Digiqole ad

Ijambo SELFIE wari uzi aho rikomoka?

 Ijambo SELFIE wari uzi aho rikomoka?

Muri Rwanda Day iheruka hari abagize amahirwe yo gufata Selfie na Perezida Kagame

Mu 2013 ijambo ‘selfie’ ryatowe nk’ijambo ry’umwaka mu nkoranyamagambo ya Oxford.

Ryari rimaze gutangira gukoreshwa cyane ku isi hose, gusa bacye nibo batekerezaga kumenya aho iri jambo rikomoka. Ryakoreshejwe bwa mbere n’umusore  Nathan Hope wo muri Australia wifotoye umunwa yakomeretse anywa agacupa mu isabukuru y’inshuti, ayishyira ku rubuga yahuriragaho n’abandi.

Muri Rwanda Day iheruka hari abagize amahirwe yo gufata Selfie na Perezida Kagame
Muri Rwanda Day iheruka hari abagize amahirwe yo gufata Selfie na Perezida Kagame

Ntabwo ari ubwa mbere imvugo (slang) yo muri Australia yatanga ijambo rigakoreshwa cyane mu cyongereza hose ku isi.

Amagambo adasanzwe agera ku 2 000 yavuye mu mvugo y’urubyiruko muri Australia yamamara cyane ku isi.

Mu myaka yo hambere Australia ngo yamaze igihe kinini itira amagambo y’icyongereza mu bindi bihugu ikayakoresha mu cyongereza cyabo. Ubu nayo muri iyi myaka itanga amagambo menshi agakoreshwa ku isi.

Selfie ni rimwe muri ryo ryaturutse muri Australia.

Gufata ‘selfie’. Muri cyongereza cyo muri Australia akaremajambo ‘ie’ ni umwihariko wabo mu mivugire yabo.

Uzasanga amagambo menshi bayakoresha bongeyeho ako karemajambo. Urugero; ‘birdie’, ‘doggie’. Bakagakoresha mu buryo bwihariye bahuriyeho (slang), ariko ubu akaba akoreshwa henshi mu cyongereza ku isi.

Abanyaustralia kandi nibo bazanye ibyo kuvunagura amagambo y’icyongereza bakayavuga ukwabo nabyo ubu bimaze gufata henshi ku isi.

Ingero ni nka ‘barbie’ (a barbecue), ‘mushie’ (a mushroom), ‘prezzie’ (a present), ‘sunnies’ (sunglasses) n’ayandi menshi, mu kuyahina.

‘Selfie’ ni rimwe mu matirano akomoka muri Australia ukwiye kujya ukoresha uziko uko ryaje n’inkomoko yaryo.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ibi nibyo rwose niko bavuga!wagirango urahatuye wowe ubyanditse pe! Kuko niho ntuye!

  • Ani Stasi wamaze iba ariyo uri, wavuze ko ariho wahungiye inzara.

    • Ibyo se bihuriye he nibyo yaravuze?

    • ariko mwokabyara mwe kuki mwanga amahoro ntacyo atwaye??? ubu umusubije gutyo ibyo yari avuze byari bigutwaye iki? kuba ariyo byo bigutwaye iki? ubwiwe n’iki ko yahungiyeyo inzara? usibye ko ubashije kwiyuriza indege n’iyo waba uhunze inzara ndibaza ko waba uri umugabo kabisa! Gusa abantu bamwe bakeneye gukosora imvugo zabo bakareka kubona ibintu byose muri negatif. mugerageze kwirukana negative thinkings kuko bitabaye ibyo ntimuzatera imbere pe. KUKI TUTISHIMIRA ITERAMBERE RY’ABANDI???

  • HAHAHAAAAA GISA WE URANSEKEJE.

  • Haaaa

  • @ Gisa….

    ariko mwokabyara mwe kuki mwanga amahoro ntacyo atwaye??? ubu umusubije gutyo ibyo yari avuze byari bigutwaye iki? kuba ariyo byo bigutwaye iki? ubwiwe n’iki ko yahungiyeyo inzara? usibye ko ubashije kwiyuriza indege n’iyo waba uhunze inzara ndibaza ko waba uri umugabo kabisa! Gusa abantu bamwe bakeneye gukosora imvugo zabo bakareka kubona ibintu byose muri negatif. mugerageze kwirukana negative thinkings kuko bitabaye ibyo ntimuzatera imbere pe. KUKI TUTISHIMIRA ITERAMBERE RY’ABANDI???

  • Giwe sha ibyose birakureba niba arihoyahungiye cyangwa atuye ntahobihiriye niyinkuru

  • I mean gisa wamafuti

  • Mumubabarire ariko nawe yikosore

  • John ceceka wa kimara weee

  • Ubu twese tuge tuza kuvuga ubusa bw’aha tuba twarahungiye, imibereho itunaniye, nibyo mushyigikiye ???

    Abantu twese dutuye hanze twaraswase tuba turimo duheza abantu ngo life ni good byaheeee !!!

    Bene aba babeshya mbazira kubiiiii
    N’uyu nicyo muhoye muriya abivuze agamije kwiyemera ndabaziiiiii nibo mbamo.

  • @ UM– USEKE.RW mwadufasha ku mutugeza ho inkuru mpamo kwitana rya DESIRE MBONABUCYA na MUKESHIMANA ALPHONSINE Alias PDG Brenda Thandi ???

    Mwaba mukoze.

    http://www.umuseke.rw/desire-mbonabucya-agiye-kurushinga-numucuruzikazi.html

    Basomyi b’ UM– USEKE.RW iyi nkuru ntiya isobanutse raaaa !!!

  • Uwo ngo ni Gisa ari muri depression
    Abantu nkawe baba birebera umwijima gusa.

  • Gisa mbaye disappointed cyane na amagambo yawe,kuko ibi byerekana uburere buke! kandi nkurikije uko uvuga ntago uba hanze.
    Ntago nanditse kugirango ngire uwo nirataho oya.. am pround to be Rwandese kandi nkunda igihugu cyange. Nta burenganzira rero ufite bwo kuntuka kuko ubuzima bwange ntibukureba nagato.. mfite uburenganzira kuba aho nshatse hose kwisi mugihe Imana ibimpereye ubushobozi kandi byose ni kubw’ ubuntu bwayo ndayishima.
    Hanyuma rero kuki mwumva ko umuntu wese uba hanze aba yarahunze??? Mubyukuri ibi ni ikibazo gikomeye kiri mimitwe ya benshi nkawe Gisa. Ndagusabira ngo Imama ikubabarire kandi igukize ishyari ni inzangano,ukwiriye agakiza!

  • Ani Stesi reka ibikabyo n’imitwe ibyo uvuze ninde se utabizi.
    Ntushobora gutura aho Austrarie udasabye ubuhungiro ubxose uruwo kwande wabona titre de sejour utatse ubuhungiro wowe ????
    Iba ubinyomoza ibuka umunsibwatonze umurongo usaba asile ???
    Have shahuuu byihorere.
    Wenda nti wishe ngo uhunge byu kuri ariko wabeshye ko byacitse ukaba uhunze nkuko twese dukora histoire ngo tubone amaramuko, si ni inka waciye amabere tubisangiye twese icyo nzira ni bikabyo muba muzana mwiyemera ngo turi hanze kandi ari amashiraniro.
    Mujye mureka tuvugishe ukuri tureke kubeshya abasigaye africa wanaaaa

  • Ani Stesi reka ibikabyo n’imitwe ibyo uvuze ninde se utabizi.
    Ntushobora gutura aho Austrarie udasabye ubuhungiro ubxose uruwo kwande wabona titre de sejour utatse ubuhungiro wowe ????
    Iba ubinyomoza ibuka umunsibwatonze umurongo usaba asile ???
    Have shahuuu byihorere.
    Wenda nti wishe ngo uhunge byu kuri ariko wabeshye ko byacitse ukaba uhunze nkuko twese dukora histoire ngo tubone amaramuko, si ni inka waciye amabere tubisangiye twese icyo nzira ni bikabyo muba muzana mwiyemera ngo turi hanze kandi ari amashiraniro.
    Mujye mureka tuvugishe ukuri tureke kubeshya abasigaye africa wanaaaa nibyo by’ukuri kabisa.

  • @ UM– USEKE:
    Mfite icyifuzo cy’uko Comments zo guterana amagambo no gusebanya mwajya muzizitira kuri uru rubuga. Ndumva ibitutsi n’amashyari nta mwanya wabyo uhakwiriye. MURAKOZE.

  • Muzira ukuri.

  • Ok Gisa I don’t need to tell you how I came here and what am doing here.. but believe me or not ntago nahunze nta ni ibyangombwa by’ ubuhungiro nasabye kandi uri beshya cyane ntago abantu bose baba hano baba baratse ibyo ibyangombwa, habaho many different visa and you don’t have any idea about that! geragezwa urwanye kuvuga ibintu utahagazeho utazi neza.. mubuzima bizagufasha naho ubundi urakomerewe. Byonyine amagambo ukoresha yi ikinyabufura gike,ngo ibikabyo imitwe.. Oh birababaje!!

    • niba uvuga ukuri wibabara, kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe, rero wihangayikishwa n’ibikuvuzweho kuko bitazabura kukubaho, burya ikiza n’ukumenya kwihanganira ibintu, igihe nasomaga commentyawe ya mbere nta kibi nabonyemo, ariko Gisa we yakibonyemo, kandi na n’ubu ntacyo mbonamo, ariko nukomeza guterana nawe amagambo uraba wivunira ubusa, mwihorere ibyo wavuze twifuzaga twabyumvise

  • Tugarutse kuri origine y’ijambo “selfie”, kuki inkuru itavugamo inkomoko nyakuri ituruka ku ijambo “self”? Ntaho bihuriye no kwifotora ubwawe?

  • Ani STESI aho nawe utangiye guta umurongo sishyigikiye ko mutukana gusa uriraririye.
    Twese tuba mwi bi bihugu by’abazungu usanga inzira ikoreshwa nu kwaka ubuhungiro ndetse ukanabeshya haba USA , Canada, EU , Austrarie nuko tubaye ho nibuze nka 98% abadigaye na baje kuri bourse cg abadiplomate keretse iba yri mwabo lol

  • Mwembi muri bamweeee umwe yivuye mo ko mwashoberewe imahanga kandi koko nibyo najye ndi USA mbona ibyaho nta future.

    Undi nawe ati ntiraririye dinzabona inkumi dore sinatse ubuhungiro icyo kiranyagisha ni cyasemuhanuka…, abanyarwa ndetse na banyafrica hafi ya bose nka 99,999% baka ubuhungiro nubwo biba aru kubeshya kubwu buzima ubwose waje kwiga ?? Ukorera ambassade se ???

    Byose nta kosa ririmo husa mwipfa ubusa mwembi ubwo muri hanze muzi ukuri !!!

Comments are closed.

en_USEnglish