Digiqole ad

Igihangane mu iteramakofe yitabye Imana

Mu ijoro ryakeye umusaza wateye amakofi mu baremereye  Sir Henry Cooper yitabye imana ku myaka 76 mu nzu y’umuhungu we ahitwa Oxted mu bwongereza.

Uyu mwongereza yabaye rurangiranwa mu marushanwa y’iteramakofi yo kumugabane w’uburayi ndetse no mu mikino Olymipic, akaba azwi cyane nkuwatuye hasi n’ikofi (Knockdown) igihangange Mohamed Ali mu 1963 ubwo yarakitwa Cassius Clay.

Mu byo Mohamed Ali yahise atangaza nyuma yo kumva urupfu rwa Henry Cooper, yagize ati “Mbuze inshuti yange ikomeye, isi ibuze indwanyi kabuhariwe, birambabaje”

Yatuye hasi Mohamed Ali mu 1963
Yatuye hasi Mohamed Ali mu 1963
Mohamed Ali i bumoso na Harry Cooper, bar bakiri inshuti, aha ni mu 2009
Mohamed Ali i bumoso na Harry Cooper, bar bakiri inshuti, aha ni mu 2009

Cooper yagaragaye cyane mu mikino Olympic yabereye Helsinki muri Suede mu 1952 ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Iki gihe kandi we n’impanga ye nayo yakinaga Box, ngo bitwaye neza cyane muri iyi mikino. Impangaye George Cooper ikaba yaritabye imana umwaka ushize.

We n'impanga ye George Cooper
We n'impanga ye George Cooper

Harry Cooper niwe muntu wambere watwaye BBC Sport Personality Award inshuro 2 mu 1967 no mu 1970, mu 1967 ngo yarangije uyu mwaka ntawubashije kumutsinda n’umwe, naho mu 1970 bwo yabaye uwambere muri Commonwealth no mu burayi (Commonwealth and European heavyweight champion)

Henry Cooper apfanye ipeti rya OBE (Official of the British Empire) rihabwa abantu bageze kubintu by’indashyikirwa mu bwongereza bwose (UK)

Umukino we na Mohamed Ali wabaga ukomeye
Umukino we na Mohamed Ali wabaga ukomeye

Umuseke.com

en_USEnglish