Igicuri nkuko benshi babivuga ntabwo cyandura
Igicuri ni indwara imenyerewe mu muryango nyarwanda, usanga buri wese ayifiteho amakuru atandukanye, izi ni zimwe mu mpamvu zitera igicuri, ndetse burya ntabwo iyi ndwara yandura.
Impamvu zitera iyi ndwara nkuko tubikesha igitabo Oxford Handbook of General Practice, 2nd Edition zirimo:
- Uruhererekane rw’imiryango rufata 20% z’impamvu zitera igicuri.
- Ugukomereka k’umutwe (head trauma)
- Kuvira imbere mu mutwe (hemorrhagic stroke) ndetse no kuba igice kimwe kidakora (ischemia)
- Ubusembwa bw’imijyana n’imigarura y’amaraso yo mu mutwe (arterioveinous malformations)
- Kubagwa mu mutwe (neurosurgery)
- Imiti imwe n’imwe
- Isukali nke cyangwa nyinshi mu mubiri
- Kubura umwuka mu mubiri (hypoxia)
- Imyunyu y’umubiri itari ku rwego rusanzwe (electrolytes disturbances)
- Indwara ya mugiga
- Ikibyimba cyo mu bwonko
- Agakoko gatera SIDA
Igicuri nkuko benshi babivuga ntabwo cyandura, kandi uwo muntu wituye hasi kubera cyo akeneye ubufasha bwawe bwamurinda guhura n’ingorane zindi.
Umuntu wituye hasi, mufate umuryamishe ku rubavu rwaba urw’ibumoso cyangwa urw’iburyo ;ibi bimurinda guhera umwuka bitewe n’ururimi ruziba imyanya y’ubuhumekero iyo umuntu agaramye, cyangwa akaba yamira nkeri bitewe n’urufuzi ari kuzana.
Mureke ave muri ibi bihe, muhanagure umutunganye kandi umuhe ibimwongerera ingufu, nyuma yaho mubwirize gufata imiti uko muganga yabimugiriyemo inama kuko bimufasha bikaba byagabanya cyangwa bikavanaho kwitura hasi.
Kuri wowe urwaye ubu burwayi,irinde gutwara imodoka, irinde kandi kwegera inyanja, imigezi, ibiyaga, umuriro, ibyobo n’ahandi hantu wakomerekera.
Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Murakoze kutubwira igitera indwara y’igicuri ariko se ni ibihe bimenyetso byayo kugirango ujye kwa muganga, ni ugutegereza ko wikubita hasi cg se hari ibindi byabigaragaza mbere?
ibimenyetso bishobora kuza mbere yo kugwa no kugagara:
1.intege nke(weakness)
2. kumva utameze neza nkufite agahinda(Anxiety)
ibindi nko bura ubwenge gato(loss of consciousness) biza mu gihe uri mu kagagara na nyuma yaho
uzi ururimi rw’icyongereza ibindi wabisanga kuri http://epilepsy.about.com/od/symptomsandcauses/a/symptoms.htm
Comments are closed.