Digiqole ad

Igitaramo cya Urban Boys i Bujumbura

Ku mugoroba wa tariki 17/05/2014 itsinda Urban Boys ryatramiye i Bujumbura mu birori byiswe Soirée Culturelle mukigo cy’Ishuli cyiswe Lycee du Lac Tanganyika.

Urban Boys kuri scene muri Lycee du Lac Tanganyika
Urban Boys kuri scene muri Lycee du Lac Tanganyika

Bahavuye bakomereza muri After Party muri Kiss Hotel ntibahatinda cyane naho barara batashye igicuku kuko bari bafite urugendo rugana muri Nigeria kuri uyu wa 18 Gicurasi 2014 mu bikorwa bya muzika.

DSC_6121
Urban Boys binjira muri Lycee du Lac mu modoka y’umukara
DSC_6123
Abanyashuri bari babakoreye aka kantu ko kubaha ikaze iwabo
DSC_6131
Safi, Humble na Nizzo binjira muri Lycee
DSC_6144
Abanyeshuri n’abanyagihugu bari babategereje ari benshi
DSC_6153
Bamwe bari buriye ibiti ngo bababone neza
DSC_6158
Mu kibuga cy’iki kigo hari huzuye abantu
DSC_6167
Humble na Nizzo bavuze ko batunguwe cyane n’uburyo bakiriwe aho kuri Lycee
DSC_6179
Abafana no mu biti bari babategereje cyane
DSC_6191
Bumvise ko baje ku rubyiniro babahaye ikaze
DSC_6192
Buri ruhande rwose babagaragarije ibyishimo bataratangira no kuririmba
DSC_6194
Abasore aho baziye nabo ntibabatengushye
DSC_6214
Babaririmbiye uwo mugoroba wose ariko abafana basa n’abari kure yabo
DSC_6231
Baririmbye indirimbo zabo kuva kuza cyera batangira
DSC_6241
Baririmbye ijoro riragwa bakiririmba
Abafana bamwe batangiye kubasanga kuri stage barabyina bikomeye
Abafana bamwe batangiye kubasanga kuri stage barabyina bikomeye
Nizzo yagezeho avanamo umupira abereka umubiri we amaze igihe yubaka anashushanyaho
Nizzo yagezeho avanamo umupira abereka umubiri we amaze igihe yubaka anashushanyaho
Abafana biganjemo abakiri bato
Abafana biganjemo abakiri bato
Ijoro ryari rimaze kugwa bakiririmba
Ijoro ryari rimaze kugwa bakiririmba
Abafana baje kugira batya barabegera barishimana bikomeye
Abafana baje kugira batya barabegera barishimana bikomeye
Abafana mu byishimo bikomeye
Abafana mu byishimo bikomeye
Bakomeje kugaragariza urukundo Urban Boys
Bakomeje kugaragariza urukundo Urban Boys
Baraceza indirimbo za Urban Boys nkaho ari itsinda bamenyereye iwabo
Baraceza indirimbo za Urban Boys nkaho ari itsinda bamenyereye iwabo
Haje umugabo kuri stage arikaraga bya gihanga
Haje umugabo kuri stage arikaraga bya gihanga
Yakomeje gukora ibitu bitandukanye aho kuri scene biri 'accrobatique' binogeye ijisho
Yakomeje gukora ibitu bitandukanye aho kuri scene biri ‘accrobatique’ binogeye ijisho
Aramanuka ageze no hasi arakomeza arabiyereka ari nako aceza cyane
Aramanuka ageze no hasi arakomeza arabiyereka ari nako aceza cyane
DSC_6413
Aba basore nabo bakomeje barabyina biratinda
DSC_6422
Banaceje umuziki nabo biraryoha cyane
Wa mugabo afite ubumuga yatambutse ava mu nzira ariko amaze gushimisha abantu bitangaje
Wa mugabo afite ubumuga yatambutse ava mu nzira ariko amaze gushimisha abantu bitangaje
Abafotora, unywa inzoga, abaceza n'intwaramuheto ku ifoto imwe
Abafotora, unywa inzoga, abaceza n’intwaramuheto ku ifoto imwe
Bananiwe cyane bahise berekeza muri studio ya Bonesha FM aho batanze ikiganiro umwanya muto
Bananiwe cyane bahise berekeza muri studio ya Bonesha FM aho batanze ikiganiro umwanya muto
Safi muri Bonesha FM
Safi muri Bonesha FM
Nyuma y'ikiruhuko cy'amasaha macye cyane bahise bajya muri Kiss Hotel aho bari bafite "After Party"
Nyuma y’ikiruhuko cy’amasaha macye cyane bahise bajya muri Kiss Hotel aho bari bafite “After Party”
Abari aha muri Hotel bishimanye nabo
Abari aha muri Hotel bishimanye nabo
Buri wese ashaka gusigarana ifoto yabo. barangije baruhutse gato bahita bataha igicuku cyose mu Rwanda
Buri wese ashaka gusigarana ifoto yabo. barangije baruhutse gato bahita bataha igicuku cyose mu Rwanda
Ku gicamunsi cya none bari bafite urugendo rugana Nigeria, uyu ni Humble ageze ku Kibuga cy'indege cya Kigali
Ku gicamunsi cya none bari bafite urugendo rugana Nigeria, uyu ni Humble ageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali
Abagize Urban Boys basubiye muri Nigeria gukora amashusho y'indirimbo yabo "Tayali"
Abagize Urban Boys basubiye muri Nigeria gukora amashusho y’indirimbo yabo “Tayali”
Bazagaruka kuwa gatatu w'icyumweru dutangiye
Bazagaruka kuwa gatatu w’icyumweru dutangiye

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • JYE MBIFURIJE GUTERIMBERE NO KUGUMYA GUFATANYA UKO ARI 3 BIGARAGARAKO MUZAGERA KURE

  • yeah ibinibyo dukeneye abahungu bakora kabisa barangiza ngo 16000000 bazikurahe none ibi birirwamo si amafranga barigukorera mwe mugaramye i kigali, aba basore ndabemera cyane !! barikuba abanyamwuga kabisa…

Comments are closed.

en_USEnglish