Digiqole ad

Icyizere cyo kubaho k’umunyarwanda kigeze ku myaka 52 – Dr Binagwaho

Mu kiganiro cyo kuvuga kubyo Ministeri y’Ubuzima yagezeho mu mwaka wa 2011 kuri uyu wa gatatu, niho Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyazamutse kikagera ku myaka 52.

Dr Binagwaho Agnes asobanura ibyo MINISANTE yagezeho muri 2011
Dr Binagwaho Agnes asobanura ibyo MINISANTE yagezeho muri 2011

Dr Binagwaho yavuze ko icyizere cyo kubaho cyazamutse kubura intambwe zatewe mu rwego rw’Ubuzima mu mwaka turi gusoza wa 2011.

Icyizere cy’Ubuzima ku munyarwanda mu 2001 cyari ku kigereranyo cy’imyaka 38.99 muri rusange, ubu kikaba kigeze ku myaka 52, kubera ibitaro bitandukanye byubatswe, itangwa rya servisi ryavuguruwe mu mavuriro, ibikoresho bivura  indwara  zitandukanye nk’umutima, cancer n’izindi nkuko byatangajwe na Dr Binagwaho.

Kuba abanyarwanda bagera kuri 80,7% bafite ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) ngo ni indi ntambwe babona urwego rw’ubuzima rwateye igaragara.

45% by’abagore bitabiriye kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho (methode moderne), ikibazo cy’imirire mibi nacyo ngo mu cyagabanutseho 50% ugereranyije n’imibare yo mu myaka ishize nkuko byatangajwe muri iyi nama yaberaga mu cyumba cy’inama cya MINISANTE.

Abanyamakuru babajije impamvu kuringaniza imbyaro ku bagabo hakoreshejwe uburyo bwa ‘vasectomy’ kititabiriwe, dore ko abagabo 700 mu gihugu hose aribo bakitabiriye.

Ministre Binagwaho akaba yasobanuye ko kuba bitaritabiriwe ari uko gufata uyu mwanzuro bitoroshye ku mugabo kuko aba atandukanye no kubyara ukundi, bityo ko bisaba ubukangurambaga bukomeye kugirango umugabo afate uyu mwanzuro.

Ibi byagezweho MINISANTE yavugaga ariko, ntibivuze ko ngo hatakiri byinshi byo gukora, aha havuzwe, ikibazo cy’inyubako zidahagije, imbangukiragutabara (ambulance) zikiri nkeya ugereranije n’umubare abazikenera, umubare w’abaganga  ukiri muke ndetse no kubura abaterankunga mu rwego rw’ubuzima.

Jonas MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish