Igiciro cy’ibirayi kigiye kujya kiba kimwe hose mu gihugu
Mu rwego rwo kwirinda akavuyo kagaragaraga mu bucuruzi bw’ibirayi bigatera ibihombo, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2015 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagiranye ibiganiro n’abahinzi, abacuruzi ndetse n’abagize urugaga rw’abikorera mu Rwanda banzura ko bagomba gushyiraho amakusanyirizo hirya no hino ku buryo igiciro cy’ibirayi kizajya kiba kimwe mu gihugu hose.
Igihingwa cy’ibirayi gifite akamaro kanini kuko gitunze abanyarwanda benshi ariko ngo ntikibyazwa umusaruro uko bikwiye, bigatuma abahinzi bahomba ugereranije n’ibyo baba bashoye.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba yasobanuye ko mu rwego rwo gushaka ko abacuruzi, abahinzi ndetse n’abagura ibirayi bose bunguka hagiyeho kujyaho amakusanyirizo hose mu gihugu ndetse no ku rwego rw’igihugu ku buryo igiciro kizajya cyumvikanwaho mbere yuko ibirayi byera.
Kanimba yavuze ko icyateye gushyiraho aya amakusanyirizo kandi n’abacuruzi bakabarizwa muri sosiyeti runaka, ngo ni uguhangana n’ikibazo cyahombyaga abahinzi kuko igihe umusaruro watubukaga ibiciro byajyaga hasi cyane ku buryo umuhinzi nta mafaranga ahagije yabonaga.
Ikindi ngo ni ukugabanya uruhererekane rw’abacuruzi ku bahinzi kuko bishyiriragaho ibiciro uko biboneye.
Uretse kuba abahinzi n’igihugu muri rusange bahomba aya makusanyirizo ngo azafasha mu kugira imyumvire imwe ku buhinzi bw’ibirayi bityo abashoramari bitabire gushora muri iki gihingwa.
Murebwayire Christine, umuyobozi uhagarariye abahinzi n’aborozi mu Rwanda mu rwego rw’abikorera (PSF) yavuze ko kuba bashoboye guhura nabo bakemeranya ko bagomba gukorera mu mahuriro, ko nibura 90% ibyifuzo byabo bikemutse, igisigaye ari kubishyira mu bikorwa kandi mu gihe cya vuba.
Ku biciro by’agateganyo, bumvikanye ko umuhinzi yajya agurirwa nibura ku mafaranga 140 ku kilo mu amakusanyirizo yo mu turere naho ikusanyirizo ry’i Kigali rikabagurira ku 150 ku kilo.
Ibi byemezo abacuruzi ntibabivuzeho rumwe kuko ngo babariyemo umukarani wo kwisuma cyangwa gupakurura, aho babibika n’ibindi baba bunguka nibura amafaranga abiri gusa hatabariwemo ko hari n’ibishobora kubora.
Maniraguha Innocent wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange avuga ko ibi byemezo ari byiza ariko ko bagomba kumvikana abacuruzi bakabaha nibura nk’amafaranga ane y’inyungu ku kilo.
Umugabane nshingiro wo kujya mu ihuriro rikusanya ibirayi ngo ni ibihumbi 300, ukaguramo imigabane 10 bingana na miliyoni eshatu ariko ugatanga kimwe cya cumi andi ukaba wayishyura mu myaka ibiri.
Bitewe n’uko umuntu yifite ngo ashobora kugura kugeza ku migabane 200 bingana na miliyoni 60 mu mafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’ibi biganiro abahinzi bahawe icyumweru cyo kuzenguruka hose bakumvikana neza, mu kindi cyumweru bakandikisha aya makusanyirizo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB naho tariki ya 5 Kamena uyu mwaka hagatangizwa ku mugaragaro ikusanyirizo rikuru ku rwego rw’igihugu mu karere ka Musanze.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE. RW
15 Comments
Ngo mu RWANDA igiciro kizaba kimwe? ibyo ntibibaho! ubuse ibirayi nibeyera ari byinshi abaguzi ari bakeya :bizagenda bite? ntabwo muzi SUPPLY/DEMAND LAWS? ibiciro burya bigenywa na market.Ubu se uyu wavuze ibi,yaba ari umusazi cg umuswa? Niko ye: ibyo birayo bizava mu Ruhengeri bigere I Kigali ,maze bikomeze bigurishwe fr150 ku kilo? SHA MURANANIWE KWELI
komera Agnes we! ndagushimiye ku gitekerezo watanze ku giciro cy’ibirayi mu RWANDA. Rwose nahise numiwa kabisa.Ndimo nibaza niba mu RWANDA dufite abantu bize economy cg ! Hari ibibazo nibaza: 1/ ibirayi bibaye bikeya mu RWANDA,bigasaba ko biva hanze ,ubwo igiciro cyakomeza kuba kimwe? 2/ none se ibirayi bibaye byinshi cyane mu RWANDA,nabwo igiciro cyakomeza kuba kimwe? KO TUZI NEZA ko mu RWANDA abantu bakennye cyane kandi nta mafr ahari,ubu waba wejeje ibirayi byinshi ushaka mafr yo kwikenura wabigenza ute igihe abaguzi ari bakeya? MBONA IBI BYAVUZWE NA BALIYA BAYOBOZI NTA BUSHISHOZI BULIMO NABUSA. Icyo nakubwira nuko HARI ABAZKOMEZA KUGURISHA FR50 KU KILO.Nuko ikilo kizajya hejuru.Mbese ubundi ko mu RWANDA nta bikorwa remezo biharangwa,ubwo um untu azavana ibirayi mu Ruhengeri abigeze KIGALI ,Ibiciro bikomeze bibe frw 150? Essence izaba yaguze iki?abakozi?
@ Paul Mbanda: Jye amakuru ari muri iyi nkuru ntampagije ngo nihanukire ntangire kwita abantu abaswa cyangwa abasazi nk’uko wowe na Agnes mubita(Between, kenshi abantu bitwara gutya nta bwenge bwinshi baba bazi), gusa nagirango nkubaze icyo washakaga kuvuga aho ugize ” ko mu Rwanda nta bikorwa remezo bihari…” Ni ibihe washakaga kuvuga kandi bihuriye he n’iki kibazo ? Washakaga ko u Rwanda ruba rumeze nka UK ko mbona wanditse ko uri muri England se? Muri make, ntimugasuzugure ibyemezo mutazi neza cyane cyane byafashwe n’abo bireba kandi baba muri iyo mirimo buri munsi.
Ni byiza gutekereza mu muhinzi uruha abacuruzi bakunguka. Ariko icyo nifuza kubaza abagiye muri iyi nama:
-Kuki buri gihe mugaruka ku kibazo cy’ibirayi aruko byeze? nukuvuga ko mbere hose mutabonye ko abahinzi barengana? Byakabaye policy yo mubuhinzi umwero ukajya kugera buri wese azi umwanzuro wafashwe ku gihingwa yejeje
-Ese ko mwavuze amakusanyirizo n’ibiciro, ese mwabajije abacuruzi impamvu iyo gahunda mu mwaka ushize 2014 Rubavu na Nyabihu byananiranye gushyirwa mu bikorwa? Ibirayi byahombanye abaturage, mu mirima, mu mastock kugeza ubwo batabaje, mayor wa Rubavu akemeza ko umuturage yagurisha uko ashaka. Mubyigeho neza kuburyo abacuruzi batazisubiraho nyuma. Murakoze
Bana uraho neza? ubajije ibibazo bilimo ubwenge kabisa! umbaye kure mba nkukoze mu ntoki. Utandukanye n’iliya nkoma mashyi yitwa KANON itazi ibya ECONOMICS. Nawe ngo ibiciro bizaba bimwe? kubera se iki? hanyuma se abacuruzi banze kubigura/? BISUBIYEHO SE? babaye bakeya se? mbese ubundi mulinda kuvuga ibiciro,muba muzi ibyo umuhinzi yatakaje? ARIKO KUKI BABA BASHAKA GUHOMBYA RUBANA GUSA
Iki Kibazo Cy’ibiciro By’ibirayi Njye Ndabona Hari Abantu Bafite Amikoro Aremereye Bagomba Kuba Bacyihishe Inyuma Bashaka Kwigarurira Isoko Ryo Gucuruza Ibirayi Bonyine, Ab’amikoro Make Bakavamo!!
ariko iyo mubona MINISTER Kanimba mubona ari umuswa utazi ibyo akora!Paul ajya kumugira minister wa MINICOM yari amwizeye.1.ni inzobere byose aba yakoze analysis 2.Iyi naka yarimo abagenetwa bikorwa kd bavuyemo babonako ibyo bibazo byose bizakemuka.none mwebwe…….
…
arega ntimwirwe muvuga meshi cyane. Hari umuntu ushaka ko isoko ry’ibirayi riba irye wenyine. Uti gute? 1/biliya biciro bizatuma bamwe mu bacuruzi bifata kuko habamo igihombo kinini. 2/na none bamwe mu bahinzi bazifata. Ibi bizatuma WA WUNDI USHAKA ISOKO abikora uko ashaka.Naho ntihazongere kugira uvuga ngo: mu Rwanda igiciro cyaba kimwe. Murebe uko uliya witwa @PAUL MBANDA yabisobanuye. Twese tuzi icyo bita LA LOI DE L’OFFRE ET DE LA DEMANDE(supply/demand),harya ubwo murumva biliya bishoboka? ngo ni MINITRE WABIVUZE HARYA? ayiwe!! ni rimwe se ibyemezo bifatwa,hanyuma BAKISUBIRAHO?
Arega biliya ni umutego: BASHAKA KUNANIZA ABACURUZI N’ABAHINZI ngo babone uko bifatira isoko ry’ibirayi bonyine. BITYO uzafata iryo soko azashyiraho ibiciro bye wenyine kandi bizajya hejuru.
balimo kwishakira MONOPOLY mu birayi nta kindi. Muzarebe uko byagenze mu mataxi……niko byose bitangira
ahari umenya noneho mu RWANDA hagiye kuba “MECHANISED AGRICULTURE”.Kuburyo ibirayi bizahoraho igihe cyose aho gutehereza imvura yo mu kirere gusa! naho kiliya gitekerezo cyo ni ukubeshya ntibizakunda
Reka nshimire Ministere y’ubucuruzi kuba yatekereje ku bahinzi b’ibirayi gusa ibyemezo bafata ndabikemanga cyane kuko:
1. ntabwo bishoboka ko umucuruzi yagura ibirayi n’umuhinzi kuri 140/kg hanyuma ngo abigeze ku isoko hiyongereyeho 10 gusa.
2. ibirayi byera bitewe n’igihe: igihe byabaye byinshi sinziko muzategeka abantu kubigura kandi muziko bidashobora kumara iminsi myinshi nukuvuga ko igihe bihari ari byinshi bizagura amafaranga make kuko bazaba bikanga ko byakwangirika ariko igihe bidahari bizagura menshi kuko bizaba bikenewe na benshi ariko byo ari bike.
INAMA: Mureke gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu ngo murategura inama z’ibidashoboka kuko nikenshi mwabigeragejye ariko bikanga
Urakoze cyane@Manishimwe shalon! rwose uvuze neza. Hari abantu batandukanye bakemanze iki cyemezo.Ndeste hari n’abandi bandika bavuga ukuli maze ibitekerezo byabo ntibyandikwe hano . Ubundi ibirayi byangirika vuba cyane(perrishable goods). Naw rero mbwira ni gute wavuga ngo igiciro kizaba fr140/kg IGIHE IBIRAYI BYABAYE BYINSHI CYANE?none se wabigura ari byinshi ngo ubimaze iki?ahubwo se fr140/kg ninde wayaguha KANDI hari ababa barimo bagurisha frw50/kg kugirango nibura babone ibindi badafite(urugero:umunyu,ibishyimbo,urwagwa…….).RWOSE ABANTU BAKAGOMBYE KUJYA BABANZA KWIGA NEZA IBEMEZO kuko iyo bihubukiwe nituma IGIHUGU GIHOMBA.Kandi HE PAUL KAGAME yabivuze ubushize mu mushyikirano wa 12 ko hari abahombya LETA. Nta guhubuka ku birayi k
Bavandi mwumve neza ntabwo ari ukuvuga ko igiciro cy’ibirayi kizahora ari kimwe(eg 150frw/kg) ahubwo ni ukuvuga ko niba cyiyongereyeho cg kugabanyutseho amafaranga 10 ku muhinzi azaba ari ku muhinzi wese wo mu Rwanda.Ntabwo ubuyobozi bw’igihugu aribwo butazi supply and demand law or value chain analysis.
Ubushize naje mu mushyikirano wa 12. Narebye neza kandu numva neza ibyifuzo bya HE PAUL KAGAME.Nibuka ko yibanze cyane ku bantu b’abayobozi badakora neza bityo bagatuma igihugu gihomba…Urumva ko HE PAUL KAGAME aba yishakira ko dutera imbere.None rera iki cyemezo kigayitse bazanye ngo fr140/kg.Ibi ntibishoboka na rimwe.Kereka niba hari ushaka MONOPOLY ahari.
Comments are closed.