Digiqole ad

Ihuriro FAAS ry’abahinzi barasaba amahugurwa menshi kugira ngo bageze amakuru ku bahinzi

 Ihuriro FAAS ry’abahinzi barasaba amahugurwa menshi kugira ngo bageze amakuru ku bahinzi

Vincent Sinduhunga umunyamabanga wungirije wa FAAS yavuze ko bagiye gufatanya n’abahinzi gushaka igishoboka cyose cyazamura umusaruro w’ubuhinzi

Ihuriro ry’abajyanama ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda ‘FAAS’ (Forum for Agricultural Advisory Service) rimaze amezi icyenda ribayeho, barasaba amahugurwa menshi kugira ngo bageze amakuru nyayo ku bahinzi n’aborozi mu Rwanda.

Vincent Sinduhunga umunyamabanga wungirije wa FAAS yavuze ko bagiye gufatanya n’abahinzi gushaka igishoboka cyose cyazamura umusaruro w’ubuhinzi

FAAS Rwanda babinyujije muri gahunda ya Twigire Muhinzi isa nk’aho itarasobanuka neza mu bahinzi bikaba na byo ngo ari imwe mu mbogamizi ziri mu buhinzi, ngo bobona kuba iyi gahunda idasobanuka neza ari uko mu midugudu yose hatari hagera abajyanama mu buhinzi, bagasaba ko bagera hose.

Twigire Muhinzi ni uburyo bw’iyamamazabuhinzi bufite intego yo kunoza no gusakaza amakuru y’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ubuhinzi, umuhinzi we ubwe abigizemo uruhare.

Gafaranga Joseph umuhinzi w’intangarugero akaba n’umuyobozi w’urugaga ‘Imbaraga’ asanga kugira ngo urwego rw’ubuhinzi ruzatere imbere kandi abahinzi bose bafite amakuru amwe ari uko abajyanama b’ubuhinzi bagezwa mu midugudu yose ku buryo bazajya bahugurwa ku gihingwa runaka bakajya kukigisha abaturage aho kugira ngo umudugudu umwe ube ufite gahunda zawo.

Agira ati “Kuba hakiri imidugudu 600 idafite abajyanama b’ubuhinzi na cyo mbona ari imbogamizi zituma abahinzi tutagira imyumvire imwe, mbona iki nikigerwaho kizakuraho kuvuguruzanya kw’abantu batanga serivisi mu buhinzi aho wasangaga bamwe bavuga bati mukoreshe amafumbire n’imiti abandi bati mwe kuyikoresha kandi bose baturutse hamwe.”

Umunyamabanga w’ungirije wa FAAS Vincent Sinduhunga na we yagarutse kuri iki kibazo cy’iyamamazabuhinzi aho batagiraga umurongo umwe bagenderaho.

Agaragaza ko uru rwego rwa FAAS ruje ari igisubizo mu guhuriza hamwe inzego zose zirebwa n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi.

Ati “Icyo turi kwigira hamwe ni uburyo amakuru aturuka mu bushakashatsi, abantu bashinzwe iyamamazabuhinzi bayageza ku bayakeneye ari bo bahinzi n’aborozi.”

Iri huriro ryiyemeje ko mu mwaka wa 2017 bagomba gushyiraho uburyo buzajya bworohereza abahinzi kugerwaho n’amakuru y’ibyo bakeneye kugira ngo bakomeze gufatanya kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Abashinzwe iyamamazabuhinzi barifuza ko bagera hose mu midugudu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish