Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Mata 2014 ; abaturage batuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baraye ijoro ry’ikiriyo bibuka abatutsi basaga 32 355 biciwe mu rusengero rw’abapoloso rwa Ruhanga, aba bakaba ari abari baturutse mu duce twa Muyumbu, Fumbwe, Gicaca, Rwamashyongoshyo, Gahengeli n’ahandi.
Mu rusengero mu 1994 batewemo za grenade, bararaswa ndetse interahamwe ziza kubiraramo n’imihoro n’ibikorehso gakondo, nyuma bakanabatwikisha lisansi. Abarokotse ubwo bwicanyi ni mbarwa.
Ku rwibutso rw’aha i Rusororo hashyinguye imibiri y’abasaga 32 068 kuri uyu wa 15 Mata bakaba bashyinguye indi mibiri 287 yose hamwe ikwira 32 355.
Mu ijoro ryo kwibuka, abaturage bo mu murenge wa Rusororo babanye n’abayobozi barimo Ministre Stella Ford Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, abayobozi b’Ingabo ndetse n’abandi bayobozi mu nzeego zitandukanye za Leta batanze ubutumwa bwo gukomeza abarokotse no kubasaba guharanira gukomeza kubaho neza.