Digiqole ad

Icyamamare Kelly Rowland yakoze ubukwe mu ibanga

Iby’ubukwe bw’umuririmbyi Kelly Rowland byamenyekanye kuri uyu wa gatatu nyamara bwabaye kuwa gatanu ushize mu ibanga rikomeye mu birwa bya Costa Rica. Yashyingiranywe na Tim Witherspoon, mu baribatumiwe, Beyoncé Knowless na murumuna we Solange bari bahari. 

Kelly Rowland n'umugabo we ngo barasomanaga cyane nk'abari bonyine
Kelly Rowland n’umugabo we ngo barasomanaga cyane nk’abari bonyine

Rowland wahoranye na Beyoncé mu itsinda Destiny Girls ryabiciye hambere yakoze ubukwe hari abantu bagera kuri 30 gusa.

Amafoto yagaragaye asa n’ayafashwe n’uwari watumiwe, ndetse Kelly n’umugabo we ngo bari birekuye cyane basomana nk’abari bonyine mu muhango wabaye mu ibanga rya rusange.

Tim wahoze ari umuteramakofe amaze igihe akundana cyane n’uyu muririmbyikazi w’imyaka 33.

Beyoncé ariko yari yabaye nk’ugaragaza ko yagiye mu bukwe ubwo yashyiraga ifoto ye kuri Instagram yambaye umwabaro w’ubukwe.

Kelly Rowland avuga ko umukunzi we bakundanye mu myaka ine ishize, akaba ngo yaramusabiye urukundo kuri Skype we ari muri Burgaria.

Kelendria Trene Rowland yamenyekaniye cyane muri Destiny Child, itsinda ry’abakobwa ryacuruje muzika yabo kurusha izindi zose ku Isi. Yibukwa cyane kandi mu ndirimbo nka “Dilemma” yakoranye na Nelly, mu ndirimbo nka “Like this” ndetse na “Stole” yamaze igihe kinini ari iya mbere ku ntonde za muzika zitandukanye.

Basezerana kurushinga
Basezerana kurushinga
Abahamya b'ayo masezerano
Abahamya b’ayo masezerano
Ubukwe bwabereye ku nkengero z'ikiyaga
Ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga muri Costa Rica
Bamaze imyaka ine bakundana
Bamaze imyaka ine bakundana
article-2626786-01BBBD4B0000044D-753_634x944
Michelle Williams, Kelly Rowland na Beyoncé bahoranye muri Destiny Child bari mu bukwe bwe

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish