IGP Gasana yashimiye ab’i Rubavu ubufatanye na Police mu gucunga umutekano
Inspector General of Police (IGP) Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Police ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 10 Kamena 2015 yabwiye abaturage ba Rubavu ko abashimira cyane kubera imbaraga bashyira mu gufatanya na Police kubungabunga umutekano, yari yo mu gikorwa cy’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Police y’u Rwanda yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 kuko yashinzwe mu mwaka wa 2000.
IGP Emmanuel Gasana yateye inkunga Koperative ebyiri z’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu abashimira uburyo bafatanya na Police gucunga umutekano, guhanahana amakuru ku cyawuhungabanya n’ibindi bikorwa byo gukumira umutekano mucye muri rusange.
Mu karere ka Rubavu cyane cyane mu mujyi wa Gisenyi, hakunda kuvugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’insoresore zambura abantu, gusa abaturage ku bufatanye na Police ngo bahagurukiye kuzihashya.
Florida Mudamwazera umwe mu bari muri Koperative y’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu, yatangaje ko ubu barara baroba ntacyo bikanga nka cyera kuko baba bari kumwe n’ishami ry’umutekano wo mu mazi rya Police.
Mudamwazera ati “Byatumye natwe usibye no mu burobyi no hanze y’akazi duhinduka ijisho ry’umutekano w’aho dutuye. Twiyambaza Police hakiri kare aho tubonye ko umutekano ushobora guhungabana cyangwa aho tubonye abagizi ba nabi.”
Ibi byagarutsweho na IGP Gasana washimiye cyane ubufatanye bw’abaturage ba Rubavu na Police mu kurinda umutekano. Yavuze ko muri buri murenge muri 416 igize igihugu bitarenze ukwezi kwa karindwi buri hamwe hazaba hari station ya Police ngo bibafashe kubaka umutekano urambye.
Ati “Ni intambwe ikomeye izaba itewe mu kwegereza abaturage abashinzwe umutekano wabo ku buryo batabarwa byihuse mu gihe bagize ikibazo.”
Gusa yibutsa ko umutekano ari ikintu gihora cyubakwa ko abaturage bagomba gukomeza umuhate muri ubu bufatanye.
Ati “Mu myaka yashize abaturage ba hano baciye mu rugendo rutari rwiza kandi rukomeye, ariko ubu umutekano uri hose kubera ubufatanye namwe ndetse ubu Polisi y’u Rwanda ijya no mu bindi bihugu ku isi kubaha umusanzu mu mutekano.”
Julienne Uwacu Minisitiri w’umuco na siporo nawe wari witabiriye iki gikorwa yongeye gushimira Police ku bikorwa by’umutekano n’ubufatanye n’abaturage, we ashishikariza abantu kwirinda ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.
Ati “Ubundi ntawakagombye kwizihiza isabukuru gusa ntacyo yagezeho, ariko Police y’u Rwanda yo irayizihiza yaranageze kuri byinshi by’ingenzi nk’umutekano n’ibindi bikorwa byubaka igihugu.”
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
6 Comments
Ariko mubwire IGP GASANA m’urugano ko ntamuzi no ku Mukindi ko ntahamusize yari ku rugamba cg yaje genocide tuyihagaritse ???
Ahubwo se wowe wabagahe niba utamuzi!!! cyangwa uri reporter waje iy’abacengezi irangiye?
Wapi Blaise ntabwo naba reporter ndi mubakije ho ikibatsi cy’umuliro.., afande uyu se yarihe ko ntamuzi ???
Nyibutsa imyaka ibaye myinshi.
Bakwihorere kabisa wowe hari ibindi wibereyemo.
Senderi se yarari kumariki aha?
Senderi we yari yaje gususurutsa aba bitabiriye umuhango ahubwo ko nabonaga army week batanga ubufasha cyane mu buvuzi police yo iratenganya iki? anyway police wee ni nziza Police yacu nitwereke imirongo myiza ngenderwaho ndetse nayo iduhe support mukomereze aho polisi yacu
Comments are closed.