Digiqole ad

ICT i Karongi ngo biriho biraza

Mu karere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba ntabwo hateye imbere mu ikoranabuhanga mu baturage, nyuma y’uko hagati mu kwezi gushize hafunguwe inzu itanga servisi za ICT ku baturage, bahamya ko buhoro buhoro bizatera imbere.

Inzu yonyine itanga servisi z'ikoranabuhanga muri Karongi
Inzu yonyine itanga servisi z’ikoranabuhanga muri Karongi

i Karongi, kimwe n’ahandi mu biturage, abaho nabo ubu bakenera Internet, computer, gusohora impapuro, n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Nyuma y’uko centre ya RDB yabahaga izi servisi i Karongi ifunze mu gihe gishize, abaturage bayiganaga ari benshi bari mu gihirahiro.

Ubu hafunguye indi ICT Telecenter yigenga mu mujyi itanga izi servisi. Abayigana ni benshi baba bavuye mu bice bitandukanye bya Karongi ndetse n’ahandi kure mu cyaro kuko baba bacyeneye gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.

Iyakaremye umukozi muri iyo ICT Telecenter avuga ko servisi za internet, scanner, gusohora impapuro (printing), kwigisha mudosabwa (ama softwares atandukanye no gukora mudasobwa zapfuye batanga abantu benshi cyane baza kuzisaba buri munsi.

Naho umwe mu bakiliya twahasanze we yagize ati “ Ubu nta kibazo turabona izi servisi neza nyuma y’uko abo muri RDB baziduhaga bafunze. Nubwo bigaragara ko inzira ikiri ndende ngo tugere aha Kigali cyangwa Butare, ariko urebye ibya ICT hano muri Karongi biriho biraza da!

Muri iyi Center nshya uhasanga urujya n’uruza rw’abakiliya ku buryo hari na bamwe bashobora gutaha batabonye servisi rimwe na rimwe.

TWAHIRWA Jean
UM– USEKE.COM

en_USEnglish