Ihungabana ni iki? Ni gute wafasha uwahungabanye?
Amarorerwa yagwiriye u Rwanda muri genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ari mu rwego rwa bimwe mu bitera ihungabana. Ingaruka zageze ku mubare munini w’abacitse ku icumu ry’ayo mahano no kubabuze ababo ndetse n’ababibonaga. Kubera uburemere bw’ayo marorerwa umuryango nyarwanda muri rusange warangiritse ndetse n’umuntu ku giti ke. Nyuma y’akaga nkako umuntu asigara atakiri nka mbere.
Na n’uyu munsi ibibazo by’ihungabana bikomeje kugaragara cyane cyane mugihe cyo kwibuka, ndetse hakaba naho ihungabana rigenda rifata indi ntera ikomeye y’uburwayi bwo mu mutwe. Mu bihe nk’ibi Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda kuba hafi abacitse ku icumu ndetse yagennye ibyerekeranye n’Ihungabana n’uko bakwitwara kugira ngo barusheho gukumira no gufasha abagaragaje ibimenyetso.
Ihungabana ni iki ?
Abahanga bavuga ko ihungabana ryagereranywa n’imuhindukire mu myifatire n’imigirire, mu mico no mu bitekerezo by’umuntu wagwiriwe n’ishyano rimutunguye. Bigatuma abura uko yabyifatamo. Ntibigire ivugiro kuko n’uwo yabibwira yumva ko atabyumva, yewe nta n’icyo yamumarira.
Impanvu zibitera ni izihe?
Ingero zimwe na zimwe zitera ihungabana twavuga ni nko:
– Gukomereka, gutemwa
– Kubona aho abantu bicwa cyangwa bakomeretswa
– Kwumva abantu batabaza cyangwa bavuza induru
– Guheka intumbi cyangwa abantu bakomeretse
– Kwihisha mu ntumbi
– Gufatwa kungufu
– Gusenyerwa, gutwikirwa
– Kwicirwa n’uwo uzi
– Guhunga, gutana n’abawe
– Guhatirwa ikibi utashoboraga kugikora
– Kwihakanwa n’uwo wizeraga
– Gushinyagurirwa n’ibindi bibi byinshi
Ibintu nk’ibyo bisiga mu mutwe w’umuntu urwibutso rushobora kuzamubabaza ubuzima bwe bwose.
Ibimenyetso biranga uwahungabanye ni ibihe?
Ibimenyetso biranga abahungabanye biri ukwinshi. Bimwe muribyo ni ibi:
– Kurota ukanuye, bakakubona ugenda naho wibereye mu bindi,
– Guhora wikanga, ushiguka nkaho byabindi byabaye byongeye kugaruka,
– Gohorana ubwoba wikanga igiti n’isazi,
– Kubura ibitotsi cyangwa ugasinzira nabi,
– Guhora utekereza ibyakubayeho,
– Gusubira inyuma: umwana akongera kwituma ku buriri, konka urutoki, kureka kuvuga,
– Kudashaka kurya, umwana akarya adashaka cyangwa akaryagagura,
– Kurwaragurika ntihagire akarwara kamucaho,
– Kurangara (ngo umwana ntacyumva, ntawamenya ibyo yiberamo,…),
– Guhorana agahinda, ugasanga nk’abana bato barahora barira nta mpamvu,
– Abana bato bakunda kwihambira ku bantu bakuru ntibabarekure ndetse n’abo batazi,
Guhorana umushiha no kugira amahane, agasa n’udashaka umwegera cyangwa umuvugisha,
– Kunywa ibiyobyabwenge (inzoga, itabi, urumogi),
– Kutagira uwo yizera,
– Kutisukura, kuvuga amagambo menshi kandi aterekeranye.
Hari ibimenyetso by’ingenzi bikunda kuranga abahungabanye aribyo:
1. Ya mashusho asa n’ayiyanditse mu bwenge ahora abagarukamo. Ibyo bigatuma umuntu adashobora kwita ku byo akora. Bimuzamo kenshi kandi atabishaka. Akunda kwibuka ibyo byose iyo nta murimo umuhugije cyangwa iyo aryamye.
2. Akenshi bagerageza kwirengagiza ikintu cyose gishobora kubibutsa intambara n’ibyababayeho. Usanga bamwe basigaye batinya ibintu byinshi nk’ibikoresho bicishije abantu nk’imipanga, ibyuma, impiri, imbunda… abandi bagatinya amatongo n’ibindi…
3. Guhora bikanga, bagahora basa n’aho biteguye guhunga cyangwa kurwana. Bagira umutima uhagaze, bakikanga igikomeye cyose.
4. Hariho n’abashegeshwa, bakumva bameze nk’ibishushungwe, umutima warabaye nk’ibuye, bakumva ibyababayeho ari nko kurota.
5. Hari abo usanga bariyanze, ntakibashimisha na kimwe, batacyiyitaho, bakumva ko ibyaruta ari gupfa.
Wafasha ute umuntu wagaragaje ibimenyetso by’ihungabana?
Uburyo bwiza bwo gufasha abahungabanye ni ukubafasha kugaragaza no kuvuga bya bintu bibi byose bibuka: ibyo babonye, ibyababayeho n’uko bamerewe.
Dore uburyo wakoresha ngo dufashe bene abo bantu:
1. Kuganira n’umuntu ku byamubayeho mu ntambara, mu buhunzi no muri iki gihe.
– Umwereke ko umwumva, kandi ko ibyo akubwira bitaguteye kwiheba no kugira ubwoba.
– Mushobora kubiganira muri babiri mu muryango cyangwa benshi nko mu mashyirahamwe cyangwa se mw’ishuli.
Muri ubu buryo bwose tumaze kuvuga, wahitamo ubwo ubona bukworoheye.
Nuganira n’umuntu ku bintu bibi byamubayeho, birumvikana ko azongera kubabara, ndetse ashobora no kurira. Nawe ubwawe uzumva ushegeshwe n’agahinda. Ariko ni ngombwa kwiyumvisha ko aribwo buryo bwa mbere bwo gufasha uwahungabanye.
Si ukuvuga ko icyo kiganiro kibabaje ari cyo cyahoraho, ariko ni ngombwa rwose ko igihe umuntu ashaka kugira uwo abiganiraho yabona ushobora kumutega amatwi. Niyo yaba ari umwana wamureka akavuga yisanzuye uko abyifuza aho kumucecekesha no kumutwama ngo nabyibagirwe.
Mu gihe cyo kwibuka habaho abantu bagaragaza ibimenyetso bikomeye by’ihungabana:
– Agahinda kenshi
– Kurira, kutaguma hamwe, kwikanga, gukoma akamo
– Kubona abantu baje kumwica, akagerageza kubihisha no kubahunga bikamera nk’igihe ibyamubayeho byarimo biba n’iyo haba hashize igihe kirekire,…
Icyo gihe biba ngombwa ko:
-Abantu bamukura mu kivunge cy’abantu agashyirwa ahantu hatuje kandi hiherereye
– Ari mu rugo naho, bakamwegera bakamutega amatwi bakamuhumuriza byabangombwa bakihutira kumushyikiriza inzego z’ubuvuzi ari zo: abajyanama b’ubuzima, ikigo nderabuzima, ibitaro by’akagari biri hafi, ikigo gifasha abafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe (SCPS) cyangwa Ibitaro by’indwara zo mu mutwe by’i Ndera kuko hari abajyanama b’ihungabana, abakangurambaga b’ihungabana, abaforomo n’abaganga bahuguriwe ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu gutegura iyi nkuru twifashishije imfashanyigisho za CNLG yise Ikiganiro ku ihungabana.
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM