Igisibo cy’abislamu gihishe byinshi kubwiyunge – Mufti Gahutu
Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu Abdul Karim aratangaza ko igisibo cy’Abislamu cyatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 10 Nyakanga kizasiga hahindutse byinshi cyane cyane ku makimbirane avugwa mu buyobozi bw’umuryango w’idini ya Islamu mu Rwanda (AMUR), ariko kandi asaba Abislamu kukibyaza umusaruro bakiyegereza Imana kurushaho ndetse bagafasha abakene.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke Sheikh Gahutu yavuze ko iki gisibo bagitangiye kizarangirana n’igihe cy’imboneko y’umwezi gutaha.
Agira ati “Numvise abantu babyibazaho, ukwezi gukurikiyeho kuzaboneka mu matariki ya 29-30 z’ukwezi kwa Ramazani, ubwo ni ukuvuga mu matariki 8-9 y’ukwezi gutaha kwa munani, nibwo tuzagisoza.”
Abajijwe niba uku kwezi kw’igisibo kuri busige ibibazo by’ubwumvikane bucye mu buyobozi bw’idini ya Islamu mu Rwnda (AMOUR) bikemutse.
Sheikh Gahutu yavuze ko ubundi ubwiyunge budakwiye kubaho mu gisibo gusa, ahubwo ko amasengesho y’Abislamu yose yakabaye agaragaramo urukundo n’ubwiyunge.
Ati “Igikorwa cy’ubwiyunge n’ubundi cyaratangiye, ariko muri uku kwezi bazabonamo igishimishije kurushaho.”
Sheikh Gahutu arasaba Abislamu bose ko muri iki gihe cy’igisibo bazirikana ko ari amahirwe Imana iba ibahaye kugira ngo bayiyegereze, ngo bakwiye kukibyaza umusaruro bagakora igishoboka cyose kugira ngo kigerweho.
Agira ati “Biyumvishe ko ubumwe ari imbaraga, gutatana bikaba igihombo, Abislamu n’Abanyarwanda muri rusange bazirikane ko igikuru ari ubwiyunge.”
Uyu muyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda avuga ko muri uku kwezi hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, cyane cyane bafashwa kubona amafunguro.
Muri uku kwezi kandi ngo hanateganijwemo ibikorwa byo guha inka abatishoboye mu Karere ka Nyagatare, no gutanga ihene mu Karere ka Nyamasheke bizakorwa n’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda.
Vénuste Kamanzi & Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW
0 Comment
NIBYIZA PE ALIKO BAZABANZE BEGERE INZEGO Z’UBUYOBOZI BABEREKE IMIRENGE IKENNYE IFITE ABATISHOBOYE BENSHI SINGOMBWA AMATUNGO GUSA BAREBE ABADAFITE AMACUMBI KUKO NIWO MUZIGO IGIHUGU GIFITE KUGEZA UBU NABURA BAZAVUGE BATI MUGISIBO CYA 2013 ABISILAM TWUBATSE AMAZU RUNAKA MUMIRENGE ITANDUKANYE Y’IGIHUGU.
Umuryango w’abasilam mu Rwanda ni “AMUR” ntabwo ari AMOUR mubikosore!
Comments are closed.