Digiqole ad

Igeragezwa ry’urukingo rwa Malaria riratanga ikizere

Nk’uko bitangazwa n’abari kugerageza urukingo rwa malariya, ikizere cyo kugera ku ntego kirahari kuko ngo aho bageze bakora uru rukingo bigaragara ko biri kugenda neza.

Abashakashatsi bari kugerageza urukingo rwa Maralia

Abashakashatsi bari kugerageza urukingo rwa Maralia

Aba bashakashatsi bari kugerageza uru rukingo ruri kugeragerezwa muri Leta z’unze ubumwe za America; baremeza ko 12 kuri 15 bashobora kujya barengerwa n’uru rukingo mu gihe rwakoreshejwe neza.

Uburyo uru rukingo ruzakoreshwa bwo ntibwari bwemezwa neza

Hifuzwa ko rwazajya ruhabwa abataragaragaraho iyi ndwara kugira ngo umubiri wabo ubane n’ubudahangarwa bwo gufatwa n’iyi ndwara.

Umushakashatsi Dr Robert Seder yemeza ko hagendewe ku biri kuva ahari gukorerwa ubu bushakashatsi mu ishuri rikuru ry’ubuzima, ahitwa Maryland yatangaje ko bari kwishimira uko ubu bushakashatsi buri kugenda.

Dr Seder yagize ati « turi kunezezwa n’ibigenda bigarazwa n’ubu bushakashatsi ariko ni ngombwa ko tugomba gusubiramo tukanononsora mu buryo bwose bushoboka kuburyo ruzarengera benshi».

Malaria ni imwe mu ndwara zazahaje ibihugu byo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Amerika y’epfo.

Mu bihugu bimwe na bimwe bya Africa birimo Botswana, Ghana n’u Rwanda ishami ryita ku buzima ku Isi, OMS, rivuga ko ari bimwe mu bihugu byagaragaje guhanga no guhashya ku buryo bugaragara iyi ndwa mu babituye.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish