Icyamamare Connie Britton ati “Nashimishijwe no gusanga abagore mu Rwanda biteza imbere”
Umukinnyi wa filimi, umuririmbyikazi kandi utunganya muzika akaba n’intumwa ya UNDP amaze weekend ishize mu Rwanda, kuri uyu wa mbere yabwiye abanyamakuru ko bitandukanye na bimwe mu bindi bihugu yagezemo, yashimishijwe no gusanga abagore bo mu byaro mu Rwanda bakora uturimo two kubateza imbere bagamije kwivana mu bukene, kandi ngo yabonye babigeraho.
Connie ari mu Rwanda kuva kuwa gatanu tariki 19 Kamena mu rugendo rugamije kureba iterambere ry’umugore mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Connie uzwi cyane cyane muri TV Series nk’iyitwa Nashville, yasuye amashyirahamwe y’abagore mu turere twa Kayonza na Rwamagana aho avuga ko yasanze baboha uduseke, udukapu two mu bitenge n’ibindi yasanze bibafasha kubona amafaranga.
Connie ati “Nka ‘UNDP Goodwill Ambassador’ nagombaga gusura amashyirahamwe y’abagore bakora imirimo itandukanye yo kwivana mu bukene, ibi rwose nasanze urwego bariho mu Rwanda rushimishije.
Nagombaga kandi no gusura abafite ubumuga bwo kutumva nkamenya inzitizi bahura nazo. Aba nasanze bafite ibikoresho ariko ikibazo bafite ni ukutumvikana n’abandi badafite ubumuga, bafite nabo icyo baha umuryango ariko ntabwo babasha gutambutsa ubutumwa bwabo kuko abantu benshi batumva ururimi rwabo rw’amarenga.”
Kuva mu 2014 yagirwa intumwa ya UNDP yagiye asura ibihugu bitandukanye biri mu nzira y’amajyambere akurikirana ngo amenye ibibazo by’abagore mu iterambere. Yagaragaje ko abagore muri rusange bakora 70% y’ibintu bitunga ingo zabo ariko nyamara imirimo yabo ngo amafaranga basigarana yo kwizigamira no kwiteza imbere ngo ntarenga 10% y’ayo bakorera.
Connie Britton yavuze ko yamenye cyane u Rwanda kubera filimi ya Hotel Rwanda yavuzwe cyane ariko ko ku bufatanye n’abakora filimi muri Amerika muri Hollywood abanyarwanda bashobora kurushaho gukora filimi zivuga inkuru z’ukuri ku Rwanda.
Connie Britton yabonye ibihembo bitandukanye bya filimi na muzika birimo Emmy Award, Golden Globe Award, azwi cyane muri filimi isetsa yitwa “This Is Where I Leave You.”
Yaje mu Rwanda avuye muri Kenya akaba ari bukomereze uruzinduko rwe muri Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere akaba yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye.
Photos/DS Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ikaze mu rwagasabo kandi urava mu rwanda hari byinshi wiboneye ku iterambere tumaze kugera, nusubira iwanyu uzatubere natwe Ambassador
Comments are closed.