Digiqole ad

Igiciro gishya cya ‘FANTA’ ni 350Frw

 Igiciro gishya cya ‘FANTA’ ni 350Frw

BRALIRWA Ltd yatangaje ko kuva kuri uyu wa mbere hari ibiciro bishya by’ibinyobwa bidasembuye ikora.  Ibi ni Fanta zo mu macupa ya 30Cl, izo mu macupa 50Cl (nka Coca nini) hamwe n’izo mu macupa ya plastic ya 30Cl.

Izi Fanta nshya ziri mu macupa ya plastic umuntu ashobora kugendana ubu zizajya zigurwa 450Frw
Izi Fanta nshya ziri mu macupa ya plastic umuntu ashobora kugendana ubu zizajya zigurwa 450Frw

Fanta yo mu icupa rya 30Cl igiciro cyacyo gishya ni 350Frw aho kuba 300Frw nk’ibisanzwe, iyo mu icupa rya 50Cl ni amafaranga 500, naho iyo mu icupa rya plastic (igendanwa) rya 30Cl yo ni amafaranga 450Frw ubu.

Mu itangazo basohoye,  Jonathan Hall umuyobozi wa BRALIRWA Ltd avuga ko kubera kuzamuka kw’ibiciro by’ibyo bakoresha na business muri rusange, bafashe icyemezo cyo kuzamura igiciro.

Avuga ko bari bagerageje kugumishaho igiciro kimwe ku binyobwa bidasembuye mu myaka ine ishize.

Jonathan Hall ati “avuga ko bamaze gukwirakwiza impapuro nshya z’ibi biciro bishya ahantu hatandukanye bagurishiriza kugira ngo ibi biciro bimenyekane kandi bitangire gushyirwa mu bikorwa.”

BRALIRWA Ltd ariko ivuga ko ibiciro ku bicuruzwa byayo bisembuye bitazamuwe.

Ibi binyobwa bidasembuye bizwi cyane mu Rwanda nka 'Fanta' ubu icupa ni 350 aho kuba 300Frw
Ibi binyobwa bidasembuye bizwi cyane mu Rwanda nka ‘Fanta’ ubu icupa ni 350 aho kuba 300Frw

**********

24 Comments

  • mwagiye mwohereza izi fanta niburayi mwaba mutugiriye neza cyaneee !

  • Ko ibiciro bikomeje kuzamuka! Ni hatari ku muturage kbsa

  • Naho ndetse bari bihanganye mu myaka ine yose! Nonese ko nta kintu na kimwe kitari kuzamuka muri iyi minsi !!! Umusaza utari uzi igifaransa neza yigeze yibariza ngo ” OU VONT NOUS ?” ashaka kubaza ngo “TURAGANA HE?”

  • Nta giyunguranye Kirimo nonese n’ibirayi byariyongereye, none ngo fanta. Gusa Uwatwigira Umushinga wo Kugira ngo ubushera, ikigage n’urwagwa bubikwe igihe kirekire.

    Abaturage twakwisubirira kuri Gakondo, ibirori byacu bikagenda neza….. naho ubundi ndabona pressure y’idorari, inflation, ubukungu…..biratuma abenshi bicwa na pressure.

    Ese Leta yadufasha iki? Iyi ntambara y’Ubukungu ndabona igiye kugorana Kurusha urugamba rwa 1990-1994. RDF irebe niba hari icyo yadufasha.

    Murakoze

    • None ko ibiciro ku isoko bizamuka kurusha urushinge rw’umunzani, kandi nta resources z’ahaturuka Cash, murumva ab’amikoro make tuzabaho gute ? arega n’ariya 300 Frw yabonekaga bigoranye !!!

    • urugamba rw’intambara rurenze urw’ubukungu sha, domaine militaire na domaine economic biratandukanye muvandimwe, kuko byose bisaba aba specialist. inflation, ubukundu bwazamutse cyane cyangwa bwagabanutse cyane un militaire yabikoraho iki atari specialist kuri byo. kereka yarabyigiye kuko yabikoramo ari n’umusirikare.RDF ntabwo yakwikorera ibibazo byose, muyirekere security domain.hamwe na polici ntekereza ko babungabunga umutekano bafatanyije n;abaturage mu kubungabunga umutekano w;ibyagezweho, kurinda ubukungu bwa mbere bw’u Rwanda aribo benegihugu ndetse ndetse n’ubusugire bw’igihugu

      • Ubwo se Muvandi @bibebityo. Kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyaramuka cyuzuye inzara byo byitwa mutekano ki? Nubwo bitaharirwa Army kuko atari specialist ariko nta n’icyo byaba bisobanuye bigumiye aho ngo bararinda ubusugire bw’igihugu benecyo babara ubukeye. Sustainability ni ikintu gifata imbande nyinshi

  • Nubundi sinayinnywaga nakazikayo bayisyire1000

  • @ NIBISANZWE
    aho ho urarengereye uranapfobeje !! Iyo paragraph yawe yanyuma sinziza nagatoya !

    • @ ERIC Mumbabarire kubwiyo paragrafe. Gusa Ntibyoroshye pe, Kandi RDF muri gahunda zayo ya Army week igiye ikangurira abaturage kurima imishike, gutera imbere… pressure dufite yagabanuka. mbona RDF izi icyo gukora kurusha Ministeri nyinshi zivuga ko zikorana n’abaturage mu iterambere….. ntekereza ko hari byinshi yafasha abaturage bafatanije.RDF ni force, ariko mubaturage turimo abanebwe benshi. Sibyo se.

  • GOOD
    ABASHAKA KWIRINDA ISUKARI MU MUBIRI BABONYE INDI MPAMVU!

  • Numuvuduko witerambere vision 2020

  • Tuzinywera ibya skol. Ikaziye ya GATANU igura:6400 Frw; Skol lager igura 8700 Frw. BRALIRWA nihamane imitobe yayo ubwo tuzanywa iyibitoki cyangwa ibinyobwa bya SKOL

  • Sprit na cocacola ntago ari fanta!!

  • arko umuturage mu Rwanda niki koko? ibihahwa birazamuka,imisoro ikazamuka,ubushomeri bugakaza umurego, none na Company murebe ibyo zirimo, twarangiza tukaririmba umutekano udashingiye kugifu. turibeshya cyane aho tugana ni habi peee!!!

    • Ndabona umuntu agiye kuva kuri fanta akajya kunzoga

  • Nubundi Fanta niyo kwangiza ubuzima bwa kiremwamuntu, abazinywa Mwisangano.

  • Nubundi Fanta niyo kwangiza ubuzima bwa kiremwamuntu abazinywa mwihangane

  • Nizere ko inzego zose zibyumva,none mwarimu baracyamuhemba 40000 bamwongeza bagashyiraho 4000 nibakore ibintu hose nawe yongezwe kandi bajye bagira impuhwe ni ukuri.

  • Iyo hoteli ya DEPR ya Gisozi izajya icuruza iyo mitobe Ryangombe azayindinde.

  • Icyo ni ikibazo cy’abarokore

  • arko se kuki iyo ugereranyije na neighboring countries usanga ibyo murwanda biri hejuru cyane?our economy is not stable at all.

  • we need economic specialists coz law level income earner are suffering too much!how can increase the price of soft drinks and u reduce that of lorries and big buses? who is in favor?

  • Fanta nayo irazamutse? gusa abazinywa bihangane naho ubundi BRALIRWA iriguha isoko SKOL.

Comments are closed.

en_USEnglish