Ihungabana rikomeye muri St Joseph
Kuri uyu wa mbere mugitondo ku kigo cya St Joseph Les travailleurs ahitwa kuri JOC munsi ya St Famille, abana babanyeshuri barenga 30 bafashwe n’ihungabana ryaturutse kuri Mugenzi wabo.
Abana baterura abandi bahuye n’ikibazo k’ihungabana/Photo umuseke.com
Dushimirimana Amina wiga mu wa kane Gestion informatique kuri iki kigo niwe wahungabanye gihe bari kuri Rassemblement ibanziriza ishuri mu gitondo saa 7.30, ihungabana ry’uyu mwana ngo ryakurikiwe na bagenzi benshi bagera kuri 30 nabo bahise bafatwa.
Nkuko umuseke.com wahise uhagera wabitangarijwe n’umuyobozi w’iki kigo bwana Damien MUTUNGIREHE, ngo iri shuri rikaba ryari riherutse gusoza icyumweru cyo kwibuka abatutsi bazize Genocide yabakorewe kuri uyu wa gatanu ushize. Ngo nubwo kuri uriya munsi nta hungabana ryabayeho rikomeye, dore ko hahungabanye abana babiri gusa, ngo byagaragaraga ko ibintu byari bitarasubirana neza kuko abana bari bacecetse cyane.
Bahise batabarwa bidatinze
Aba bana bakaba bahise bajyanwa ku bitaro byo ku Muhima, ndets eibi bitaro biza kuzura bitabaza ibitaro bindi muri Kigali kugirango byakire aba bana bari bakomeje guhungabana ari benshi, umubare wabo ukaba twarinze tuhava ukiri kwiyongera.
Iki kigo kikaba cyahise gihagarika kwigisha kugeza kuwa Gatatu kugirango banyeshuri babanze bakire.
Buri wese yitanze ngo bagere aba bana kwa muganga/Photo Dady Sadiki
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
5 Comments
Twihanganishije abo bana! Imana ibane nabo!
abahanga mu myitwarire y’abantu bavuga ko ihungabana riziyongera uko imyaka ishira nyuma ya genocide yakorewe abatutsi,izi rero ni zimwe mu ngaruka,nta kundi ni uguhangana nazo kuko amateka ntasibama!
twifatanye nabo bana mukababaro.
Imana ikomeze ibarinde kdi tubifurije gukira vuba kugirango basubire ku masomo
kuba uri nkumuhanzi kuzana ibihangano ku museke.com bigomba iki
Comments are closed.