Digiqole ad

Ikibazo cya ruswa ishingiye kugitsina imaze gufata indi ntera-Transparency IR

Mu bushakashatsi n’ibiganiro byakozwe na Transparency International Rwanda ifatanyje n’ishami ryo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ruswa “APNAC-Rwanda” mu gihugu hose, biragaragaza ko mu ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kimaze gufata indi ntera, aho 90% by’ababajijwe bemeje ko iki kibazo bakizi, bazi uwo cyabayeho cyangwa byababayeho.

Abadepite, abasenateri, n'abakozi ba Transparency International Rwanda bumva bumva ubuhamya  mu majwi bw'ababonye cyangwa abahuye n'ikibazo cya rushwa ishingiye ku gitsina

Abadepite, abasenateri, n’abakozi ba Transparency International Rwanda bumva bumva ubuhamya mu majwi bw’ababonye cyangwa abahuye n’ikibazo cya rushwa ishingiye ku gitsina

Nyuma yo kuzenguruka mu turere tubiri muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali, hakoreshwa ibiganiro mu matsinda, ibiganiro ku maradiyo no guhura n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta.

Itsinda rigizwe n’abantu bane bagize inteko ishinga amategeko (Abadepite cyangwa abasenateri) n’abakozi b’inzego zitandukanye zishinzwe kurwanya ruswa, ngo basanze ruswa ishingiye ku gitsinda irimo iragenda ikaza umurego.

Ruswa ishingiye ku gitsina ngo itizwa umurego n’uko usanga abantu batabivugaho cyane, abayisabwe bakabigira ibanga kuko ntabimenyetso bifatika baba bafite, kuba itegeko rihana ruswa ritayivugaho cyane n’ibindi.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Transparency international Rwanda, Marie Immaculée ingabire ati “Usanga abayaka bagira amayeri, nko kubwibarishwa ngo ko ntacyo wibwira, isubireho n’ibindi bigoye kuba wabyifashisha urega umuntu.”

Iri tsinda kandi nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ryabonye ingero nyinshi mu rwego rw’uburezi kuva muri za Kaminuza kugera mu mashuri abanza, aho ngo abarimu bakangisha abanyeshuri amanita n’ibindi.

No muzindi nzego za Leta ariko ngo birahari aho usanga bikunda kwigaragaza mu gihe cyo gutanga raporo z’abakozi, mu gihe cyo kuzamura muntera abakozi cyangwa igihe habonetse nk’amahirwe y’amahugurwa (trainings).

Mu nzego z’abikorera by’umwihariko mu Karere ka Huye ngo hagaragaye ingero z’abakoresha bashaka abakozi b’ababakobwa benshi bakajya babahinduranya, uwo yaryamanye nawe uyu munsi ejo agafata undi, ugeze aho akabivamo ngo agahita yirukanwa.

Ahandi ngo hagaragara ruswa ishingiye kugitsina cyane ngo ni mubakozi bo mungo, aho usanga umukozi kugira ngo yongezwe cyangwa ahabwe andi mahirwe mu rugo umukoresha amusaba ko baryamana.

Abanyarwanda ariko ngo ntibakwiye gutekereza ko iki kibazo kiri kubakobwa gusa, kuko ngo mubahungu bihari cyane cyane kubatwara imodoka, aho usanga akenshi iyo umugore atwara amusabye ko bacudika akanga bimuviramo kwirukanwa.

Muru rusange ubu bushakashatsi buvuga ko mw’itangwa ry’imirimo muri rusange mu Rwanda, iyi ruswa ikomeje kugenda ikura bityo bagasaba ko hashyirwaho amategeko asobanutse ahana iki cyaha.

Hagakorwa ubuvugizi mu kukirwanya ndetse n’ababyeyi bagahiturwa kugira ngo bite kuburere bw’abana babo kuva bari mu mashuri abanza kuko ariho batangira gusambanyirizwa.

Gusa Ingabire Marie Immaculée akavuga ko kugira ngo iki cyaha gicike bigisaba imbaraga nyinshi kuko usanga abahohotewe bakoze cyangwa abakorewe icyo cyaha babihishira kuko ibintu by’imibonano mpuzabitsina bigifatwa nk’ikizira kubivugira muruhame.

Ikindi kandi ngo hakaba hari n’izindi mbaraga z’amashyaka ya Politiki akingira ikibaba abanyapolitiki bayo bakoze ayo mahano, bagahindurirwa imirimo cyangwa bagakingirwa ikibaba mu bundi buryo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish