Ijambo rya President Kagame i Paris aganira na Diaspora
Abanyarwanda baturutse mu Budage, Ubutariyani, Ububiligi, Scotland, Wales, England, Suede, Holland, Norvege, Pologne, Espagne, Suisse na Autriche bari bageze ku 3000 bari baje kuganira na President Kagame.
President Kagame yatangiye ati: “Njye n’abo twazanye tubazaniye intashyo!”
Yatangiye ashimira cyane abanyarwanda, abanyamahanga n’inshuti z’u Rwanda zaje muri iki kiganiro yagiranye nabo akimara kugera I Paris mu Bufaransa.
Yavuze ko kuza guhura na Diaspora usibye kuba biri mu nshingano ze, binasiga bateye intambwe mu kubaka igihugu kigana imbere
Yagize ati: “nzajya mpora nsubiramo ko u Rwanda n’abanyarwanda turi bamwe, bivuze ngo n’ibidutandukanya amasura imiterere n’ibindi muri Politiki yubaka yemerera abantu kuba batandukanye kugira uburenganzira, ariko politiki nzima ni iyibutsa abantu ko hari naho bahurira ko bafite icyo bapfana wabikunda utabikunda.”
Yavuze ko abantu banganya amahirwe ahubwo barutanwa ubushobozi gusa ko ariyo mpamvu hagomba kubaho gufashanya. Ariyo mpamvu u Rwanda rufite gahunda yo gufasha ab’intege nke.
Yakomeje avuga ko umuturage wo hasi afite icyifuzo cyo gufasha uwamufashije akubaka igihugu cye muri rusange. Asobanura ko abaturage iyo bameze neza aribo bakugurira ibyo ucuruza!! Ko ntawaba umucuruzi mu bakene ko niyo waba ucururiza hanze ariko aho utaha ari munyanja y’abakene amaherezo umwuzure w’iyo Nyanja urakurengera!
Aha rero ngo abantu bagomba kugira amahirwe angana hatitawe kubyo bita ko bibatandukanya. Ati: “usibye no kuba umunyarwanda agomba kwiga ntiyarakwiye no kurwara uwo ariwe wese , ntawaremewe kubaho nabi”
Ati: “kubwira abantu ngo ntibanyakire? ese bakwakiriye mu mwanya wanjye wagenda ubabwira iki? izo politike nta politike zirimo twarazirenze zirasuzuguritse n’abazirimo barasuzuguritse ntawe byagatereye umwanya”
“Imana iguha amahirwe yo gukora ugakora ukagera kubyo wifuza ,ibyo twanyuzemo si uko Imana yatwibagiwe ahubwo twakoresheje nabi impano yaduhaye, amahirwe agomba gukoreshwa aho uyaboneye nitutayakoresha tuzayashaka tuyabure. Kuba u Rwanda abaza bazarusanga uko ruri ubungubu byaba ari icyaha, tugomba kurusiga neza”
Yababwiye abari aho ko iyo waguriye umuntu ishati utagakwiye kumutoza nuko ayambara kandi rimwe na rimwe isa neza kurusha iyo yambaye. Ati: “bamwe turabihorera ahubwo tugaharanira kuba twabasha kwigurira iyo shati ntawakwigisha umukene uko inzara iryana”
Yakomeje agira ati:”twange kuba agatebo ngo tuyore ivu, uburyo bwo kubigeraho budusaba kwiha agaciro. Twese turakeneranye buri wese akeneye undi mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi birashoboka”
Yasoje asaba abanyarwanda ko bareka kwitenguha ko ibyo gukora bimaze kumenyeka na ko igisigaye ari ibikorwa, ati: “Abanyarwanda bose ubu ni Intore, kandi Intore ntiganya ahubwo ishaka ibisubizo, iyo ugiye mubyo kuganya, witera ibibazo bibiri; Ikibazo wari usanganywe ndetse n’ikibazo cyo kuganya”
Yasabye gushaka ibisubizo aho guta umwanya mu kuganya yasabye kandi abanyarwanda kuba urugero rwiza rwo gukemura ibibazo.
Bimwe mu Bibazo yabajijwe:
Alain guttier : Ese muzavuga ku ma dossier y’abakekwaho genocide bari mu bufuransa ?
- Paul KAGAME: Amusubiza ku nama y’ejo, aragira ati byaba byiza amadossier arangiye; ariko ubutumire sicyo bwari bugamije ko bifite inzego zibishinzwe z’ubutabera ko ikimugenza ari uko umubano warushaho kunoga kuburyo havamo n’ibisubizo by’ubutabera.
Mme Francoise: Murumuna we w’umucuruzi waburiwe irengero muri Congo, abamufashe bakaba barafatiwe I Burundi ariko bakaba bataramubona na nubu?
- Paul KAGAME: Iki kibazo tugiye kugikurikirana, twifashishije inzego zibishinzwe, kandi bizakorwa vuba.
Photo Flickr
UM– USEKE.COM
15 Comments
TEREBYE RWOSE
KOMEREZA AHO
NDUMVA WABIVUZE NEZA DA
GUSA MUSAZA IBIBAZO BYABANTU BAGIYE BAFUNZE
IBYIGEHO CYANE.
n’abanyamahanga bageze aho kubona ibyiza bikorwa na Nyakubahwa perezida kagane, abanyafurika benshi baramutangarira kandi bakamwifuza kuba nka Perezida wabo, ibyo byose nibyo bihesha ishema abanyarwanda kandi bikabaha agaciro kuko bagaheshejwe nuwo bitoreye nga abahagararire.
namwe muzi gutera amatsiko ubu se ibi bibazo bibiri nibyo byonyine? Mudushyirireho bose wana!
ibi bihaye isomo bamwe birirwaga baca igikuba iyo za burayi ngo bazamwamagana ntazabone umunyarwanda n’umwe umwakira,ubu se barigitiye hehe?ko bagira isoni nke hari uzongera gukopfora?
Umugizi wanabi,ntagira konge buretse uzaba wumva ibigambo bazahuragura yahavuhe,ntawubaze inyombya kuyomba keretse…………nkayo
Abo bavugaga ngo bazigaragambya se bibwira ko urugendo rwe rujya gutegurwa Imana yo yari yicaye? Reka da!!! yarabacecekesheje ahubwo ngira ngo bageze aho bisubiraho bifatanya n’abandi!! Kandi erega uwanze kuvugwa yaheze mwa nyina. Bazavuga bagere aho baruhe pe. Ntimukabateho igihe. Iyo mubona ibindi bihugu by’Afurika bimwifua nta cyo bibabwira koko.
Twarishimye cyane rwose, kuri uru ruzinduko, kuko byadukumbuje mu Rwatubyaye, twari tuzi ko abantu koko bagipfa, nkuko bajyaga babidushuka, ariko twarasibanukiwe bihagije, ntawe uzongera kutubeshya.
Abatabizi bicwa no kutabimenya, bazaze birebere uko dutengamaye mu rwatubyaye. AMAHANGA arahanda, singe wabonye mva Benako, abavandimwe bakububutse mu mashyamba ya kongo tubikesha Muzehe wacu, Paul Harakabaho Muzehe wacu. Tuzongera tugutore!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
kuriyisi uwahashyira abandi ba yobozi beza nibura5 bameze nka Kagame isi yahinduka paradiso
natwe twishimiye,ijambo rifite ingufu Perezida yatubwiye twese ejo abari bamuteze amatwi……..
Mze azi icyo akora jye bimpa ishema n’icyizere kirambye iyo mbona ahora aharanira igiteza abanyarwanda imbere. Mze tubari inyuma ntituzabatenguha
Banyarubuga Bavandimwe,
nimumpe ijambo, maze na njye muli make „UMUKURU W’IGIHUGU“ muvuge ibigwi. Nimuhumure ndahinira bugufi.
Muli make ndamukunda byimazeyo. Mukundira ko, kuri we, imvugo ariyo ngiro. Jyewe mwita Ruticumugambi-Ngaboyisonga….
Abasoma ibitekerezo byanjye hano kuri runo rubuga, bazi ko ntari umuntu woroshye. Ntabwo mpfa gushimishwa na buli kintu….
UYU MUNSI NDABABWIRA IBINTU BITATU MUKUNDIRA.
Mbere na mbere URUKUNDO afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda. Nakurikiye ukuntu yabyirutse, nakurikiye ukuntu yagarutse i Rwanda. Nasanze uko imyaka igenda yicuma yarushijeho umurava n’umuhate. Urukundo rwe rwagiye rwiyongera. Mbese muli make, kuba ali perezida w’u Rwanda ni amahirwe arenze kamere twifitiye….
Icya kabiri, muli 1996 twaraganiriye bwa mbere imbonankubone. Ijambo yavuze uwo munsi, ibitekerezo yavuze nabiteze amatwi, ibisubizo yatanze narabyanditse, bimwe ndetse mbifata mu mutwe. Niko nteye, niyo kamere yanjye, nkunda gushyira ibintu k’umurongo. Ndabarahiye, ibintu yavuze icyo gihe, byose we n’abafasha be barabikoze. Cyane cyane umugambi wo GUSANASANA IGIHUGU barawitondeye barawunoza sawa sawa….
Icya gatatu mukundira ni ikintu abakuru muli twe bazi neza. Nimureke aha mbanze nisobanure: Kuli jyewe nta ngoma iba mbi ngo ibure akantu keza. Ndetse nshobora kwemeza ndakabije ko yaba Karoli Mutara Rudahigwa, yaba Gregori Kayibanda, yaba Yuvenali Habyarimana, aba bayobozi bose bashakaga AMAJYAMBERE mu Gihugu. Kandi buli wese mulibo, hariho ibintu byiza yagezeho, ntiriwe ndondogora. Ariko Paulus Kagame, hariho ikintu yagezeho kirenze, ikintu cyari cyarabaye ingorabahizi.
„La mobilisation générale du peuple = Guhaguruka abanyarwanda twese tugakenyera tugakomeza“.
Umuntu uzi neza Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo, iyo atembereye mu Gihugu ahita abyibonera. Mu Gihugu rwa gati hari umwuka, hari umurego udasanzwe. Usanga buri wese, yaba muto yaba mukuru yiyemeje GUKORA, gukora atizigamye, gukora ngo yigilire kandi agilire Igihugu akamaro. Aha rero nsanga imyiyumvire n’amatwara byarahindutse. Kubera nyine ubuyobozi budasanzwe, ubuyobozi bwuje UMUGISHA W’IMANA-RUREMA.
UMWANZURO
Mbere yo kurangiza iyi message, mureke mbasetse. Nzi neza ko yiyemeje kurekura ubutegetsi muli 2017. Ubwe yivugira ko azaba ashaka kuruhuka, kuruhuka kuko kuva akiri muto cyane, iteka yabaga ali kw’isonga. Aha rero ndamwumva kabisa.
Ariko aramenye, nibigeza muli 2017, „Gari ya moshi iva muli Tanzaniya ikagera i Kigali“ itararangira, ntabwo jyewe Ingabire-Ubazineza nzamurekura. Ni biba ngombwa nzasaba ko ITEGEKONSHINGA rihundurwa. Kugeza icyo gihe, icyi gikorwa kigomba kuba kirangiye neza neza……Okay!!!
Murakoze, mugire amahoro. Imana ishimwe: Igihugu kiri mu maboko y’abagore n’abagabo nyakuri. Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
courage MOUSAZA!!!!Babwire wangu!!!Komeza utange isomo n’amahanga agutangarire!!!
Bagiye bahunze ubusa na President agiyeyo baramuhunga n’ivogonyo bari bafite.Icyakora wenda bumvise impanuro yatanze bazisubiraho bagaruke mu rw’imisozi igihumbi.KAGAME OYEEEE
Mbanjye nanjye gushima cyane kuba ndose akakanya, Nabarahiye ukuri ibintu byaraye bibaye uwutobishima yoba adkunda Urwanda nabarwo.
Comments are closed.