Digiqole ad

Igitaramo cya The Blessing cyabaye icy’ibitangaza

Itsinda ry’imbyino zo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa “The Blessing Family”rigizwe n’urubyiruko ryakoresheje igitaramo, cyabereye i Remera ahitwa mu Gicumbi cy’Umuco abagiteguye bemeza ko cyagenze neza kuko bifuzaga ko abantu bacyitabira, aba ari na ko bigenda.

The Blessing mu gitaramo i Remera

The Blessing mu gitaramo i Remera

Semanyange Octave, umuyobozi wa The Blessing Family yatangaje ko igitaramo cyabo cyabaye kuri iki cyumweru cyitabiriwe ku buryo batunguwe no kubona inzu mberabyombi bagikoreyemo yuzura, kandi n’abari bahari baranyurwa ibyo bakaba basanga ari ibitangaza Imana yabakoreye.

Octave yagize ati “si uko turirimba cyangwa tubyina neza, nta nubwo ari uko twatumiye abahanzi b’ibihangange, ahubwo byose tubikesha urukundo rw’Imana, kubona abantu baratashye bishimye si ku bwacu”.

Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi nka: Gaby Kamanzi, Simon Kabera, Patient Bizimana, Aimé Uwimana, Patrick Nyamitari, Dudu wo mu gihugu cy’u Burundi n’itsinda rya Beauty for Ushes.

Byari biteganyijwe ko haboneka Itsinda Redepion, ariko byabaye ngombwa ko ritahagera kubera impamvu zabatunguye. Nubwo habuze iryo tsinda, Semanyange yavuze ko abari baje basusurukije abitabiriye igitaramo, kandi uretse no kubyina indirimbo z’abandi bahanzi,.

The Blessing Family bakoresheje n’izabo 2 bamaze gushyira ku mugaragaro zikaba ari izo bise “Ndagushima” na “Icyo gihe”.

Mu izina ry’ itsinda, Octave arashimira buri muntu wagize uruhare mu mitegurire n’imigendekere y’igitaramo cyabo, atibagiwe n’ababashyigikiye by’umwihariko Imana kuko yigaragaje muri gahunda zose.

Mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunda imbyizo zabo, The Blessing Family bafite gahunda yo kongera indirimbo bazajya bakoresha, kuko ubusanzwe bifashisha izo guhimbaza Imana n’iza gakondo z’abandi, bakaba bari gushaka uburyo bagira ibihangano bibitirwa birenze ibyo bafite ubu.

Ukobyari byifashe mu mafoto:

DSC_0114 DSC_0184 DSC_0521 DSC_0559 DSC_0561

Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish