Digiqole ad

Icyo Hon Mushikiwabo atekereza ku ‘gufunga imbuga nkoranyambaga’ mu matora

 Icyo Hon Mushikiwabo atekereza ku ‘gufunga imbuga nkoranyambaga’ mu matora

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru muri iki gitondo

Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko hashobora kwifashishwa gufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Republika mu rwego rwo kwirinda ikoreshwa nabi ryazo. Uburyo abanyarwanda bamwe bagaragaje ko butaba bukwiriye. Aganira n’abantu kuri Twitter mu ijoro ryakeye, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje icyo abitekerezaho…

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru muri iki gitondo
Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi ishize. Photo/Umuseke

Ntabwo Komisiyo y’amatora yemeje ko imbuga nkoranyambaga zizafungwa nk’uko hari ababifashe uko, yavuze ko byakorwa bibaye ngombwa nk’uko hari n’ahandi byagiye bikorwa, ndetse ko ifite abazakorana nayo mu kugenzura imikoreshereze y’izi mbuga mu gihe cyo kwiyamamaza.

Kuri Twitter, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo byabo bisanzuye ku matora ku mbuga nkoranyambaga kuko amategeko y’u Rwanda adakurikirana ijwi ahubwo akurikirana ikibi.

Yasobanuye ko Komisiyo y’amatora ibyo ikora ari ukurinda ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho cyo kwangiza imigendekere y’amatora.

Ati “Ndi kumwe na Komisiyo ku ntego yo kurinda ivangura, kwangiza n’ibindi…ariko sinashyigikira ubwo buryo (gufunga). U Rwanda rufite amategeko akurikirana imyitwarire igize ibyaha.”

Akomeza agira ati “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!!”

Yatangaje kandi ko Abanyarwanda benshi bamaze kujijuka kandi bubaha amategeko. Ko bacye batayubaha bagomba kurebwa n’itegeko aho gufunga ibitekerezo by’abaturage.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yasabye ko Abakandida izaba yemeje bazayigaragariza abazabafasha kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga, muri rusange bakaba aribo bazaba bemerewe kwamamaza umukandida kandi nabo ngo bagomnba kuzajya babanza koherereza Komisiyo ubutumwa bagiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ibanze ibujore, irebe niba nta kibazo buteje, niba nta vangura busakaza.

Ibi nabyo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Mushikiwabo yabinenze agira ati “Kubanza koherereza NEC (ubutumwa) mbere yo gutanga ibitekerezo byacu/kuvuga ibyo dutekereza nacyo ni ikibazo! Abanyarwanda bagomba gutanga ibitekerezo ku matora, hanyuma itegeko rigakora akazi karyo niba bikenewe.” 

Min. Mushikiwabo yavuze ko muri rusange Abanyarwanda benshi bakuze kandi bubahiriza itegeko, bacyeya bakoresha nabi uburenganzira bwabo babibazwa n’itegeko, aho kubuza abaturage gutanga ibitekerezo byabo.

UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Louise MUSHIKIWABO arimo aratujijisha, ukuri arakuzi.

    • ndemeranya nawe kbsa

      • Reka reka!
        (Reka mbanze ndebe aho bigana mbone gushyiraho comment)

  • Fine

  • Ubundi se ko dutorera mu masanduku imbuga nkoranyambaga zizaba zijemo kumara iki nizishaka zifungwe rwose ntacyo zakongerahoho nta nicyo zagabanyaho kumigendekere y’amatora

  • @Lea, ntanyungu Honorable afite mukukujijisha, ingamba zigomba gufatwa igihe cyose bibaye ngombwa mukwirinda icyahungabanya amatora kuko ni munyungu zabaturarwanda bose.

  • Ibyo Miister Mushikiwabo avuga ni byo rwose, hari n’ibindi bihugu bifunga cyangwa bikagenzura cyane social medias mu gihe cy’amatora no mu buzima busanzwe: Azerbaidjan, Pakistani, Vietnam, Ubushinwa, Koreya ya Ruguru, Birmaniya, Turkiya, Irani, Saoudi Arabia, Syria, Ethiopiya, Erithreya, Cuba, RDC, na Gabon yarabikoze mu matora aherutse, n’ibindi tutarondora. Kuba rero n’u Rwanda rwabikora nta gitangaza cyaba kirimo.

    • @Nyashya, ubivuze neza kuko werekanye urwego u Rwanda ruriho kubwisanzure bw’abaturage.urugero rwiza utanze ni Eritreya.

  • Jye ndumva ahubwo kiriya gihe ari bwo umuntu yareka social medias zigakora cyane, ahubwo akongera cyane umubare w’abakozi ba RURA, CID na DMI bagenzura abashuka abantu gutora nabi, 99% ataboneka tukabibaryoza.

    • bareba abatora nabi se bagatora iki wita gutora nabi? njye sinumva icyo wita gutora nabi!! abanyarwanda tuzamera gute koko

      • Gutora nabi nikimwe nuko kera watoraga ikijuju, ubu gutora nabi nukudatora intore izirusha intabwe.

  • Ku ruhande rumwe, iyi Leta yacu ntako iba itagize ngo imenyekanishe ibyo ikora yifashishije itangazamakuru, hiyambazwa na contrats de communication zikenewe zose. Ku rundi ruhande, ukabona iyi Leta itinya itangazamakuru riyinenga nk’uko umuriro utinya amazi.

  • That’s is good

  • njye ndemeranywa na Mushikiwabo kuko ibi byaba ari ukubuza abantu uburenganzira bwabo ,bareke abantu batanjye ibitekerezo byabo uko biri , ikiza nuko abanyarwanda tutagamije gusenya ibyiza tumaze kugeraho rwose

  • ndemeranya cyane Madam Minister Louise hakabayeho kureka abanyarwanda bagatanga ibitekerezo byabo bitandukanye , ariko h=natwe tukirinda ibisesereza abandi , ibyaganisha kunzangano cg bigahembere ibindi bintu bitari byiza ariko ibitekerezo bitandukanye byuzuzanya ku matora dutegereje imbere byo ningomba ndetse cyane cyane kuri za social media rwose

  • Ariko se imbuga nkoranyambaga zitwaye iki amatora ? kwamamazwa n’abantu benshi bitwaye iki ? Ese ninde washuka undi ngo tora uyu cg uriya? , keretse niba no kwamamaza aba ari ugushukana !Ese izo mbugankoranyambaga ko nubundi zisanzwe zigenzurwa ,niba mufite ubwoba n’impungenge zuko hazabaho gusebanya cg ibindi muzabikurikirane n’ubundi nkuko musanzwe muzikurikirana ariko atari ngombwa ngo muzifunge , ngo Abantu mubashyire mu bwigunge cg se ngo muhagarike imikoranire yabo yindi.NEC ifite impungenge z’iki niba iziko izakora ibintu byose mu mucyo ,ntabyo abantu bari bubone bayinenga ku imbugankoranyambaga ?!!

  • Iri ni itekinika mba nica Rwanyonga . Uwo tuzatora turamuzi muturekere inkoranyambaga ntacyo zitwaye . Niba ibyo Louise avuze ari ukuri atari itekinika GUMA GUMA turagushigikiye

  • ariko gufunga imbuga nkoranyambaga ni ibisanzwe kubwinyungu zigihugu

    • niyo zifunguye nabwo;ni kubw’inyungu zacyo pe!njye uwo nasinyiye mwongerera contract arazwi naho bareke twiruhukire!

  • Nimushaka muhere uyu munsi muzifunga zitarabaho twari turiho,ahubwo hari n ibinyamakuru bikwiye gufungwa byirirwa byigisha ingeso mbi gusa.

    • Mu Rwanda kirahari ntiriwe mvugizina.Bintera kwibaza impamvu batagifunga.

      • Hahahaha! Jye mbona hari nibura amoko atatu ya online media dufite; 1) Hari abakunda kwandika iby’i Burundi cg iby’imibonano mpuz… 2) Hari abandika kuri Zion T hafi buri munsi akenshi bakagira n’amafoto atajyanye n’inkuru 3) Hari n’abandika hafi buri gihe inkuru z’ubwicanyi

  • bazifunge kabisa!

  • Iyucaniriye isafuliya yamazi yatangira kubira ugapfundikira, ukwibiza ukarushaho gushyiringufu mukuyipfundikira ahokugirango ureke ihumeke buhoro bohoro.Wisanga yagutulikanye ukibaza ubobyagenze.

  • Uyu mudamu ndamukunda cyane ari smart, Harya ubundi Mushikiwabo aba murihe shyaka? ko u Rwanda ari urwambere kwisi muri Gender kuki atiyamamaje? Kandi rwose yari gutsinda 100%. Mubidindiza Africa n’ibi birimo. Mpayimana akiyamamaza ba Mushikiwabo bicaye, Why???????

  • Bazazifunge zitazatuma ibanga tugendana abanyamahanga barimenya

Comments are closed.

en_USEnglish