Digiqole ad

Igiciro cya Internet mu Rwanda gishobora kugabanuka cyane

Bitarenze uyu mwaka ibiciro bya internet bishobora kuzaba biri hasi y’ ibisanzwe, bitewe n’ uko umushinga wo gushyira ho fibre optique mu gihugu uri kugana ku musozo.

Ibi bikaba ari bimwe mu byaganiriwe ho kuri uyu wa gatanu mu nama ya kane y’ abashinzwe ibya internet mu gihugu (4th national Internet Governance Forum ‘IGF’).

Minisitiri ufite munshingano ze ikoranabuhanga Ignace Gatare avuga ko atatanga imibare nyayo ariko ibiciro byo bizagabanuka igihe fibre optique izaba ikora. Yagize ati: “ abafatabuguzi n’ amasociete bagura bandwidth aribwo burenganzira bwo guca muri iyo miyoboro igihe bazahendukirwa nabo bazacuruza ku giciro gito, bikazatuma ibiciro biriho bizahita bigabanuka

Uretse kugabanuka kw’ igiciro, fibre optique izanatuma mu Rwanda habarizwa internet yihuta cyane kurusha iriho ubu. Minisitiri Gatare avuga ko ibi byose bizagerwaho bitewe n’ uko umushinga wa fibre optique ariwo muyoboro unyuze munsinga uca mu nyanja y’ abahinde , uri kugera ku musozo, ikintu gishobora gutuma bitarenze uyu mwaka mu gihugu hazaba hari internet yihuta cyane  kurushaho isanzwe.

Uyu mushinga wa Fibre Optique ukaba umaze igihe kitari gito utegerejwe n’abantu benshi ndetse abantu bibaza impamvu idatangira mu gihe yavuzwe kenshi.

JN Mugabo

Umuseke.com

3 Comments

  • Aya makuru ni meza kandi uwayatangaje yabaye inkwakuzi kuko yashoboye gutanga abandi kuyivugaho. Gusa umuntu arebye ibyaganiriweho mu nama usanga iyi nkuru itamara inyota ku buryo buhagije umuntu utageze aho iyo nama yabereye. Ese yabereye he? Yahuje bande (abashinzwe ibya interinet mu gihugu ntibyumvikana abo ari bo) kuko n’uyikoresha usanzwe afite uruhare rukomeye mu bayishinzwe. Ese fibre optique niyo yibanzweho mu nama? Ese iyi nama hari imyanzuro yafashe mu gutuma koko internet ihenduka? Nyuma yayo hazakurikira iki (way forward)?

  • Emma, ibitekerezo byawe ni byiza, birerekana ko ufite amatsiko yo kumenya aho ICT ijyeze n’ aho igana mu rwatubyaye, gusa icyo nakubwira n’ uko inkuru atari compte rendu y’ inama… nk’ umunyamakuru uba ugomba gufata uruhande ‘angle’ ugahitamo ibyo wumva bikenewe kumenywa na benshi… ibintu nk’ imibare yiyongereyeho 3% iyagabanutse ho 4.7% ukabirekera ababishinzwe. gusa ushaka byinshi kuri iriya nama wareba ushinzwe communication muri ministry ishinzwe ICT ndakeka yabikubonera

  • Mugabo nibyo rwose, ntabwo abasomyi tuba dukeneye uko amanama yagenze naho yabereye si cyo kibanze, ahubzo ibyayavuyemo nibyo tuba dukeneye kumenya kurusha ba Nyakubahwa abo ngo baba bayayoboye!
    Ibya Fibre Optique byo byabaye nka yamabati

Comments are closed.

en_USEnglish