Igorofa nshya y’umujyi wa Kigali yatangiwe
Ruguru y’ahasanzwe hakorera umujyi wa Kigali hatangiye imirimo yo kubaka ibiro bishya by’umujyi wa Kigali byo mu rwego rugezweho.
Inzu yatangiye kubakwa
Iyi nyubako ni inzu y’amagorofa agera kw’icyenda, ngo yaba izatwara amafaranga arenga Miliyali 6 z’amanyarwanda nkuko twabitangarijwe na Bruno Rangira umuvugizi w’umujyi wa Kigali.
Iyi nzu iri kubakwa imbere ya KCB (Kenya Commercial Bank) ikazaba irebana n’inyubako ya MINECOFIN ku muhanda ugana Serena Hotel.
Imirimo yo kubaka iyi gorofa izamara amezi 20 nkuko bigaragara ku gishushanyo mbonera.
Imashini zatangiye akazi
I
Inzu izubakwa amezi 20
Akazi katangiye
Aho umujyi wa Kigali ukorera, imwe mu nzu zirambye muri Kigali
Photos umuseke.com
Rubangura Sadiki Dady
Umuseke.com
12 Comments
Ndareba Kagame azamanura ijuru si gusa!
None se date of commencement ni April gute kandi muvuga ngo yatangiye uyu munsi??.Reba ku cyapa. byari kuba byiza mutubwiye impamvu batatangiye in April naho ubundi iyi nyumba iko mzuri’
Ee bwana!Huyu mzee anastahili sifa kwa juhudi na bidii zake.Wanyarwanda mko na bahati sana.Basi ni vizuri muitumie vema.Ushirikiano na kudumisha amani na Upendo pia.Hongera, musaza wacu
!
ntibyunvikanaga ukuntu umujyi nka kigali utari ufite ahantu ukorera hasobanutse.
iyo bongeraho nka niveau 3
Arikose kugumya kuzamura amazu ikigali mugiturage bapfa bicwa ninzara byo bimaze iki? ubwo koko bararebye basanga miliyali esheshatu ntakindi zari kumara mubibazo byose byubukene byugarije abanyarwanda? ese ubundi ibyemezo nkibyo bifatirwa he? Ibi ninkokwirarira ukagura television kandi munzu yawe ntamashanyarazi ugira. Nzaba mbarirwa
Karekezi, kuri bamwe u Rwanda ni Kigali! Hari n’abadatinya kuvuga ko Kigali ali Isiraheli, ahasigaye hakaba Palestina. Ntuzatangare bubatse urukuta rubuza abo mu tundi turere kugera i Kigali, ndetse hagatangira n’imishyikirano iyobowe na USA ngo abatuye utundi turere batagirira nabi ubwoko bw’abatutsi b’i Kigali babuziza uko bwavutse. Birababaje
Nshuti bavandimwe banyarwanda igihe cyo kwitiranya ibikuri mu mutwe nukuri gikwiye gusobanuka muri twese tugashyira hamwe tukubaka igihugu kizira ikizinga kuko ni twe tugisenya kandi ni natwe tugomba kucyiyubakira.Ndemera ko Karekezi afite igitekerezo cyo kwibaza kucyo twakwita ibanze mu bikenewe gukorwa igitekerezo cye si icyo kujugunywa ariko Rugamba ambabarire abaye ari umusore(Urubyiruko) byamababaza kuko ntidukwiye kugaya dusenya ahubwo kunenga ukosora nibyo byiza naho imvugo akoresha sinzi niba atumva ko yakoronijwe n’amoko kuko mububaka amazu muri kgl harimo n’abanyamahanga bafitiye ikizere u Rwanda kurenza we w’umunyarwanda si Abatutsi rero,kandi nabo bazubatse ni byiza cyane ni abanyarwanda nkawe(Rugamba) imana izagufashe nawe ugire inzu nziza muri Kigali
David,
Nkumare amatsiko, ndi muto, mfite imyaka 28. Ngaho noneho nsobanurira na we aho uhera uvuga ko nanditse nsenya. Iyo nibukije kimwe na Karekezi ko Kigali yubakwa yonyine, mba ngira ngo babikosore bubake n’ahandi. None ko ushima ko n’abanyamahanga bubaka i Kigali, ukibagirwa ko bubaka aho ba kavukire birukanywe? Ko ushimagiza ko abanyamahanga bubaka iwacu, wambwira impamvu n’imisoro batanga ikomeza kubaka Kigali gusa? Muvandimwe David rero, Kigali nireke kwikubira, ngo utundi turere dutahire ko Kagame abasura bakamuregera ko abayobozi b’ibanze babafata nabi kandi abizi neza ko abo bayobozi batagira n’ibiro byo gukoreramo, ntibagire n’umushara bituma barya ruswa.
Kigali yacu ni nziza, mbizi kuko nyituyemo, aliko iyo ndebye no mu giturage aho mvuka uko habayeho ndababara.
Nitutonda rero abo mu biturage bazadutera kandi abo banyamahanga ntibazabibuza.
Nshuti, utuye he wowe utazi ko amajyambere ari kujyanwa no mubyaro? byatangiwe na CSR iri kubaka amagorofa nkayo muri buri karere batangiriye mu turere 8! kandi bamwe mu bakunda kunenga nkamwe barabinenze ngo kuki bubaka amazu nkayo mu byaro!!
ntibazi ko amajyambere ari uko agera ahantu, iyo ama banki, ama sosiyete, ONG, MFIs, n’ibindi byitwaza ko ntahogukorera biba bigize amahirwe maze bikajya gukorera mu byaro…
my friend…ibintu ntibiza mu munsi umwe. progress is a process…dev’t too! twihangane ibyiza biri imbere kandi ni ibyaburiwese!
Jye ndabona Rugamba ashobora kuba ariwo murage n’uburere yahawe bwo kutabona ibyiza Nkurikije ko nabonye ashobora kuba yemera Imana namusabaga gusenga natwe tukamufasha noneho akagira Roho nzima yuziye ubumuntu n’urukundo. Imana Idufashe Rugamba ajye ku murongo
kuvuga ko uRWANDA rutera imbere si kubeshya ariko rero sha ni hatari koko barubaka ariko akazi karanga kakaba ingume kabisa nkatwe twize Religion tubona YESU azasanga U Rwanda ari paladise bye bye %%%%%%%%%%%%%%%
Comments are closed.