Digiqole ad

Ifoto y’abagore b’ibihugu bya OTAN irimo n’umugabo w’undi mugabo

 Ifoto y’abagore b’ibihugu bya OTAN irimo n’umugabo w’undi mugabo

Bwa mbere, umugabo yagaragaye mu ifoto ubusanzwe iba irimo abagore b’abagabo bayobora ibihugu bigize OTAN kubera ko ari umugabo washakanye n’undi mugabo uyoboye igihugu kiri mu bigize uyu muryango.

Ubanza ibumoso ni First Lady wa France Brigitte Macron, First Lady wa Turkey Emine Gulbaran Erdogan, Umwamikazi Mathilde w’ububiligi, Ingrid Schulerud umukunzi wa Jens Stoltenberg umunyabanga wa OTAN, Bulgarian Desislava Radeva umukunzi wa Perezida wa Bulgaria n’abandi n’abandi....Gauthier Destenay yashakanye na Minisitiri w'Intebe wa Luxembourg  ari inyuma
Ubanza ibumoso ni First Lady wa France Brigitte Macron, First Lady wa Turkey Emine Gulbaran Erdogan, Umwamikazi Mathilde w’ububiligi, Ingrid Schulerud umukunzi wa Jens Stoltenberg umunyabanga wa OTAN, Bulgarian Desislava Radeva umukunzi wa Perezida wa Bulgaria n’abandi n’abandi….Gauthier Destenay yashakanye na Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg ari inyuma

Benshi ku isi babifashe nk’aho ubutinganyi bwafashe intera ndende ku isi kuba bigeze aho umukuru w’igihugu nawe ashakana n’uwo bahuje igitsina akanamuserukana mu bandi.

Ni uwitwa Gauthier Destenay  ubu bita kandi “First Gentleman of Luxembourg” akaba yarashakanye n’umugabo mugenzi we Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg.

Uyu Gauthier yagaragaye ku ifoto y’abagore n’abakobwa b’inshuti z’abayobozi b’ibihugu bigize OTAN bari mu nama yabahuzaga kuri uyu wa kane i Bruxelles mu Bubiligi. Yari ahagaze inyuma y’abandi.

Muri iyi foto imbere hagaragaye Melania Trump umaze iminsi akorana udushya n’umugabo we mu ngendo barimo aho yagiye agaragara amwishitura ngo ntibafatane agatoki mu kandi nk’abakundana.

Irimo kandi Brigitte Macron nawe umaze iminsi agarukwaho cyane kubera ikinyuranyo kinini cy’imyaka ye n’iy’umugabo we ubu uyoboye Ubufaransa.

We n'uyu mugabo uyobora Luxembourg bashakanye mu 2015, aha ni ku munsi w'ubukwe bwabo
We n’uyu mugabo uyobora Luxembourg bashakanye mu 2015, aha ni ku munsi w’ubukwe bwabo
Mu mana n'abagore b'abayobozi b'ibihugu
Mu mana n’abagore b’abayobozi b’ibihugu

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abagore bose cyakora baramwitaje.Akumiro karagwira.

  • Uzarama azabona byinshi

  • Uyu mugabo se ntaramenya imyambarire ya kigore? Ubu nawe ngira ngo yari guturamo mini jupe . Ibibi bisekwa nk’ibyiza!!!!!!!!!!Amenyo ni amabuye koko!

  • Uyu azayobora abantu abaganisha he? i kuzimu?

  • Ntakidasanzwe kirimo bavandi. Gusa hano iwacu ntiturabimenyera, ariko niyo maherezo kuko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho uko yaremwe.

    Abitwaza Imana mucira imanza abo mudahuje imyunvire, sibyo. Imana ntiyanga abo yaremye kandi mwibuke ko Imana itadukunda kuko turi intungane ahubwo idukunda kuko ari urukundo.

    Nimubeho ubuzima bwanyu, ubw’abandi muburekere bene bwo. Nimba Imana ibabona nabi, ifite inzira nyinshi zo kubakiza kandi irabishobora kuko shitani ntirusha Imana imbaraga.

    NB. Nagirango nibutse uyu munyamakuru wanditse iyinkuru ko iyo uhisemo gukoresha ijambo ABATINGANYI aho kuvuga ababana bahuje igitsina, ujye wibuka no kuvuga ABACUMBYI mugihe urimo kuvuga ababana badahuje igitsina.

    Ayo mazina yombi aremewe mu kinyarwanda kandi ngirango ntawe abangamira kuko abanyarwanda turyoherwa no kwitana amazina cyane cyane iyo dufite abo dushaka guheza no gutesha agaciro.

    donc, ABATINGANYI= Homosexuels
    ABACUMBYI = Hétérosexuels

    Twibuke ko twese turi abaturage b’isi, kandi ko ntawe ufite uburenganzira bwo kugenera undi uko agomba kuyibaho. Twese turi nk’ibyatsi, iyo igihe cyacu kirangiye dupfa nk’ibindi biremwa byose bituye isi, hanyuma tukagenda. mureke rero kwigira beza no gukoresha Imana munyungu zanyu kuko twese ntawe uzi icyo itekereza( Imana)

    • ESE WOWE KEVIN KABAVUGA IBIGORAMYE IMIHORO IKARAKARA WABA SE URUMUVUGIZI W ABATINGANYI?ABATINGANYI NI IBIVUME,IBAZE IKINTU CY IKIGABO KIRARA GIHENYE BAKIRONG….MU KIBUNO NTA NISONI MUGIRA UBUZANGA GUSA MUVANE ABADAYIMONI MWISI !!!!TOKA SHETANi!!!!!

  • Erega yaburanye ahubwo nAwe numutinganyi uzasome isodomu ni gomora uko Yesu yakemuye ibyabatinganyi

Comments are closed.

en_USEnglish