Digiqole ad

Ikibazo cy'amazi mu Rwanda giterwa no kudahuza igenamigambi kw'inzego za Leta

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere buratangaza ko muri iki gihe amazi y’u Rwanda agenda yangirika kubera imicungire mibi ituruka kudahuza igenamigambi  kw’inzego zinyuranye za Leta mu Rwanda.

Kabalisa Vincent de Paul, Umuyobozi wungirije mu kigo cy'umutungo Kamere.
Kabalisa Vincent de Paul, Umuyobozi wungirije mu kigo cy’umutungo Kamere.

Ibi byagarutsweho na Kabalisa Vincent de Paul Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’umutungo kamere mu nama yamuhuje  n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’imicungire y’Amazi mu Rwanda.

Iyi nama ikaba yari  igamije kurebera hamwe uburyo hakongerwa ubushobozi ndetse n’ingamba zafatwa  kugira ngo  abaturage barusheho kugira imyumvire imwe  ijyanye n’uko amazi yarushaho gucungwa neza, hakurikijwe imihindagurikire y’ibihe.

Kabalisa Vincent de Paul, avuga ko u Rwanda rufite amazi menshi ariko akaba adakoreshwa neza kuko harimo abayifatira ku giti cyabo bakora ibidamu, bagafata amazi macye adafitiye abandi baturage akamaro, hakabaho n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage ku muvuduko munini. Anenga kandi abategura imishinga yo kubungabunga amazi kuba baticara ngo bayitegurire hamwe.

Kabalisa asaba inzego zari muri iyi nama guhuza igenamigambi kugira ngo hirindwe ingaruka mbi zishobora guterwa no gukoresha amazi nabi, dore ko hari n’igihe abaturage bayapfa.

Hamwe mu hagaragaye  ikibazo giturutse ku mikoreshereze y’amazi itaboneye ni mugishanga cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga, aho amazi bashatse kuyashyira mu bikorwa by’ubuhinzi bakibagirwa ko abatuye mu Mujyi nabo bayakeneye kimwe n’amatungo ahororerwa.

Abatabiriye Inama.
Abatabiriye Inama.

Hakizimana Jean Pierre, Umuyobozi  ku rwego rw’igihugu wa gahunda nyafurika ishinzwe guteza imbere imicungire y’amazi (WECDEP) nawe wari muri iyi nama yavuze ko bagiye gukorana na Minisiteri zitandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gukoresha umutungo kamere uhari neza.

Iyi mikoranire kandi ngo izanajyana no guteza imbere gahunda zo gufata neza amazi mu bice by’icyaro, kubereka uko ikoranabuhanga ryakoreshwa ngo amazi y’u Rwanda abashe gukoreshwa neza no kubungabunga bimwe mu biyaga bihari nka Cyohoha kuko ari byo bituma abaturage bashobora kwihaza mu biribwa.

Hakizimana Jean Pierre Umuboyobozi wo muri Gahunda Nyafurika yo guteza Imbere Imicungire y'Amazi(WECDEP).
Hakizimana Jean Pierre Umuboyobozi wo muri Gahunda Nyafurika yo guteza Imbere Imicungire y’Amazi(WECDEP).

Imibare itangwa na WECDEP igaragaza ko ingo nyinshi mu Rwanda zikoresha amazi angana na litiro 20 ku munsi,mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryifuza ko buri rugo rwakagombye kuba rukoresha byibura litiro 50 z’amazi ku munsi.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com.

0 Comment

  • Uwo wabivuze araraye ntiyiriwe, ninde wamubwiye kunenga gahunda za leta? yaba ashinzwe ngenzuzi se? Yarebye ibimureba ibindi agafasha hasi, ninde wamuhaye akazi ka consulance muri leta?

Comments are closed.

en_USEnglish