Igitabo kuri Genocide yakorewe abatutsi
Ni kuri uyu wa 12/04/2011, umuhanga mubyerekeye kwandika ibitabo witwa Kamizikunze Anastase ari buze gushyira k’umugaragaro igitabo yanditse kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yise “Rwubatswe mu myaka 1000 Rusenywa mu minsi 100”, igikorwa kiribuze kubera mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE).
Nkuko abashakashatsi babyerekanye, ingaruka za genocide yakorewe abatutsi ngo zizagenda ziyongera uko imyaka ihita cyane cyane mu byerekeye guhungabana kw’abo yasize iheruheru, ibi k’urundi ruhande, abayikoze ndetse n’abari bafatanije umugambi baragenda nanone bongera umurego mu gusibanganya ibimenyetso by’iyi jenocide yakorewe abatutsi. Ibi bigaragazwa n’imvugo zigenda ziranga aba bahakanyi, aho bayita :
- Jenoside nyarwanda
- Intambara yo mu 1994
- Ubwicanyi bwo mu1994
- Jenoside y’abahutu n’abatutsi (double genocide)
- N’ibindi byinshi…
Inyandiko z’abantu nkaba bakomeje gutoba amateka yokorewe abatutsi nkuko umuhanzi Kizito aherutse kubiririmba mu ndirimbo ye ”Twanze gutoberwa amateka”, zikomeje kogoga imbuga za internet aho badatinya no kuvuga ko nta jenoside yabaye mu Rwanda.
umuseke.com wegereye Kamizikunze Anastase umubaza uko igitekereze cyo kwandika igitabo cyaje n’ibikubiye muri iki gitabo agiye gusohora, mu magambo ye yagize ati: ” Nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi, nasubije amaso inyuma ndeba uko jenoside yakoranywe ubugome bukabije, ndeba abo narinzi bayiguyemo, ndeba abayirokotse uburyo babayeho ; na none ndeba uko ivugwa haba kubayikoze n’abayibwiwe; bintera kwibaza nti:
- Ubu bugome bwaturutse he? Bwazanywe nande? Yabuteguye ate? Ryari?
- Ese ubu bugome bwahagaze bute? Buhagarikwa na nde? Ryari? Bwaba butazongera kubaho koko?
Ni mugushakira ibisubizo ibi bibazo byose igitekerezo cyo kwandika igitabo cyaje nkaba naratangiye kucyandika no kwegeranya ibimenyetso kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 2007 ”.
Kamizikunze akaba yatangaje ko ashishikariza abantu bose kutaza kubura muri KIE kuri uyu mugoroba, aho aza kuba ashyira k’umugaragaro iki gitabo, ati:”abadukoreye jenoside barakataje mu gusibanganya ibimenyetso by’amahano bakoze, none nitwe tugomba gushyira ahagaragara ukuri kandi ibi tuzabigeraho twandika, twe twabaye muri iyi jenoside nitwe dufite ukuri ntabwo ari abarimo bavuka ubu”, ati :”uwagira igitekerezo ashaka kunyungura yanyandikira kuri: Email: [email protected]
Umuseke.com
1 Comment
Komereza aho rwose Kamizikunze yenda abazemera gusoma bazahindur imitima n’ibitekerezo. Naho ubundi abanyarwanda n’ibicucu bizi ko umuti ari ukwica