Digiqole ad

Ihurizo mu butabera, nimumfashe kuruca

Ku bwanditsi bw’ikinyamakuru Umuseke.rw,

Mbanje kubasuhuza,

Nkunze gusoma ikinyamakuru cyanyu kubera ko kigira inkuru zicukumbuye kandi zubaka. Ikintu nashimye cyane ni uko bigaragara ko gitanga ubwisanzure ku basomyi bagatanga ibitecyerezo ku nkuru, ku buryo hari igihe inkuru ikundwa cyane ukabona yatanzweho ibitecyerezo birenze mirongo itanu.

Ikinteye kubandikira, ni ukubagezaho ihurizo nasanze ntagomba kwihererana. Iryo hurizo nabonye rigaragara nk’aho ryoroshye cyane kandi ari ingorabahizi.

Ndyita ingorabahizi kuko ryashyikirijwe abantu benshi basobanukiwe n’amategeko rirabagora cyane.

Nahisemo iki kinyamakuru cyanyu kuko nabonye gifite akarusho iyo ukigereranije n’ibindi byo mu rwego rumwe na cyo; hari ibinyamakuru usanga bifite inkuru zicukumbuye ariko

bidasomwa cyane (bigaragarira mu bitekerezo by’abasomyi), hari kandi n’ibindi bisomwa cyane ariko bidatanga ubwisanzure ku basomyi (kuniga ibitecyerezo).

Musanze ari ngomwa ku iri hurizo murigeza ku basomyi, mwaba mukoze cyane.

NB: Amazina ari mu ihurizo ni amahimbano (imagination) naho amazina ndetse na email nakoresheje mboherereza iri hurizo ni ibyanjye bwite (authentic).

Aya mazina yanjye ndetse na email sinifuza ko byagaragara.

 

IHURIZO MU BUTABERA:

Rwiyemezamirimo SIMBA yateguye amarushanwa agenewe abakiliya be. Ayo marushanwa yari afite amabwiriza ngenderwaho ko abayitabiriye batanga amafaranga maze bagasubiza ibibazo babazwa kugira ngo utsinze abone igihembo.

Bamaze kumenyeshwa uko bigenda, abakiliya RWOGERA, RUKARA, KABINDI, M– USEGO, NDOLI na MUTIJIMA barabyemeye maze batangira gukina. Ubwo SIMBA yatangiye kubahata ibibazo.

RWOGERA, RUKARA, KABINDI, M– USEGO, NDOLI na MUTIJIMA barabisubije biratinda maze bigeze aho SIMBA arababaza ati: Muri ibi bisubizo bibiri hitamo icy’ukuri:

1) Akarere ka Gatsibo kabarizwa mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda

2) Akarere ka Gatsibo kabarizwa mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda

Muri ba RUKARA, KABINDI, M– USEGO, NDOLI na MUTIJIMA bamwe basubije ko igisubizo cya mbere ari ukuri abandi basubiza ko icya kabiri ari cyo cy’ukuri.

Bamwe muri abo bagize amahirwe yo guhuza n’icyo SIMBA yateguye bakomeje guhatana basubiza ibindi bibazo bakomeje kubazwa kugeza ubwo havuyemo umwe witwa M– USEGO yegukana igihembo.

Hagati aho RWOGERA amaze kubona ibisubizo byateguwe na SIMBA ku bijyanye n’intara y’u Rwanda akarere ka Gatsibo kabarizwamo yasanze nta na kimwe kirimo cy’ukuri.

Bikaba byumvikana ko SIMBA yibeshye maze RUKARA, KABINDI, M– USEGO, NDOLI na MUTIJIMA ntibabimenya.

Ikosa rigaragara mu bisubizo byatanzwe na SIMBA ni uko akarere ka Gatsibo katabarizwa mu ntara y’amajyepfo cyangwa y’iburengerazuba. Ahubwo kabarizwa mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda.

RWOGERA akimara kubona amakosa yakozwe na SIMBA yahise abimumenyesha amusaba kuyakosora cyangwa se akamusubiza amafaranga ye akava muri ayo marushanwa.

SIMBA yamwimye amatwi yikomereza gahunda ze nk’uko yaziteguye.

Nyuma y’ibyo RWOGERA yitabaje abacamanza babiri: MASIMBI na BISANGWA.

MASIMBI yaciye urubanza maze ategeka ko RWOGERA ntacyo agomba kubaza.

BISANGWA yaciye urubanza maze ategeka ko SIMBA agomba gusubiza RWOGERA amafaranga ye.

Ibibazo bikeneye ibisubizo:

a) Ari MASIMBI na BISANGWA, uwaciye urubanza neza ni nde?

b) Wakwemeza ute ko yaruciye neza?

c) Wirengagije uko MASIMBI na BISANGWA baciye urubanza, wowe waruca ute?

d) Iyo uba SIMBA wari kubyifatamo ute, RWOGERA akimara kukumenyesha ko wibeshye?

e) Iyo uba RWOGERA maze ukavumbura ko SIMBA yibeshye wari kubyifatamo ute?

f) Na none kandi iyo uba RWOGERA maze SIMBA akakwima amatwi nyuma yo kumumenyesha ko yibeshye wari kubigenza ute?

Musome neza mumbwire iby’iri hurizo.

Murakoze

0 Comment

  • Ntabwo nize amategeko, ariko uru rubanza SIMBA niwe wakabaye akurikiranwa kuko yahembye ababjijwe ashingiye ku gisubizo cy’ikinyoma.

    Wowe wanditse iby’uru rubanza kandi ni uko mbashije kugusoma nkabona ko iki kintu ari REALITE utashatse gushyira hanze uko iri

  • ahaaaaaaaaaa aka kantu karakaze bavandi.
    SIMBA arerengana basubije nabi ahubwo ni abaswa ni uko yahembye uwo ashaka.
    Abacamanza bo MASIMBI niwe waciye urubanza neza

    • Nkurikije uko iyi nkuru nayisomye muri Examen umwarimu iyo abanza ashiramo imitego n,ukuvuga na SIMBA mukubabaza kwayo yabashyiriyemo umutego abo basore ntibabukwa hakiri kare.,muri make MASIMBI YACIYE URUBANZA RWE NEZA.

  • Bisangwa niwe waciye urubanza neza.Kuko nihenshi ibizamini bisubirwamo iyo bene kubitegura bibeshye.Cyane iyo byari mu nyandiko.Ariko uko iki kizamini giteguye,birashoboka ko cyari oral,ariko nabyo ntibihagije kuko kiriya kibazo aricyo pfundo ryahaye abakomeza gukomeza.Ndahamya ko yaruciye neza kuko yagaragaje ukuri ku kibazo cyatanzwe.Njye rero narigutegeka ko hategurwa ibindi bizami, bagatangira kuri zero, abiyandikishije bose bakongera guhabwa amahirwe yo ghatana.Iyo mba Simba,nari gusubiza amafranga kugira ngo akazi kanjye katamfana, kandi ngasaba imbabazi Rwogera.Uko Rwogera yabigenje,amaze kwimwa amatwi, niyo nzira yari isigaye aho kugirango abureutwe ku maherere.

  • Maze rero wa muntu we watanze iki kibazo, ndabona wtannye cyane, aha kuri uru rubuga havugirwa ibibazo nya bibazo ntabwo haza abashaka kutwigisha uko baca imanza.

    Nasaba ahubwo ubuyobozi bwuru rubuga gukuraho ibi bintu wazanyeho utuvangira gusa.
    Cyangwa uzajye kwaka akazi ku bwarimu muri Kaminuza aho biga amategeko njye nta gitekerezo cyanjye naguha kuko urimo udukinisha gusa.

    • Yewe, ubwo se usetse abemeye guhitisha ihurizo rye? nta busesenguzi wifitemo niba utabona ko ibintu bye yabivugiye mu marenga!

  • masimbi niwe waciye urubanza neza,,,ubusamzwe umwarimu iyo yabajije yego cg oya ashyiramo no kujijisha kugirango arebe ko babizi ,,,naho rwogera we numuswa cyane cg arahubuka ,,,niyemere ko yatsinzwe

    • none kuki abasubije ibitari byo bo yabaretse bagakomeza se ubwo?

  • jye icyo nabivugaho nuko ubundi igisubizo kiba oya yego bityo rero Simba yabajije ashaka ko nibabona ko izo ntara zombie ntaya Gatsibo irimo bamusubiza ko Gatsibo itaba muri izo ntara uko ari ebyiri agomba kuba yarabikoze abaishaka ngo arebe aho ubwenge bwabo bugera ibyo bibaho cyane mukubaza ndumva rero Masimbi yararuciye neza murakoze

  • Buri gihe mwalimu abaza umunyeshuri agira ngo arebe ko avumbura igisubizo nyakuri, rero mugihe batabashije kwivumburira igisubizo babaye abanyeshuri babaswa! nta mpamvu yo kujya kubwira mwalimu ngo wibeshye cg subiza cach. kandi nawe watubajije utangange amanota ataribyo ntaho uzaba utaniye na Simba.

  • Niba mu mabwiriza ntaho bivuga ko igihe ibibazo biteguwe nabi abakinnyi ushatse yavamo, MASIMBI ibyo yavuze nukuri. Wewe Rwogera ntabushobozi y=ufite bwo kunzura uwaguhaye akazi. Ikindi muri ultiple choice iyo ntagisubizo cy’ukuri kirimo ubndi ufata inyuguti/umubare ukurikiyeho. Ubwo igisubizo cyari 3. murakoze

  • Bagombaga gusubiza ngo nta gisubizo cy’ukuri kirimo

  • MBESE WIGA HE KO MBONA IKIBAZO CYAWE KINJYANE N’ISOMO. Ariko ndabona iki kibazo utakagombye kubaza kuko kukibonera igisubizo n’ibintu byoroshye cyane rwose. Iyo ubyohorera rwose. Ngaho komeza wige amategeko yenda wazavamo UMUCAMANZA mwiza(NICYO NKWIFURIZA) aho kuzaba nkabo bita ABARYAMANZA(ntabwo nkwifuriza ibi).

  • Ntawakwemeza niba koko SIMBA atari azi ukuri kwigisubizo ahubwo yahembye abo ashaka ashaka kunguka kubandi. Sinzi amategeko neza ariko dukurikije equite Simba akwiye gusubiza ibyo yungutse muri uru rubanza byose kuko habayemo kwibeshya kubijyanye nubuutabera.

  • Masimbi yaciye urubanza nabi

  • Ibi bintu ndabona byarabayeho. Abashinzwe ubutabera badufashe baduhe ibisubizo

Comments are closed.

en_USEnglish