Digiqole ad

Igiciro cya Lisansi cyamanutseho 15Rwf

 Igiciro cya Lisansi cyamanutseho 15Rwf

Habayeho ihindagurika ry’igiciro cy”ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize

Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ryo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama rivuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petrol kuva kuri uyu 01 Nzeri 2015 gishyizwe ku mafaranga 920 kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu. Iki giciro kimanutseho amafaranga 15 nyuma y’uko mu mezi abiri ashize cyari cyazamutseho amafaranga agera kuri 95.

Habayeho ihindagurika ry’igiciro cy”ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize
Habayeho ihindagurika ry’igiciro cy”ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize

Minisiteri y’inganda ivuga ko iri manuka ry’iki giciro rishingiye ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol ku isoko mpuzamahanga ryatangiye kugaragara guhera mu kwezi kwa Kanama 2015.

Ku isoko mpuzamahanga igiciro cy’akagunguru ka lisansi kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2015 kaguraga US$49.20

Tariki 30/06/2015 ubwo ibiciro biheruka guhinduka mu Rwanda, ku isoko mpuzamahanga akagunguru ka lisansi kaguraga US$58.34

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kuri iri soko mpuzamahanga kaguraga US$51.53, mu gihe kaguraga US$115 mu mpera za 2014.

Uko ibiciro byahindaguritse mu mezi ashize:

Muri Werurwe 2014 litiro imwe ya lisansi yaguraga amafaranga 1 030.

Mu Ukuboza 2014 litiro imwe ya lisansi yamanutse ku mafaranga 1 010.

Muri Gashyantare 2015 litiro imwe ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 845.

Muri Werurwe 2015 Igiciro cya Litiro ya lisansi cyageze ku mafaranga 810.

Muri Gicurasi 2015 litiro imwe ya lisansi yazamutse ku mafaranga 840

Muri Nyakanga 2015 ibi biciro byashyizwe kuri 935.

Muri Nzeri 2015 ibiciro bishyizwe ku mafaranga 920.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish