Icya rimwe mu turere biciye muri siporo urubyiruko rwasabwe kwibuka no kureba imbere
Kuri uyu wa gatandatu habaye igikorwa cyabereye ku masaha ya saa mbili za mu gitondo mu turere dutandukanye tw’igihugu aho abayobozi n’urubyiruko bahereye ku gukora siporo rusange maze bagahabwa ubutumwa bwo kuzirikana ku bubi bwa Jenoside bibuka abasportif bayiguyemo ndetse runahabwa amasomo n’aba bayobozi ku burere mboneragihugu no kureba imbere heza habo ariho h’igihugu cyabo.
Mu turere twa Rubavu, Rwamagana, Musanze, Huye na Nyarugenge ahari abanyamakuru b’ Umuseke.rw ushyize hamwe urubyiruko rusaga hafi ibihumbi 8 000 rwitabiriye iki gikorwa, cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB gifatanyije na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CLNG ku bufatanye kandi n’ubuyobozi bwa turiya turere.
I Huye
Abanyeshuri biganjemo abo mu mashuri yisumbuye ndetse n’abakozi babyukiye muri siporo yo kwiruka berekeza kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, aha bahageze uru rubyiruko cyane cyane rwaganirijwe n’abayobozi cyane cyane kuri Jenoside, ku miyoborere ndetse no ku kamaro ka siporo mu buzima.
Abahagarariye CNLG muri uyu muhango babwiye urubyiruko ko Jenoside yaturutse ku buyobozi bwavanguraga abanyarwanda. Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Eugene Muzuka wabwiye abana bari bateraniye aho ko ubuyobozi ubu bushishikajwe no guteza imbere abanyarwanda bose nta vangura.
Aba banyeshuri babwiwe akamaro k’imiyoborere myiza mu buzima bw’igihugu, imiyoborere yita ku baturage bose. Basabwa gukurira muri uwo murongo wo kwanga ivangura no kuyobora neza abo uyoboye kuko ngo aba babwirwaga aribo bayobozi b’ejo.
Dr Harebamungu Matiyasi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi wari umushyitsi mukuru, kuri stade ya Kaminuza yabwiye urubyiruko ibyiza bya siporo ku buzima no ku masomo yabo ndetse asaba ko iyi siporo rusange yaba ngaruka kwezi kuri aba bana.
Nyuma y’ibiganiro byagejejwe kuri uru rubyiruko abari aho bose bakoze urugendo ruva kuri stade ya Kaminuza bajya ku rwibutso rw’Abazize Jenoside rwa Kaminuza bafata umwanya wo kwibuka abasportif bazize Jenoside banashyira indabo ahashyinguye aha.
Nyarugenge
I Nyarugenge iyi gahunda nayo yatangiye ahagana saa mbili za mugitondo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ahari urubyiruko rwinshi rwiganjemo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abarimu, abayobozi b’Akarere ndetse n’abahagarariye CNLG na RGB.
Madame Mukasonga Solange aganirira uru rubyiruko nawe yagarutse ku mateka mabi yatumye habaho Jenoside ariko ababwira ko u Rwanda ubu ruri mu nzira nziza kubera imiyoborere myiza itavangura abanyarwanda.
Mme Mukasonga yashishikarije urubyiruko gukunda siporo kuko ari ingenzi ku buzima bwabo no ku masomo yabo.
Uhagarariye CNLG akaba yashishikarije urubyiruko kwirinda urwango hagati yabo, no kwirinda kuvangura, amacakubiri n’ikindi cyatandukanya umuryango nyarwanda kuko bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside
Muri iki gikorwa kuri Stade de Kigali bakaba banibanze ku kwibuka abasportif bazize Jenoside.
Rubavu
I Rubavu naho uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka cyane cyane abasportif bazize Jenoside, ndetse n’abayobozi baganirije urubyiruko kuri Jenoside n’ingaruka zayo, ku murongo igihugu kirimo, ku miyoborere myiza n’ibindi byabereye muri Stade Umuganda mu gitondo ahagana saa mbili kuri iki cyumweru.
Uru rubyiruko rwinshi rwari ruteraniye aha rwabwiwe ko ahatari amahoro hataba siporo. Bityo ko bakwiye gukurana umuco w’amahoro, babwirwa ko amahoro aturuka ku miyoborere myiza itavangura abantu kandi igamije ko batera imbere.
Ndahirwa Louis umukozi muri CNLG yavuze ko impamvu bafatanyije na RGB ari uko abateguye Jenoside bari abayobozi muri icyo gihe ari nabo bayigizemo uruhare rugaraga bacamo ibice Abanyarwanda.
Ati “Twagombaga rero gufatanya n’uru rwego rushinzwe kwimaka imiyoborere myiza kuko imiyoborere mibi ariyo yatumye Jenoside iba.”
Ignatius Kabagambe wari uhagarariye RGB muri uyu muhango akaba yasabye uru rubyiruko kugira umuco wo gukunda igihugu n’abagituye kuko ngo umuyobozi mwiza ari ukunda abo ayoboye akabashakira ikiza atavanguye. Iyi ngo niyo miyoborere myiza. Akaba yasabye uru rubyiruko gukurana icyo kintu mu mitima yabo kuko ngo aribo bazayobora u Rwanda mu minsi micye iri imbere.
i Rwamagana
Muri aka karere uru rubyiruko rw’abanyeshuri rwari kumwe na Ministre w’Uburezi Dr Vicent Biruta, ndetse n’ingabo n’abandi bantu batandukanye muri sport n’igikorwa cyo kwibuka abasportif baize Jenoside akorewe Abatutsi.
Nyuma yo gukora sport yo kwiruka n’abo bayobozi, bageze ku kibuga cy’umupira cy’I Rwamagana maze uru rubyiruko ruhabwa ubutumwa bwo gukunda siporo, kurwanya Jenoside, kwimakaza umuco w’amahoro, kwirinda amacakubiri, gukunda no guharanira ko igihugu cyabo gitera imbere.
Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, uhagarariye CNLG ndetse n’uhagarariye RGB.
Dr Vicent Biruta yibukije akamaro ka siporo aba bana anabasaba kuyigira umuco nk’uko bari kwigishwa n’indi mico myiza n’indangagaciro z’igihugu.
Ministre Dr Biruta ati “ Abasportif barasabana, bakishima, nta mu sportif ugira ibitekerezo bibi, nta mu sportif ukwiriye kugambira kwica undi. Byose bigashingira ku gihugu gifite ubuyobozi n’abayobozi beza dushaka kubaka tubicishije muri mwe.”
Photos/DS Rubangura
i Rubavu
Photos/Maisha Patrick
i Nyarugenge
Photos/JD Nsengiyuma
i Huye
Photos/Prudence Kwizera
Reporters
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iki gikorwa ni cyiza cyane. Umusaruro wacyo u Rwanda ruzawubona mu myaka nka 15 cg 25 imbere! mwakoze abagiteguye
Wangu tujye twemera Coverage z’UM– USEKE zirarenze kbs, courage mwabahungu mwe
@RGB and CNLG, what is the mechanism of following up these young people in your systems! or you are just seeding and dont follow your crops? am just asking. Someone in the institutions or state can reply me.
Naho Umuseke bo they cover better than all, i also appreciate em
@ CNLG and RGB courage iki gikorwa ni cyiza cyane. Urubbyiruko ruzumviraho jenoside icyaricyo nuko yakwirindwa kdi bakagorore ingingo.
UM– USEKE rwose murakosora ureke babandi bahugubuka bakatubeshya mwateretse ibyiza none nimwe nihitiyemo. ahaha keep it up
Shenge Biruta yashaje! murakoze Umuseke kumunyereka neza.
Ariko yarakoze ntasaziye ubusa
Cyakora aka kantu ni keza, aba bana mwabahaye ubutumwa ari benshi rwose.
Ubu question ni ngo ni bande babaganirije? hari ubwo usanga ari abayobozi bamenyereye
gutanga za report ariko batazi guha ubutumwa abana benshi gutya. But the act is okey
Comments are closed.