Digiqole ad

Idini, urukundo, n’imiryango twabuze amahitamo

Mbanje kubasuhuza bantu musoma Umuseke mukanatanga inama mbonamo nyinshi nziza.

Nitwa Nuru, ndi umusiramukazi kuva nkivuka kuko nasanze ariryo dini ry’ababyeyi banjye dutuye i Rubavu.

Maze iminsi mfite ikibazo kinkomereye abo nkibwiye bose b’inshuti zanjye bakampa inama nyinshi nkabura amahitamo, ariko nabonye hano k’Umuseke abantu benshi batanga inama hakabamo izishobora gufasha umuntu.

Mfite umusore dukundana, si ngombwa ko mvuga amazina ye ariko ntnicyo bitwaye kuko ni ikibazo twaganiriyeho ariko hashize amezi atatu twarabuze igisubizo ku buryo nawe kwandikira Umuseke abantu bakatugira Inama ntacyo bimutwaye.

Turakundana tumaze imyaka ine, turakundana cyane ndetse twemeranyijwe kubana hashize iminsi myinshi cyane.

Aho ibintu bidukomereye ni uko we ari umudiventiste w’umunsi wa 7 ukomeye cyane ndetse n’iwabo bakaba ari uko, kimwe n’uko iwacu ndetse nanjye natwe turi abasilamu.

Nubwo njye n’umukunzi wanjye tujijutse tukaba dushobora no kuba umwe yahara idini ye ariko tukabana, influence y’imiryango yacu iratuganza tugasubira inyuma.

Twigeze kwemeranywa ko we agiye kureka idini ye tukabasha gushyingirana. Ariko iwabo ngirango bari bamuhitanye kuko yambwiye ko bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye cyane mu mibanire yacu.

Twari twemeranyijwe mu ibanga ko areka idini rye igihe gito akaza mu ryanjye tugashyingiranwa ariko asubizwa inyuma n’uko gushaka kw’ababyeyi be.

Ababyeyi bacu mu by’ukuri nta kibazo bafitanye, ndetse baraziranye kandi ntabwo bigeze bumva ari ikibazo ku rukundo rwacu, ndamusura iwabo bakishima, akaza iwacu bakishima.

Ariko buri wese yabwira iwabo iby’uko dushaka kurushinga ibintu bigahinduka imiryango ikabyanga ngo ntibishoboka kereka umusore cyangwa njyewe tubanje tukinjira mu idini ry;umuryango.

Twembi mu by’ukuri turi abemera bakomeye mu madini yacu, ndetse nanjye ubwanjye ushegeshwe n’urukundo ntabwo nareka Islam kuko ni igice kinini kingize njyewe.

Umuhungu nawe idini rye arikomeyeho cyane kuko ni idini ryabo kuva cyera cyane bakiba no mu mahanga.

Turicara tukabiganiraho bikarangira turi mu marira, twibaza uko tuzabana bikatuyobera.

Option ihari yari nziza ni ukwigira mu rukiko Leta ikadushyingira tukibanira tutitaye ku idini kuko we ntacyo bimutwaye kuba ndi umuslamkazi nanjye ntacyo bintwaye kuba akomeye ku idini ye ya Adventiste du 7e jour kuko turakundana tutitaye ku kwemera kwacu.

Ibi twabiganiriyeho bihagije n’uko twabyitwaramo mu gihe twaba tubana.

Imiryango yacu rero niyo idakozwa ikitwa gushyingira umwana wabo bitari imbere y’Imana. Turabyumva, kandi natwe turabyifuza ariko twabuze Imana bareka ngo tujyeho.

Ubu ibyacu biri aho gusa, tumaze igihe dutekereza ko twakwigira kwibera hanze basi, twanabibwiye ababyeyi ku mpande zombi. Ari abe ari n’abanjye urebye igisubizo baduhaye ni uko ngo twakwigendera niba tubishoboye, nubwo ab’iwacu bo babivugana ingingimira kuko barankunda cyane.

Natwe kandi twumva kujya gutangira ubuzima hanze byatugora cyane ngo duhunze abantu batwimye amahitamo ku mana.

Bavandimwe navuze byinshi ariko iki kibazo kiradukomereye cyane ku buryo tujya twicara njye n’umukunzi wanjye tukagisengera ariko amezi abaye atatu.

Imana, urukundo, n’imiryango ni ibintu bitatu bimeye cyane. Iyo bibaye bihuye byose ntako bisa, twe rero birabusanye kandi biragoye cyane cyane ku miryango yacu no ku mana, kandi ubundi ni imwe twemera.

Mwihanganire abo nafashe umwanya munini basoma ibyanjye ariko nkeneye inama zanyu ngo ndebe nibura niba hari izadufasha twavanamo.

Allah abahe umugisha

Nuru A.

0 Comment

  • MUSHIKI WACU NSANZE UFITE IKIBAZO KIJYA GUSA N’ICYANJYE ,MU NAMA NKE NSHOBORA KUKUGIRA NIZITAKUNYURA WIHANGANE KUKO UREMEREWE CYANE.NIBA MWABASHA KWITUNGA UBWANYU MUKWIYE KUBANA MUTITAYE KU MADINI CG IMIRYANGO KUKO IZO NGINGIMIRA BAFITE NTIZIZAKOMEZA KUKO MUZABA MWABYIRANGIRIJE.NIMUBONA BIBATINDIRA MUZAJYE MU RUKIKO MWARAMAZE KUBANA NIHO AMAGAMBO AZASHIRA IVUGA.ICYAKORA NIMUMARA KUBANA MUZAKOMEZE KUGANIRA KUKWEMERA KWANYU KUKO ABANA BANYU BYAZABABERA IKIBAZO NIYO MPAMVU MBONA MUZAHITAMO HAMWE M– USENGERA H’UMWE MURI MWE.NGAHO UWITEKA AKOMEZE KUBAJYIRA INAMA KDI NANJYE NDABASENGERA

  • Niba uri umunyarwandakazi burya umugore ntagira ubwoko isura idini aho ageze biroroshye kuhashyingirwa burya no muntambara uwica umukobwa aba arikigoryi kuko yazamukenera kandi ntabyiteho ex muntambara abafashe abagore barabatunga batitaye kumoko ubu. Barishimanye nawe reba ahazaza hawe ushatse umuzungu wibaza ko byakugora? Nibindi nuko banza umusure murusengero. Rwe nawe azagusure mumusigiti ubundi muzabana Bible. Romans 14 (1-7) Jesus loves u

  • Uwo musore uramubeshyera ntabwo yaba komeye ku idini ye ngo abe yarakwemereye ko yaza muri islam ngo mukunde musezerane! Ikindi kibabaje kandi gikomeye ni uko bigaragara ko mushaka kwiroha mu bintu bya marriage mukiri abana. Abantu bakuze ntabwo ikibazo cy`idini cyababuza kubana ngo ni uko ababyeyi batabishyigikiye! Maze n`ibya Genocide hari ababasha kubirenga ugasanga imiryango y`abiciwe n`ababiciye barashyingiranwa none mwe ngo idini??? Mubanze mukure mumenye icyo mukora.

  • wamukobwa we reka nkugire inama wowe na fiance wawe kugirango mukemure ikibazo mwikubaka kumadini kuko mu ijuru ntadini rizabayo hazabayo itorero muve muri ayomadini yanyu ya gakondo mushake itorero rindi mujyamo musezerane ababyeyi nibabona mwarabivuyemo mwembi ntacyo bazavuga

  • Muvandimwe nyuma yo gusoma iyi nkuru, dore njyewe uko mbibona. Burya urukundo ni ikintu gikomeye, kuburyo kutabana n’uwo wifuza biba ari ikibazo kirekire,cyane cyane iyo Atari wowe biturutseho. None rero wowe ubangamiwe n’idini,bityo ukaba ushaka gufata icyemeze cyuko mwakwibanira mudasezeranye, ibyo uvuga birumvikana, ariko rero mwakundanye urukundo rushobora kubaviramo ibibazo, kuko abayisilamu n’abakrsitu bafite imyumvire itandukanye cyane. niba ababyeyi Banyu bari kubibabuza, ni uko hari impamvu, kandi namwe nizeye nezako muyibona. none se koko, ubwo usezeraniye muba diventiste ninde w’iwanyu wagutahira ubukwe, ninkibyo kandi, umusore agiye mubayisiramu ntawiwabo wahakandagira surtout que abadiventiste ari abantu banyamwigendaho. Ikindi kandi nabonye nawe ukomeye kumyemerere yawe. gusa niba so atari uhagarariye abayisiramu nakugira inama yoguhindukira umugabo, niba kandi ariwe ubhagarariye, umuhungu niba se atari Pasteur azagusanjye. dans le cas contraire buri wese azashake uwo bahuje imyemerere

  • Inama nuko umusore najyane inkwano ye nibakoko bakundana nkuko bigaragarira buriwese usoma, ubundi bazaterurane gushyingirwa bazabikora nyuma kd mu idini bashaka. ok

  • Nimuhitemo Imana,mwihane,mwizere YESU KRISTO nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanyu,umusore atange inkwano nk’ishimwe ku babyeyi, hanyuma muge mu masezerano imbere y’ubutegetsi mugende mubane nyuma mwembi muzahitemo ukwizera gushya guturutse mu mahitamo yanyu atari ay’ababyeyi.

  • Muve mu madini maze mutekereze uko ubuzima bwanyu buzamera mumaze kubana. Kuva mudahuje byo ni ikibazo mwazabibona ko no mu bitekerezo ntaho muzahurira. Nshyigikiye ko mukundana ariko mu muco wacu i Rwanda umukobwa agomba kwemera agakurikira umugabo kuko ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe. Naho ubundi umukobwa watsimbaraye kuby’amadini kandi akumva ko umusore yareka ibye byose akamukurikira uwo nta mukobwa nta n’umugore uzamubamo. Wa mukobwa we , va mu basilamu wihebere umugabo wawe azabigukundira kandi urugo rwanyu ruzaba rwiza. Courage.

  • Rata rero Mukobwa nawe Muhungu, kubana mudahuje imyemerere ubwabyo mwazisanga mwarinaze mu ruzi murwita ikiziba. Burya ukuri ni kumwe. Ibitekerezo bibiri binyuranye kimwe muri byo kiba ari ikinyoma byanze bikunze, kandi isoko y’ibinyoma ni mu mashitani (amagini,abadaimoni). Ingero: Imana ni imwe rukumbi, Imana ni imwe ibumbiye mu bantu batatu. Yesu ni Imana, Yesu si Imana. Yesu yabambwe ku musaraba arapfa azuka ku munsi wa 3, Yesu ntiyigeze abambwa kuri uwo musaraba bavuga. Gukebwa ibihu byo ku gitsina gabo ni itegeko ry’Imana, gukebwa si ngombwa nta n’icyo bimaze. Yesu ni we muhanuzi usumba kandi usozereza abandi. Oya ahubwo ni Muhamadi. Imana yemera ishyingiranwa ry’ umugabo umwe n’umugore umwe gusa. Oya Imana yemera ko umugabo yarongora abagore bane…n’ibindi… Mutazisanga rero mu makimbirane, amahane n’ihangana, ibyishimo bikimukira impaka. Inama yanjye ni iyi: mufate ibitabo byanyu, Bible na Koruwani, mwiherere ahantu mwigishanye, mwemezanye, kugeza aho umwe yemera guhindurira undi. Abikore yumva ko atari Imana aretse, ahubwo abonye n’inzira y’ukuri. Ibyo nibyemera Rurema azabahe imigisha, nibyanga bwo murekane buri wese ace ukwe azashake uwo bahuje. Simwe ba mbere baba barakundanye haboneka impamvu kubana bikarorera. Ngaho fata umwana wawe umujyane gusali mu musigiti, ejo se azamujyana mu isabato, ejobundi umuyaya wanyu azamujyana muri paruwasi kwa Bikira Mariya. Baca umugani ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka.

  • Bana ba mama nimwitonde cyane.Nk,umuntu umaze iminsi ndwubatse icyo nabonye ni uko urukundo abasore bakundana n,uko baba bibwira mu bitekerezo byabo bihabanye kure n’uko ubuzima buba bumeze nyuma yo kurushinga.imyemerere ni ikintu gikomeye.Ni umutego uzabashibukana ubatezwe nimumara guhumuka dore ko urukundo ari ubuhumyi kandi bana dukundana urukundo rusaza ntibazababeshye. Listen this believe is a way of living.to put it aside is to reject the manner of living.

  • Ariko mwagiye mureka ukuyeho umwiryane wateye mubantu Imana dusenga nizingahe?nonese Imana niyo yaciyemo abantu ibice?Mupfa kuba musenga Imana imwe Mwemera ko Yesu ari umwami n’umukiza w’Abantubose Ntabwo yigeze atoranya Iby’amadinirero byose n’indanini zaje mubantu!!Iman n’iyo ibahuza kuko umusore aba yarabonye abakobwa benshi akabacaho kandi n’umukobwa nuko rero !Urugo rwubakwa n’irabahuje ntabwo rwubakwa n’amadini cg ibindi!

  • Niba ukomeye ku myizere yawe, UWO MUKUNDANA NI UMUPAGANI CYANGWA UMUKAFIRI (UMWANA WO KURIMBUKA, UMUYOBOKE WA SHITANI/SATANI N’ANDI MAZINA WAMWITA). TEKEREZA RERO UBAYE UMUKAZANA WA SATANI! NIBA UTEMERANYA KU MANA N’ UMUNTU (KANDI IMANA ARI YO NKURU) KUKI UNAFATA UMWANYA WO KUBYIBAZAHO. WAKOZE ICYO IMANA ISHAKA? NGO IMIRYANGO, AMOKO… MUBA M– USETSA! IBYO BYAKUBUZA KUJYA KU MUNTU UKUNDA? REBA GUSA NIBA IMANA IBIRIMO. NIBA IMANA ITABIRIMO NIYO MWABIJYAMO BYASENYUKA.

  • niba mukundana by’ukuri ntibizababuze kwibanira mutitaye ku miryango cyangwa idini,nyuma imiryango izabagarukira gusa mukomeze gusenga kuko imana itabirimo ntacyo mwageraho.

  • ijambo ryimana riravugango nimutera intabwe1 izabaterera99

  • Nuru ndagushimiye cyane ku nteruro imwe itumye mbona ukuri, naho ubundi nanjye ngisoma iyi nkuru, nabonaga ntari bubone inama nkugira, ariko interuro imwe inyeretse aho ikibazo kiri. Iyo nteruro n’iriya ivuga ko mwashatse kwigira hanze mukanabigeza ku babyeyi nabo bakababwira ko mushiboboye mwakwigendera nta kibazo. Ibi bigaragaza ko ikibazo kitari ku myemerere yanyu, ahubwo kiri ku babyeyi banyu. Ababyeyi banyu nabo ntabwo ari imyemerere yabo ituma ibangamira urukundo rwanyu, ahubwo ni ISURA yabo bashaka gukomezanya mu Madini babarizwamo. Mbese baratinya icyo abandi banyedini nk’abo bazavuga ubwo bazaba bashyingiye mu rindi Dini (Kuko ubwo muzaba muri hanze ntibizamenyekana cyane mu Madini yabo). Ibi rero birimo kwikunda kw’ababyeyi bigatuma batangaho igitambo abana babo. Mumbabarire niba ndengereye ariko niko jyewe mbyuma mpereye ku byo utubwiye. Ni nka ba bapasitoro abana babo batwara inda bakagerageza kubihisha ndetse no gukuramo izo nda. Mbese ikibazo kuri bo si icyaha imbere y’Imana, ikibazo ni isura yabo imbere y’abanyedini bagenzi babo.
    Sinemeranya n’abavuga ko mubanye mudasangiye Idini bizabateza ibibazo. Ntabwo aribyo kuko abantu twese twubakiye kuri za differences, sinon buri wese yajya ashakana n’uwo bavukana kandi nawe ntimubura ibibatandukanya. Ese abashakana bahuje Idini n’ibindi bidutandukanya byose nibo bubatse ingo zabo neza kurusha abandi? Ikindi ese mujya gukundana mwari muyobewe ko mudahuje Idini? Ese nta bandi muhuje Amadini mwabonaga icyo gihe? Kuki se wahisemo uwo?

    Dore inama rero:
    Niba reellement mukundana bitari iby’agahararo cyangwa bitari iby’ubwana, nimwibanire ababyeyi bazabagarukira nyuma. Naho iby’imyemerere muvuga biterwa na Influence y’ababyeyi mwavukiyemo, mukanabakuriramo, naho iyo imyemerere yanyu iza kuba ari Amadini koko ntimuba mwaranakundanye kuko imyemerere ntiyari kubibemerera. Nimubana muzumvikana uko muzabigenza (mwanatangira kubiganiraho ubu), umwe muri mwe ashobora kuzahindura igihe nikigera, influences z’ababyeyi zimaze gushira, cyangwa se buri wese agakomeza mu nzira ye kandi mukumvikana. Mureke rero gukomeza kuba z’Amadini. Ingaruka nini muzagira nimuramuka murekanye biturutse ku bandi bidaturutse kuri mwebwe ubwanyu, ni uko ingo muzashinga zitazabahira, buri wese azaguma yicuza impamvu atabanye n’uwa mbere (Musome inkuru iri hejuru y’uwitwa Patrick na Anita). Please mubitekerezeho neza, nimusanga impamvu ari iyo gusa kabisa mwikomereze urukundo rwanyu kandi muzagire urugo ruhire.

  • MATAYO:22,37-39;YOHANI:4,20-21.(amadini si icyazo ahubwo ikibazo ni abayarimo) Niba wemera IMANA tuza kukno IMANA iruta amadini.Nuyisenga by’ukuri izagusubiza kdi bikunyure.(Marc:4,7-8)

  • yebabawee!!ariko kuki muba esclaves y’amadini?ese idini niryo rizagushakira umugati w’umwana? muve mumiteto sha mukomeze urukundo rwanyu cg mujye mu rindi torero,ntiyuzuye hano mu rwanda nzarebe icyo abo babyeyi bashyize amadini yabo icyo bavuga!gusa niba mukidepanda kubabyeyi biragoye ariko niba mufite ubushobozi nimwibanire mwumve uburyo urukundo ruryoha rwabakundanye nkajye na madamu wanjye!! nakutakia maisha mema

  • Bavandimwe ndetse bana banjye mbagire inama kdi nimunyumva murafata icyemezo gifatika.
    1. Muremerako ababyeyi Banyu bashakanye bakaba bamerewe neza nta kibazo bafite?
    2.Wa mukobwa we iyo witegereje usanga papa wawe azakurongora.
    3.wa musore we urinyanda kuburyo so azagutungira urugo?
    4.mwembi mwemerako urugo rwanyu rushobora kubaho nta nkunga ivuye kubabyeyi Banyu?
    -noneho rero mumenyeko urukundo ruruta byose kandi murarufite,mwirengagize amadini yanyu kuko idini n’ukwemera biba mumutima w’umuntu, none rero mwabanamwe mujye k’umurenge babasezeranye mwibanire murukundo rwanyu, ibindi bizaza nyuma naho guhunga u Rwanda rwacu rwiza abo umubano wanyu uzababaza azabe aribo baruhunga, ikindi urwo rukundo ababyeyi Banyu bariho banduza mwe ntimuzarwiteshe mbabwije ukuri c’est un cadeau precieux imana yabahaye, mubane ntawubangamiye mugenzi we mukwemera kwe mbabwije ukuri ko ahari urukundo n’umubano mwiza imana iba ihari. Bonne chance.

  • Mbega mbega! nari nzi ko ari njye njyenyine byabayeho none burya n’abandi ni uko? njye nakundanye n’umukobwa w’umusilamu w’indani kandi njye ndi umukristo cyae, ariko sha kumuheba byarananiye nawe kumpeba biramunanira birangira tubanye wenda uko abantu bita nabi ibyo simbitindaho ariko twe twumva ntacyo bitwaye.

    Burya rero ibintu byose bizashira hasigare urukundo n’ikimenyimenyi amadini yose agaragaza Imana nk’inyarukundo, nta gushidikanya rero ko urukundo ruruta ibyumvo bindi byose, amafaranga, amadini, amako, races, n’ibindi byose watekereza.

    Inama: uwo urukundo rukunze ruramusanga ku bw’iyo mpamvu umwe muri mwe azaange mugenzi we ariko mu muco nyarwanda biba byiza iyo ari umugore usanze umugabo usibyeko atari itegeko. Imiryango yanyu ntizahoraho igihe kizagera bose bapfe namwe mupfe ibyo babuzaga rero ntibazabimenya bapfuye, wari unaziko iyo umaze gushala ushobora no kumara imyaka mutarabona n’ababyeyo kabone n’aho waba ubakunda, none se ko urugo ari urwa babiri ubwo urumva ababyeyi aribo baguhitiramo ibyo ukwiye kwishimira. Urugo ni ikintu kirenze uko tubitekereza niyo mpamvu iyo ugize amahirwe ukabona uwo mukunda mutabeshyana uba ugira amahirwe utagomba kwitesha. niba ahri n’utinya ngo yazarimbuka n’ubundi ushatse uwo mudakundana ukajya uhora wiganyira byagutera gukora ibyaha n’ubundi ukazarimbuka, ariko iyo mukundana haba amahirwe yo guhitamo igikwiye kandi ntekereza ko ntawe Imana yahora urukundo kuko nayo ni urukundo.

    Njye nkubwire twaribaniye iwabo batabyumva n’abiwacu ari uko ariko ubu bagenda bizana umwe umwe adusaba imbabazi ngo rwose tureke kumurakarira kubwo kutwicaho kubera amadini, ubwo se iyo turekana hari kubabara nde?si twe?erega hari n’ubwo idini nayo utayihoramo ukanayivamo kubera izindi mpamvu cyangwa ukazamenya ukuri nyuma, ukazasanga rero witesheje ugukunda kandi n’ubundi ibyo wari urimo utari ubizi!va ku giti rero jya ku muntu.

  • Ibyiza ni uko mwembi mwashaka idini ritari muri ayo yanyu mbese mukabereka ko idini atari ryo ryubaka urugo. Muziyizire mu Ba Catholique ni bo batagira iby’irondamadini. Merci.

  • Yooo!! Iki kibazo gisa n’icya bofre wanjye: yakundanye n’umukobwa bigana muri secondaire, uwo mukobwa yabaye imfubyi akiri muto cyane arerwa n’abihayimana Gatolika, naho bobfre we yari afite Mama we w’intagondwa mu baporoso kdi nta se nawe yari afite.Bakomeje gukundana barangije kaminuza, bashatse kubana ikbazo cy’amadini kiba hatari: Abihayimana Gatirika ntibyari byoroshye gushyingira abaporoso, umukecuru nawe ntibyari bimworoheye gushyingira abanyagatorika: Abana bafashe icyemezo bajya ku murenge baduha manyinya turinywera, bamaze kubyara umwana wa mbere ubu amaze kugira imyaka ibiri, le 22/6 basezeraniye mu Gatolika imiryango yose itaha ubukwe bishimye, ubu buri wese asengera mu idini rye undi mu rye!! Ubwo mwafashe urugero? Ababikira bareze uwo mukobwa barishimye bamukorera ibirori bidasanzwe, nyamara basaga n’abari baramuciye, Umugabo nawe nyina yasaga n’utakimwumva ariko byose urukundo rwarabiganjije!!!!Urukundo ntirushobora gutsindwa, niba mukundana koko nimufate icyemezo nzababera MC ku buntu mbatwerere n’agafata muvane ibintu mu nzira mubyare muheke ababyeyi nabo bazaza nibatanabagarukira kandi ukize baraza!!!

  • sha inama zo mwagiriwe nke kuko ikibazo cyanyu kirakomeye ariko mwakagfombye kugirwa inama n’abantu benshi. icyo nakubwira rero ni uko utemera bibiliya,nta mukobwa ugira idini, mu byukuri nkuko kristo ari umutwe w’itorero niko n’umugabo aba umutwe w’umuryango we, nuru rero ndakwinginze niba umukunda, fatiraho kuko so cg nyoko ntawuzakurongora kandi burya ngo URAKIRA UKIKIRIRA UKAJYA WAKIZA ABANDI, WARUHA UKIRUHIRA UKAJYA WARUSHYA ABANDI.

  • N’ukuri iki kibazo kirakomeye,gusa mwibuke ko havugwa ngo uzasiga si na nyoko wibumbire kumugore/umugabo mwembi mukore umubiri umwe.

Comments are closed.

en_USEnglish