Icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afurika y’epfo azaza i Kigali kuri Pasika
Pastor Solly Mahlangu uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Afurika y’Epfo, biteganyijwe ko azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Patient Bizimana, kizabera i Gikondo ahabera Expo tariki 27/3/2016 kuri Pasika.
Uyu mukozi w’Imana yarezwe na nyina umubyara gusa, yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana afite imyaka 10 gusa y’amavuko.
Pastor Mahlangu yakiriye agakiza i Johannesburg, yashakanye na Khosi Mahlangu, bamaranye imyaka 18 byaranye abana b’abakobwa batatu Thando, Amani na Asante.
Pastor Solly Mahlangu amaze imyaka 20 akora umurimo w’Imana nk’umuramyi, yahoze ari umwe mu bayobozi muri Victory Fellowship Church muri Afurika y’Epfo.
Patient Bizima yabwiye Umuseke ko igitaramo ari gutegura ari icyambere kizitabirwa mu mateka ya Gospel mu Rwanda n’umuntu w’igihanganjye, muri muzika yo kuramya Imana.
Yagize ati “Yego, mu gitaramo cyanjye Solly Mahlangu azaza gutaramana n’Abanyarwanda muri Concert ya Easter Celebration, kuza kwe bitwereka aho Gospel yo mu Rwanda igeze itera imbere, ikindi ni uko azaza azanye n’abantu bagera kuri 15 bazamufasha mu gitaramo basanzwe baririmbana.”
Patient Bizimana yakomeje avuga ko abakunzi b’indirimbo za Gospel bagomba kuza mu gitaramo bafite mu mitima yabo kwakira ikintu gishya batigeze babona, kuko niba Yesu yarazutse akava mu gituro, ngo no mu mitima yabo hari ibintu bigomba kuzuka.
Ati “Niba hari ibyari byarapfuye bigomba kuzuka uwo munsi, bakaba bashya, abantu bakinjira muri Pasika ari bashya, bakagira ubuzima bushya.”
Pastor Solly Mahlangu yavutse mu mwaka wa 1971, muri Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Johnnesbourg. Mahlangu yatangije urusengero rwe bwite i Johannesburg Tembisa rwitwa “Word Praise Christian Centre International”.
Mahlangu asanzwe azwiho indirimbo nka ‘Wa hamba Nathi’ yakunzwe cyane na hano mu Rwanda, ‘Nzulu Ye Mfihlakalo’ n’izindi….
Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Patient Bizimana ari kuri Zion Temple Gatenga, Evangelical Restoration Church i Masoro, UTC mu mujyi, Blues Café ndetse no kuri Station za SP.
Reba indirimbo ‘Wa hamba Nathi’ ya Mahlangu :
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Turahari abakunzi ba gospel tuza kwizihiza izuka ryumwami wacu yesu christ amen!
Comments are closed.