Digiqole ad

Icyo Africa ikeneye ngo ibone ubwigenge bwuzuye… Hon Polisi Denis

 Icyo Africa ikeneye ngo ibone ubwigenge bwuzuye… Hon Polisi Denis

Hon Polisi Denis kuri iki cyumweru mu gikorwa cyo gutangiza PanAfrican Movement i Kanombe

Nubwo ibihugu byose bya Africa byahawe ubwigenge n’abari abakoroni mu myaka irenga 50 ishize, ubukoroni mu yindi shusho bwarakomeje kugeza none ku bihugu byinshi cyangwa byose bya Africa. Kubohoka mu mitekerereze, gukunda Africa no guharanira ubumwe bwayo nibyo Hon Polisi Denis abona byaha Africa ubwigenge bwuzuye.

Hon Polisi Denis kuri iki cyumweru mu gikorwa cyo gutangiza PanAfrican Movement i Kanombe
Hon Polisi Denis kuri iki cyumweru mu gikorwa cyo gutangiza PanAfrican Movement i Kanombe

PanAfrican Movement ni ibyo bitekerezo ikwiza ku banyafrica mu bice binyuranye kugira ngo Abanyafrica bivane ku ngoyi y’ubundi bukoroni bakiriho.

Gukomeza gutega amaboko ku bahoze ari abakoloni babo nibwo bukoroni busigayeho, imyumvire yonyine ngo niyo ikibutera, ituma n’Abanyafrica bumva badakunze umugabane n’ibihugu byabo.

Hon Polisi Denis ati “Igihe tutarabohoka mu mitekerereze tuzaba tugifite ibibazo

Abanyafrica benshi ngo baracyumva ko Africa itabaho ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi bitayibeshejeho, abandi bakumva bo ntibanayibamo n’ubwo ari iwabo.

Abanyafrica benshi baracyurira indege kujya gusaba serivisi muri ayo mahanga aho kugira ngo bagire icyo bakora kugira ngo n’iwabo bazitange.

Mu gitanga umuti Hon Polisi ati “Africa kugira ngo igire agaciro tugomba kugira ubumwe. Tugomba no gushaka umutekano urambye wacu. Tugomba guharanira kwigira kandi abanyafurika tugankunda Afurika yacu nibihugu byayo.”

Ibi yabivugaga hatangizwa PanAfrican Movement mu murenge wa Kanombe abwira abantu banyuranye batumiwe barimo urubyiruko, abikorera, abanyamadini, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bakora ibihuza abantu benshi.

Ibitekerezo by’ubumwe, agaciro no gukunda Africa bya Capitaine Thomas Sankara , Nkameh Nkurumah n’abandi nibyo bikigishwa n’ubu ngo Africa ikomere igire ijambo imbere y’amahanga.

Panafrican Movement intego yayo ngo ni uko uru rugamba ziriya ntwari zatangije zinafite imbogamizi nyinshi cyane, uyu munsi rukomeza kuko noneho hari n’ubwinyagamburiro.

Marie Rose Nirere uyobora Umurenge wa Kanombe avuga ko ibitekerezo nk’ibi byo guhindura imyumvire abantu babashije kubyakira byavugurura imibereho bikanihutisha iterambere.

Ibi bitekerezo bishingiye ku kuba ibibazo bya Africa ibisubizo byabo bitashakirwa ahandi. Ibi ngo byasubiza Africa ijambo n’agaciro imbere y’amahanga.

Izi nyigisho ariko ngo ntizigamije kwangisha Abanyafrica abanyaburayi cyangwa abanyamerika, ahubwo ko habaho imikoranire nabo ishingiye ku bwubahane no ku nyungu z’impande zombi.

 Mme Grace Kabayo Umunyamabanga Mukuru wa Panafrican Women organization avuga ko Africa igifite ikibazo cyo gutega amaboko kandi ngo ntabwo wakwibohora ugitega amaboko ngo ufashwe
Mme Grace Kabayo Umunyamabanga Mukuru wa Panafrican Women organization avuga ko Africa igifite ikibazo cyo gutega amaboko kandi ngo ntabwo wakwibohora ugitega amaboko ngo ufashwe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Icya mbere kizonze Afrika, ni abategetsi b’inkoramaraso n’ibisambo, bakorera abazungu bakanabatiza umurindi mu mugambi wabo wo gucamo ibice abanyafrika kugira ngo bakomeze bayitere imirwi. Bigisha abaturage ibyo gukunda ibihugu byabo n’umugabane wabo, ariko mu mikorere ugasanga abenshi ni ba rusaruriramunduru.

  • None se Hon.Polisi urugero waduha rw’abapanafricanistes muri iki gihe ni uruhe? Nkurunziza, Magufuri,Museveni,Kabila , Kagame,Kenyata, Polisi?

  • Ikintu cya mbere kibuza Africa kwigenga ni abanyagitugu usanga bayoboye byinshi mu bihugu biyigize maze ugasanga nibo basigaye bakoronije abenegihugu bayoboye. Wajya kumva ukumva umuperezida umwe ati ninjye uzi kuyobora nimvaho igihugu kizagya hasi, nkubu se Zimbabwe na Mugabe wayo biriya nibyo twita kwigenga kubona umusaza usinzirira aho yicaye ayiyoboye? Ngo kuko abongereza bagyiye buriya irigenga da. Ubwo simvuze mubindi bihugu by’Africa kuko hafi ya byose biyobowe nabigize ntawansimbura. Ubukoroni bubi nuburiho muri kino gihe aho umuturage akandamizwa nuwakamurengeye, ugasanga umuyobozi yahindutse akamana, arica agakiza uwo ashatse aha ngo twarigenze. Ikindi cyica africa n’inkomamashyi zitinya kubwira ukuri abanyagitugu, zigahora ziberekako byose bimeze neza kugeza ku munota wa nyuma amaraso amenetse.

  • Jye mbona bigoye kwemeza ko Africa ibaho, politically speaking. Geographically irahari byo ndabyemera.
    Ahubwo mutubwire ikizasimbura ubwigenge kuko bwo nyuma y’imyaka 50 na mwe muremeza ko butuzuye….
    Wabona mu minsi iza “Multinationals” arizo ziza kuba ziyoboye byose, zigaha abantu icyo kurya ni cyo gukora.

  • Si u Rda rwagakwiye kwigisha panafricanism. Birazwi ko u Rda ari icyambu cy’abo bazungu bashaka gucanamo abanyafrika. Ntabwo bisaba kuba ufite PHD ngo usobanukirwe uburyo igihugu cyacu gitiza umurindi abashaka gusahura Africa.

  • huuuum, nti mukansetse rwose! abashaka kwitwikira panafricanism uzasanga aribo banashaka gupyinagaza benewabo! hypocrites!

Comments are closed.

en_USEnglish