire ko ibyo bibaho no ku bandi bantu benshi kandi n’ikimenyimenyi ntekereza ko atri wowe uba uwanyuma mu ishuri bibaye ari nabyo hari abo muba mukurikirana.

    Mu by’ukuri rero za memoire z’abantu ziratandukanye, harim ifata vuba ikibagirwa vuba, hari ifata bitinze ntiyibagirwe vuba, hari ifata vuba ntinibagirwe na mba, hari ifata bitinze ntiyibagirwe na mba hakaba n’ifata bitinze ariko ikibagirwa. memoire zose umuntu yaba afite muri izi ashobora kwiga kandi akagira ubumenyi birumvikana butangana n’ubwundi bitewe n’uko memoir ye imeze, ikiba rero gikwiriye ni ukumenya kuma managing memoir yawe kandi ugahitamo ibintu bitagora kumva no gutafa mu mutwe cyangwa se bishingiye kuri simple observation cg experience. Niba ugirango ndakubeshya uzarebe ko hari umuntu wakwiga gutwara imodoka ngo abure kuyimenya. wenda yatinda kubimeny aariko arashyira akabimenya.

    Ni byiza rero mu buzima kumenya guhitamo kwiga ibyo washobora aho kwizirika kuri domain runaka ngo ni uko ubona abayize babayeho neza kandi mu by’ukuri wowe utabishobora. Ushobora kwiga kudoda, guteka, kuririmba, gukanika, kuvura bikakunanira ariko wakwiga gucunga umutungo ukbishobora cg vice versa. Mbona rero udakwiye kwiheba ahubwo wakora amahitamo meza n’ubwo nyine ugeze ahantu bigoye gusubira guhitamo ariko nta kundi byagenda. Mu guhitamo uzegere umuhanga mu myigire n’imitekereze y’abantu akugire inama icyakorohera kwiga akurikije memoire yawe. Ubaye kandi ushaka gukomeza kwiga ibyo usanzwemo washyiramo effort zishobok zose ndetse ukajya unazinduka usubira mu isomo ku munsi w’ikizami (kubyibushya ihene ku munsi w’isoko)kugirango uze kujyamo bikiri fresh mbese ubwonko butarabishyira kure.

    Wihangane unasenge Imana niyo mugenga wa byose.

  • nshuti yanjye reka nkubwire ibyo uvuga nanjye byambayeho nasibiye mumwaka wa 1,4,mbura na diplome ishuro 2 ariko sinigeze ncika intege narakomeje ndahatiriza ubu ndangije kaminuza ntakindi gisubizo uretse gushirika ubwoba ugatinyuka ibizamini nuko wenda ntabashije kukumenya ngo tuzahure tuganire ariko numero yanjye ni 0722542124

  • Yoo Umva nshuti wikwiheba Imana itumye ugera mu wa kabiri izaguha no kurangiza amashuri yawe. Gusa icyo nakugiraho inama shaka umukozi w’Imana agufashe kubisengera kandi nawe usenge cyane Dayimoni wiba ubwenge bwawe akubitwe hasi mu izina rya Yesu nanjye ndagusengeye. Amen

  • Muvandimwe jya ukora etude wandika wivanemo complexe y’uko uri weak , hanyuma ufate umwanya uhagije wogusubira mu byo wize ubiganira nabomwigana mukora debat musubiza ibibazo bijyanye nisomo.Ese bakubajije gutya wasubiza gute , ese wowe ibi ubyumva ute, harigihe wibyira ko wabyumvise kandi wabyumvise nabi.

  • Muvandimwe harumuvandimwe wakubwiye ngo uzabanze ujye kwa muganga barebe niba ntakibazo ufite kubwonko ariko nagirango nkubwire ko hari amashitani azagatwara ubwenge wajya kwa yezu nyirimpuhwe cyangwa ukareba umukozi w’Imana ufite imbaraga wa gusengera.

  • UMVA MUVANDIMWE NKUBWIRE, NANJYE NIZE KAMINUZA BIMEZE BITYO, ARIKO JYEWE NKAJYA NGIRANGO NI UKO NIGAGA NUBATSE N’URUGO NKAGIRANGO NI STRESS ZO GUFATANYA IBINTU BYINSHI ZAMBAGAMWO. UBU NARARANGIJE LICENCE KANDI NARATSINZE NEZA. GUSA NANJYE NAJYAGA NGERA IMBERE Y’IKIZAMINI NKUMVA IBYO NARI NIZE BYOSE BIRAGIYE NKUMVA MBUZE ICYO NANDIKA ARIKO NKAKOMEZA NKAGERAGEZA NKABONA MBONYEMWO MAKEYA. KANDI NTA BUSWA NIYUMVAGAMWO KUKO MUMASHURI ABANZA NA SECONDAIRES NTABWO NARI MEZE GUTYO. WOWE RERO KUVA ARI IBYA KERA UZASHAKE ABAGANGA BAGUFASHE, HARI IMITI YONGERERA UBWONKO BW’UMUNTU CAPACITE NDETSE HARI N’AMASOSIYETE ACURUZA IBYO BITA INYONGERAMIRIRE UZABASHAKE BAGUFASHE. URUGERO NI NK’IYITWA DYNAPHARM IKORERA MUGAKINJIRO KURI FEU ROUGE, NUHAGERA UZASOME KURI ETAGE IHARI UZAHITA UHABONA KANDI BAZAGUFASHA. BE BLESSED, KANDI IMMANA IZABANE NAWE HUMURA UZARANGIZA, KANDI UJYE UNASENGA.

  • Kwa Muganga si ngombwa ntacyo urwaye ahubwo nta kizere nta confidence ufite dore ikibabaje kuruta ibyo rero ugize amahirwe ukarangiza hanze aha ntabwo wahashobora kuko hasaba gutinyuka usibye gusa amahirwe nta nubwo ushobora gukira ( être riche) dore inama rero nakugira
    1. Kujya mu Competitition anyuranye kandi ukaba wiyizeye 100/100
    2.kumenya ko abantu Bose tungana
    3.kwihatira ibintu byinshi byo kugutinyura
    4.kwihatira kugira amasorti menshi uri wenyine

    N.B. hari IGIHE kwiga byaba Atari impano yawe gerageza wishakemo icyo ukunze gushobora n’abandi bakubwira ko ushoboye Abe ari byo ukora kandi nta service yungura abandi ukwiye gukorera Ubuntu keretse ari ngombwa …….bye

  • Yesu Ashimwe mushiki wange ,nasomye inkuru yawe nifuza kukugira Inama kuko ibyo unyuramo nange nabinyuzemo none rero Inama nkugira nuyifata seriousry izakugeza kubikomeye narangije muri mwe muri Univisity zizwi hano mugihugu kandi nfite akazi keza kuva mu bwana bwange mumashuri abanza nahawe ibihembo nkumwana uzi ubwenge ariko ngeze muri ndetse ibizamini byose bya Leta ntanakimwe natsizwe ndetse nize kuri bourse ya Leta ariko ngeze muri University nange natewe no kwibagirwa ndetse no ku rwara Umutwe wararyaga cyane kuburyo natekereje kujya Indera kwivuza ibisazi ,ibyo rero byatumye tsingwa muburyo budasanzwe .nihuse rero nkumuntu nakoresheje uburyo bwose kuko cyari ikibazo cyinkomereye nibwo natangiye gushaka Imana nsenga Imana impishurira ko ari imyuka yo muri Famille itarashakaga ko niga ngatera imbere rero senga shaka Imana nta gukina nkabandi niba ubabajwe n’ubuzima bwawe Imana izagukiza kandi ikwereke ibikuziritse(Ijambo ry’Imana Mushake Uwitke n’Imitima yanyu muzamuna

  • niba bimaze igihe kinini nkuko ubivuga gana abaganga(Pcychologue)nizeyeko ntashidikanya ko bazagufasha kandi humura uzabaho neza.

  • njye nabanza nkakubaza ibibazo bibiri
    1. ese ubusanzwe utinya ibizamini?
    2. ese wowe ubwawe mu buzima busanzwe wigirira ikizere?
    kuko niba ubyiga wagera mu kizamini bikabura bisobanura ko hari ikibitera rero icyo kibitera nicyo wakavuye naho kujya kwa muganga cg ibindi ndumva atari ngombwa cyane niba wifuzako nagufasha nyandikira kuri [email protected] kuko hari benshi nafashije baratsinda none bararangije njye ndumva uri muzima nta kibazo uretse utuntu duke wahindura mu myigire yawe ndetse no mu gihe ugeze mu kizamini.

  • la formule est tres simple: Gutsinda kwawe= [Gusenga Imana no Kwizera + kwiyizera no gukora cyane + Gushaka inshuti ikuganiriza dore uranakuze( Fiancé)+ Gukora sport no kwirinda stress]
    bakwise umuswa cyangwa nawe wiyise umuswa urabyemera kandi ntabwo rwose uri umuswa uri umuhanga.

  • Ncuti reba umuntu w’Imana agusengere Imana izagutabara. kuko iyo ni imyuka y’iwanyu mu miryango igufashe. ikimenyetso ni uko abakobwa bo mu muryango wanyu bashaka batinze ndetse barishyingira. sinkuzi ariko lmana ireba hose.ubishoboye uzampamagare kuri iy numero ngufashe gusenga 0727309259. komera rero lmara ibane nawe.

  • Nshuti yanjye , hari abavandimwe hano bakubwiye ko ibyo ari imyuka mibi ya shitani. Hariho amadayimoni akora ako kazi gusa , wagera imbere y’ikizami agasiba mu mutwe ibyo waruzi byose . Uko ni ukuri kwambaye ubusa kandi nawe ndumva wabyumva , ukuntu uba wize ufite byose mu mutwe , mu kizami honyine ukabyibagirwa. Ni amashitani rero kandi avurwa no kuyirukanisha amasengesho mw’izina rya Yesu. Ubu rero Satani yagaragaye ni ukumwirukana maze ukareba ukuntu byose bigenda neza. Ukomere Yesu akube hafi.

  • iyi ndwara iravurwa na ba psy.(psychologues)kandi irakira. ishobora kuba iterwa na stress kubera ikintu runaka cyamubabaje mu buzima. cg ni love itararangiye neza. failed love.

  • Ibi nkubwira nukuri, nkurikije inama bagenzi bajye bakugiriye, iyi nayo uyihe agaciro cyane! Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda kwikinisha (masturbation) cyane bibatera kwibagirwa ndetse bakigunga cyane! Rero niba ufite iki kibazo nabyo byagutera ingaruka zo kudashobora gufata mu mutwe ikintu na kimwe! Ikindi nakubwira nukureba ko ntakindi kintu gishobora kuba kigutwara umwanya wawe ariko icyo kintu ukaba ugikora mu ibanga ryawenyine! Atariko bimeze wakwegera abakozi b’Imana bakagusengera kuko kenshi usanga ari amadayimoni cg se icyo twakwita heredité bikomoka kuri bamwe bo mu miryango yanyu bari bateye uko! Urakoze kandi Yesu Kristo akugirire ubuntu agukize kuko ntakimunanira..

  • hari inama nakugira mbanje kukubaza ibibazo byinshi kandi yazagufasha mu myigire yawe ukarangiza amashuri yawe ntangorane wongeye kugira.nanye byambayeho mu myigire yanjye n’ubwo idahambaye wanyandikira kuri iyi e mail:[email protected]

  • Mu kiganga hari indwara twitwa Alzheimer’s desease,iyi ndwara itera kwibagirwa ibintu wari uzi,ifitanye isano nicyo bita Senile Dementia nabyo bifite aho bihurira no kwibagirwa ibyo wari uzi.Uti iyi ndwara yaba iterwa n’iki?iyi ndwara iterwa no kwangirika kw’uturemanging tw’ubwonko(cellule nerveuses)kuberako utu turemangingo duhererekanya information,iyo kamwe kangiritse ntabwo gashobora kwakira informatio ivuye ku kandi bityo akagozi kakaba karacitse mukizamini.Mu bitera iri yangirika ry’utu turemangingo zimwe ni izi zikurikira:
    1.Agahinda gakabije(depression)
    2.ingaruka z’imiti runaka(medication side effects)
    3.Kunywa inzoga nyinshi(excessive use of alcohol)
    4.Thyroid problems
    5.kubura vitamine zihagije(vitamin deficiency)
    Bityo rero uzegere muganga urebeko hari icyo yagufasha.
    4.

  • pole kabisa ubwobuzima na bubayemo buranzahaza iguhe kirekire bigera ho umurya ngo unyanga ko mfite ibindi niberamo kuko navutse mu muryango w’abantu bize cyane
    kandi natangiranye primmaire ubwenge budasanwze amanota yanjye yahoraga hejuru 80% ariko igihe kigeze bihinduka nkuko ibyawe bimeze nyuma y’agahinda kenshi naje kumenya Imana ntangira kujya mbisengera cyane kuko ntakindi kibazo narimfite mubuzima uretse icyo mbababazwa ni ukuntu umuryango usigaye utanyitayeho
    Icyo nemeza ni uko Imana yanshubije pe kuko ndangije secondaire nageze muri kaminuza umutwe wanjye wongera kumera neza nigantakibazo nkagira n’amanota meza kandi ntibyahagaze no mukazi mbambona hari byinshi mfasha bagenzi banye ku bera ubuhanga, INAMA titiriza Imana ntiza gutenguha kumvuza ntawe narikubibwira ntawari kunyumva komera rero

  • uko byumva:icya mbere wamenya nuko uzi ubwenge, bigaragarira mu buryo wabajije ikibazo cyawe, ikindi wavuze ko uvuka mu muryango uharanira ko abana mwese mwiga, ikibazo mfite:haba harabayeho kugutoteza cyangwa kugucunaguza kw’ababyeyi bavuga ko uri igicucu/ntacyo uzimarira?mumuryango wawe abandi muvukana ntabahanga barimo kuburyo babona amanota meza?wowe ubwawe wabamu mutima wawe ufite kumva ko ugomba kurangiza vuba ukagera ku kintu gikomeye , umuyobozi ukomeye , akazi keza?waba usanzwe ugira ubwoba mu buzima bwawe no gutinya gutsindwa (echec 0 cyangwa deceptions?nunsubiz aibibazo nzakubwira uko wabigira.

    • Mukobwa mwiza humura wikwirukanswa n’iminsi kuko ntago uzi ico ejo hahatse,si ikibazo kiminsi cg amashuri,ese ntibishoboka ko warikuba wararangije kera ariko ukamara mubushomeri igihe kingana nico umaze mumashuri!?humura aho ugeze naho waciye nahandi uzahatambuka nshuti!!jewe ubivuga mfite imyaka nkiyawe niga muwa 3 faculty natinyaga mubuzima,irankomerera ariko kubera kuyikunda ndayitsinda ndetse namanota menshi ntitaye kuminsi!!HUMURA STAY STRONG

  • muvandi si wowe ubyitera kandi wakwigaya uramutse ubigiramo uruhare none ntako uba utagize siwowe gusa hari nabandi kandi sibyo gusa hari na basore ikizami kigera imbere agahita asohora, hari abakobwa bahita bajya mumihango iyo ikizami kibageze imbere kubera ubwoba ni nkibyo byawe rero. gusa hari nigihe aba atari ubwoba ahubwo imisemburo ifasha ubwonko yawe yaragabanutse cyane kuburyo bikugora cyane kumara umwanya ubitse ibintu mu bwonko bikunda kuba kubantu bafite indwara ya depression kandi ntabwo iterwa ni ihungabana hari nigihe ariko Q.I ingana wazasanga umuganga ubizobereyemo akakugira inama.
    Imana iragukunda nshuti

  • Niba ntako utagize bikanga,urangamire Nyagasani azagufasha kandi bizakunda.Ntabwo uzamenya igihe byaziye nurangamira Yezu nyirimpuhwe,

    Ukomeze kwiga nk’uko bisanzwe,nujya mukizamini usenge.Ikizamini ushobora kuzakora ubutaha,uziyambaze amaraso matagatifu ya Yezu igihe uzaba ugiye gukora,kandi uzabikore ufite ikizere ko Imana muli kumwe.

    Hanyuma ushobora nokuba wumva amajwi mumutima ko ufte nk’imivumo cyangwa ibindi, wishyiremo ko Imana igukunda kandi ninabyo.

    Yezu azagufasha.Nugira isomo utsindwa ntibizagusubize inyuma kuko nabadafite ikibazo hali igihe batsindwa.

    Utangire kubisengera kandi wumve ko Imana ikumva.

  • Birumvikana ko ufite stress y’uko ukuze ndetse ko ushobora no kuba utinya ibizami.
    Icyo nakubwira nuko gukomeza gutekereza ko ukuze cyane ntacyo bizakumarira uretse kugusubiza inyuma. Imyaka siyo yiga, higa umutwe.
    Jye nagize amahirwe yo kwiga banyita umuhanga kuko nabonaga amanota meza, systeme nakoreshaga ni iyi:
    1.Kwiga nandika: Burya hari igihe ushobora gusoma muri notes ukumva unazumva neza, ukaba wanaziganiraho n’abandi ukanabasobanurira ye, ariko iyo utafashe umwanya wo kubyandika ntabwo biguma mu mutwe, bigenda nkuko wabisomye. Byajyaga bibaho kenshi ko ngira amanota meza cyane kurusha n’abandi bansobanuriraga mu ishuri kuko nafataga umwanya wanjye nkiga nandika, nkanatekereza cyane kuri ibyo nandika.
    2. Kwikorera ibibazo bijyanye na cours,mbese nkibyo mu kizami, hanyuma rero nkagerageza kubisubiza ntarebye mu bitabo. Ibi bituma ubasha kubona faiblesses zawe, bigatuma umenya ibyo uza kwibandaho wiga.
    3. Njyewe nkubwije ukuri ko ngira ubwoba mbere ya buri kizami, iyo ntagize ubwoba nibwo mbona amanota atari meza. Niba rero ugira ubwoba nta kibazo ariko ujye umenya kubu”managinga” (“manage”); ntibugutware ahubwo ugerageze gusoma ibibazo neza, usubize nurangiza gusubiza wongere usome ikibazo, n’ibyo wasubije, urebe niba wasubije koko ibyo wabajijwe. Kuko abantu benshi bibwira ko bize neza bakunda gukora amakosa yo gusubiza ibyo batabajijwe (hors sujet).
    Ndumva Ubu ari ibi bitekerezo mbonye ariko niba hari ikibazo ufite wambaza kuri [email protected], nagufasha rwose nta kibazo.

  • mbere na mbere ncuti uza banze unjye kwa mugaga inzobere mu mitekerereze ba gufashe soit ushobora kuba ufite complex d,inferiorite iterwa nu kuba uri wenda ahantu wumva utagakwiye kuba uri ariyo ntandaro yo gutsindwa cyangwa se mo kimwe ukaba ugira ubwoba buza mbere yuko winjira mwibazwa kandi wize ibyo byose bishobora guterwa nukuntu witwara mu buzima busanzwe cyangwa uko wakuze ,aho wakuriye ,ibyo wanyuzemo n,ibindi ,hari igihe umuntu yumva ko adashoye nyamara bitewe no kwigereranya nabandi ati gute ukiga pe ariko uvuga uti nubundi byarananiye nyamara kanaka mbona abikora urumva iyo ni echec yambere ntago abantu duteye kimwe bitewe nubuzima tuba twaranyuzemo butandukanye .cyangwa se ukaba wiga ibintu bihabanye nubwenge bwawe .cyangwa method mbi yo kwiga ibyo byose wegereye mugaga wo mu mutwe yagufasha ukabimutekereza yaguha ingero ,inama,abantu muhuje ikibazo bakize ,akakuremamo ikizere no koroshya ibintu yewe akakwereka inzira wanyuramo NB Uzitegereze abo mwiganye bose cyangwa mwigana uzasanga harimo abo urusha cyangwa bakurusha ibyo byose numara kubitekerezaho bizagufasha ariko utavuze ngo urakuze njye mfite 23 niga 1 kaminuza ariko umuntu ukuze muri class afite42 u ,re still young bizakunda wowe egera les psychologues baragufasha ubabwire iyo faiblecite utabahishe bizacamo

  • Birashoboka ko wiga ibyo udashoboye. Ariko jye nakugura Inama yo gushaka umukozi w’Imana ugusengera kuko akenshi ibyo biterwa nuko baba barakuroze, bigatuma ntacyo wimarira mu buzima kandi uzi ubwenge utari n’umunebwe. Shaka ugusengera.

  • Uzakizwe kandi niba ukijijwe ushake umukristo w’umwizerwa akugire inama hari ubwo uba ufite imbaraga z’ umwijima cg za stani zikugendaho ngo zikubuze gutera imbere maze usengerwe babe bakubohoza maze iyo myuka mibi iguhunge .

  • Hi frnd!!wihangane kd humura uziga!!your future is bright! Kuri iki kibazo rero nibaza ko brain yawe ikeneye support na training!!uzadushake dufite products nziza cyane ku bwonko sans doute zishobora kugufasha rwose!!+250738674752,urakoze kugisha inama,burya ushaka gukira indwara arayirata. God bless you!

  • gerageza ukoreshe ibiribwa byiganje;o ibinyampeke kandi unwe amazi mugitondo utaragera hanze cyane cyane ukoreshe ingano uzinike amasaha 24 nurangiza ujye uzifata kwifunguro rya mugitondo reka inzoga niba uzikoresha

  • dear, nasomye inama bakugiriye ariko izo njye nakugira ni uko utafata imiti, kugeza ubu abenshi ngo dukoresha 1/10 cy’ubwonko bwacu niyo mpamvu wakora siporo yo kwiruka 5h za mun gitondo, ukiga udahangayitse, ugafata sezame kwifunguro cg ukarya ubuki urimo kwiga, ukaruhuka ukiga ubikunze ntute igihe cyawe muri za Firimi cg prono kuko iki ari ikiyobyabwenge benshi bataravumbura; niba ufite ikizamini ukumva ko ari ikintu gisanzwe niba kiri ni mugoroba ukiga wageza saa sita ukabihagarika ukajya mu kizamini utongeye kureba mu byigwa cg ibigugu, ukagenda wiyizeye, baguha urupapuro rwacyo ukabanza ugatuza byaba byiza ugasenga gato ugahita ugitera. uzansubiza niba utabitsinze

  • Muraho muvandimwe, bitakugoye wanyandikira kuri [email protected] nkakugira inama

  • NDUMVA URUMURWAYI DISI USIGAJE IGIHE GITO NGO USARE IHUTIRE KURIVAMO MAMA NTAKIRAKUBAHO

  • senga Imana igutabare kuko niyo nyiri bintu byose naho twebwe ntacyo twishoboreye bishoboka ko naho hari ikibazo???!!

  • Ndabona bakugiriye inama nyinshi ikintu njye gusa navuga! geregeza wikuremo ubwoba! Ntabwo urwaye na gato. be strong

  • ndagarutse nsanze email namuhaye narayanditse nabi ni [email protected] wazanyandikira nkakugira inama

  • GERAGEZA UTANGE CONTACT KUKO KUGUFASHA BISHOBOKA KANDI HARI NICYIZERE CYO GUKIRA

  • UMVA NKUGIRE IMANA IRUTUZA ZOSE NDI DOCTEUR MURI PSYCHOLOGY. UZAGANA ABAGANGA BA IMITEKEREREZE BAZAKUGIRA INAMA KUKO UFITE IKIBAZO RWOSE. INAMA NKE NAKUGIRA JYA UKORA SPORT KANDI WIGE UFATE NUMWANYA WO KURUHUKA NTUKIRIRWE MU IKAYE KUKO IYO UFATA IGIHE KININI URI CONCENTRE NTUBONE UMWANYA WO KURUHUKA NABYO BISHOBORA GUTUMA WIBAGIRWA IBYO WASOMYE. IKINDI JYA UTANGIRA GUSOMA KARE IBIZAMINI CG TEST ZITARAZA UGENDE USOMA GAHORO GAHORO KU BURYO UMUNSI WIKIZAMINI UZAGERA WARAMEMORIJE MATIERE BIZATUMA UDAHUZAGURIKA KU MUNSI WIKIZAMINI KUKO NO KWIBAGIRWA USHOBORA KUBITERWA NO KUGIRA UBWOBA ARIKO IYO WASOMYE MBERE KU IJORO RIBANZIRIZA IKIZAMINI UKIRINDA GUSOMA CG UKABA WASOMA GAKE GASHOBOKA WIYIBUTSA NGO UREBE KO NTACYO WIBAGIWE ARIKO NTA KU MEMORIZA NONEHO UKARYAMA KARE UGATUZA IBITOTSI BIKARANGIRA. MU GITONDO CYUMUNSI URAKORERAHO EXAM UKIRINDA GUSOMA AHUBWO UKAZINDUKIRA MURI SPORT UKARYA CYANE CYANE IMBUTO UGAHAGA ARIKO ATARI UGUPAKIRA. UGAFATA IBYO URAKENERA MU KIZAMINI KARE KUGIRANGO WIRINDE KUZA GUHUZAGURIKA IKIZAMINI KIGEZE UBUNDI UKAJYA MU KIZAMINI UKICARA UGATUZA BAZANA.
    MU KIZAMINI UKABANZA UGASOMA IBISUBIZO BYOSE BISHOBOKA UKABANZA UGASUBIZA IBYA AMANOTA MENSHI KANDI WIBUKA NEZA UBUND IBYA MAKE UKAZA KUBISUBIZA NYUMA CG WAGERA KU KIBAZO WAKUMVA UGISHIDIKANYA HO UKAGISIGIRA ESPACE UKAZA KUGISUBIZA NYUMA. BITUMA USUBIZA NEZA KANDI AMANOTA ARASUBIZA.

    WOWE RERO ARIKO D’ABORD UZEGERE UMU THERAPIST AKUGIRE INAMA UMUBWIRE UKO UBAHO BYOSE MBEGA AZAKUBWIRA

    NIBA UKENEYE IZINDI NAMA ZANJYE NYANDIKIRA KURI:

    [email protected]

    Bonne chance

  • ndabona ukwiye gushaka ibyo wiyumvamo kandi ushoboye akaba aribyo wiga. birashoboka ko uhatiriza ibidauye nimpano ufite cyangwa akaba ari uwomuryango wawe uguhatira kwiga ibyobo bashaka, please fatumwanya wawe urebe ibyo wifitemo ubushobozi kandi ukunda aribyo wiga. ntamuswa ubaho ahubwo dushaka guhatiriza ibyo tudashoboye.

  • uraho muvandi? humura kandi uzakira. banza ushakire inama ku bantu b’inararibonye mu burezi. nyuma byanze wegere abanganga.

    ariko ndi umurezi kandi hari inama naguha emera tuzabonane cy unyandikire kuri [email protected]

    cyangwa umpamagare kuri 0722651888

  • ikibazo siwowe ikibazo ni abarimu bo mu Rwanda baba bashaka ko ufata mu mutwe ibyo wize bakakubaza bashaka ko ubasubiriramo ibyo bakubwye (bimwe bita kubrokoza) kandi mu byukuri singombwa ko wibuka ibyo wize ahubwo icyangombwa nukumenya ibyo wize noneho ukabiheraho usubiza ikibazo ariko ugasubiza ibivuye mu mutwe wawe bitari bimwe wafashe mu mutwe. Niba atari ikibazo cy’abarimu, ubwo niwowe ushaka gusubiza neza neza ibyo wafashe mu mutwe kandi ibyo sibyo kuko niyo waba ubyibuka nyuma y’ikizami bihita bigenda. Inama nanguha rero ni ukunjya usoma ukumva noneho ibyo wize bikagufasha gushaka igisubizo ariko atari ugusubiza bimwe wasomye neza neza. muri icyo gihe rero ntuzangira ikibazo cyo kwibagirwa, ahubwo uzahera kubyo wize ushake igisubizo gikwiriye. Niba utazi icyongereza biragoye cyane, ubwo wabanza ukamenya icyongereza mbere kuko buriya wasanga uba utumvishe n’ikibazo. 

Comments are closed.

en_USEnglish