Digiqole ad

Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyamanutse

 Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyamanutse

Urwego ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mutarama ibiciro bya Lisansi na Mazutu bigabanukaho 119Frw na 109Frw kuri Mazutu ku giciro cyari kiriho.

Igiciro cya Lisansi cyamanutse
Igiciro cya Lisansi cyamanutse

Litiro imwe ya Lisansi yaguraga amafaranga 1132 ubu izajya igura 1013Frw naho Litiro imwe ya Mazutu yaguraga amafaranga 1148 izajya igura 1039Frw.

RURA ivuga ko imanuka ry’ibi biciro rishingiye ku imanuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga.

Mu kwezi gushize, igiciro cy’akagunguru k’amavuta (oil) cyaragabanutse ku isoko mpuzamahanga ndetse hari amakuru ko kizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.

U Rwanda rugura aya mavuta mu bihugu bituranyi by’Iburasirazuba nabyo biyagura ku isoko mpuzamahanga bikayageza ku byambu byabyo no mu bubiko.

Imibare ya MINICOM ya 2015 ivuga ko u Rwanda rukoresha litiro miliyoni 205 ku mwaka z’amavuta. N’ikigereranyo kiri hagati ya litiro miliyoni 17 na 20 ku kwezi.

Igiciro cy’aya mavuta mu Rwanda mu bikigena harimo uko gihagaze ku isoko mpuzamahanga.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ababikurikiranira hafi bemeza ko igiciro cya peteroli (essence) umunsi kizagwa cyane bikabije, aho gutera ibyishimo ku Isi ahubwo ngo dushobora guhura n’ibyago!

  • Ibihe byago F we? Singirango kera abaturage b’isi bataravumbura peteroli ngo batangire kuyibyaza umusaruro ubuzima bwari paradizo nk’imwe batubwira muri Bible!Byose byapfuye aho ifaranga riziye.

Comments are closed.

en_USEnglish