Digiqole ad

Ibyumweru bibiri mu mahanga. Yagiye guhaha…

 Ibyumweru bibiri mu mahanga. Yagiye guhaha…

Ntabwo ari ubutembere ni ingendo zo gushakira u Rwanda ikiza

Mu Ugushyingo 2014 ubwo yari i Bweramvura mu murenge wa Jabana muri Gasabo, Perezida Kagame yavuze ko iyo yagiye mu mahanga ataba agiye gutembera ahubwo aba yagiye gushaka icyateza imbere u Rwanda, hari bamwe bibazaga kenshi ku ngendo ajya akorera mu mahanga. Kuva tariki 16 Mata 2015 kugeza ubu Perezida Kagame ari mu ngendo z’akazi mu mahanga. Si kenshi umukuru w’igihugu amara ibyumweru bibiri mu ruzinduko rw’akazi.

Ntabwo ari ubutembere ni ingendo zo gushakira u Rwanda ikiza
Ntabwo ari ubutembere ni ingendo zo gushakira u Rwanda ikiza. Photo/PPU

Tariki 16 Mata yatangiye uruzinduko i Addis Ababa muri Ethiopia aherekejwe na Mme Jeannette Kagame.

Usibye ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe waho ku buryo ibihugu byombi byanoza ubufatanye cyane mu bukungu n’imibanire, yanagiye mu nama yerekeranye n’ibyo gucunga umutekano no kugarura amahoro mu bihugu byo mu karere byavugwamo intambara.

U Rwanda ruteganya kuvana muri Ethiopia 400MW z’amashanyarazi. Nta kabuza ko Perezida Kagame yaba ataraganiriye nabo iby’ubu bufatanye bwagirira akamaro gakomeye ubukungu bw’u Rwanda.

Avuye muri Ethiopia yakomereje uruzinduko muri Algeria, ni kure y’u Rwanda ariko mu mibanire y’ibihugu nta kure habaho, ubucuti bwabyo bugira akamaro gakomeye mu buryo butandukanye.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Algeria yohereje uyihagarariye mu Rwanda, Ambasaderi Djafri Abdelaziz.

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bo mu nzego z’ubukungu za Algeria ku buryo inzego zabo za Leta n’iz’abikorera zakorana n’iz’u Rwanda.

Muri Algeria Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Abdelaziz Bouteflika. Ubufatanye mu bukungu na politiki nibyo bibanzeho nk’uko byatangajwe nyuma yo kubonana.

Mu nama yiga ku bibazo byugarije isi

Nyuma ya Algeria yakomereje muri USA aho yatumiwe mu nama ya Milken Institute Global Conference ngo atange ibiganiro ku birebana na Africa y’ejo hazaza, n’ibyakorwa ngo isi irusheho kuba nziza ku gitsina gore.

Mu kiganiro yatanze aha i Los Angeles Amerika, ahereye ku rugero rw’u Rwanda, yavuze ko abanyarwanda bavanye amasomo mu guheza abagore mu iterambere ry’igihugu, ari nayo mpamvu ubu bahabwa umwanya ufatika mu nzego z’uburezi, ubuyobozi, ubukungu n’izindi.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 12 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7 kugera 8% kuko buri Munyarwanda yabigizemo uruhare, harimo n’abagore.

Mu ngendo amazemo ibyumweru bibiri bigaragara ko hari umusaruro mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zigira ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda.

U Rwanda nk’igihugu gikennye gikeneye kubaka UBUKUNGU bwacyo, mu byagaragaye kenshi mu ngendo ze mu mahanga, Perezida Kagame niyo ngingo yibandaho, icyakungura u Rwanda mu mibereho myiza y’abarutuye. Ari nabyo yise guhaha ubwo yabibwiraga ab’i Bweramvura ya Jabana.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ndiyo mzee kijana, komeza udushakire umubano ahashoboka hose

  • Ingendo ze zifite inyungu nyinshi cyane n’akomereze aho.

    Umuyobozi mwiza nuwegera ahari ibibazo ntasige n’ahari ibisubizo.

  • Ndemeranya nizi ngendo cyane kuko ukuyeho no gushaka ubufatanye mu by’Ubukungu, abanyarwanda baciye umugani ngo ifuni ibagara Ubucuti ni akarenge, ariko nanone Igihugu nkurwanda gikeneye kwagura ubufatanye n’Ibihugu byinshi, cyane cyane mu rwego rw’Ubukungu, Umubano, Uburezi, Ubuvuzi n’Umutekano.

    Ahubwo nazajya avayo abayobozi babishinzwe bajye bahita bakurikirana vuba babonere amashuri abana babanyarwanda aho bajya guhaha Ubumenyi bufite ireme.

    • nanjye ntyo Francis, HE natugendere kandi tumwifurije kuzagaruka azaniye abana b’abanyarwanda za scholarships bajye guhaha ubwenge buzateza imbere igihugu ejo hazaza. Abana rwose baramanjiriwe bumvishe ko Presidential Scholarships zitabashije kuboneka muri uyu mwaka wa 2015 kandi barabashije kugira amanota meza muri S6. Iziri kuboneka REB irasaba ababyeyi kwirwanaho ngo bagatanga amatike, ndetse ngo bakanatanga ibizatunga abana biga mumahanga. Ubwo se hazagenda abana babahanga cg hazagenda abana babifite? Dufatire urugero kubihugu byo muri Aziye twohereze abana benshi bashoboka mumashuri yo hanze natwe tuzatera imbere byihuse. Muzehe wacu nabidufashemo kandi tumufatiye iryiburyo.

  • Ndagukunda nukuri,si amarangamutima ahubwo ni ibikorwa byawe binkurura ,navuye mu Rwanda hari president urengera bamwe abandi akabahutaza, ariko wowe ho uramanuka akaba ari wowe udusanga iwacu ngo tukubwire iryatubabaje,waratugabiye kandi umuntu agabira inshuti bivuze ngo abanyarwanda uradukunda,nturobanura,ufite bonte,ubuhanga nkubwa Salom,gutunga abo Imana y’u Rwanda yakuragije nka Mose.
    Icyampa byibura ukabona ibyo nanditse kuko ndagushima.basaza bacu ubu tugabana iby’ababyeyi mu buryo bungana. Warakoze Imana ijye ikwitaho.

  • uyu musaza ndamwera nkabura icyo muha kabisa…
    ni mwiza gusa uve kuri babandi bahora bironga

  • Hahaha hahaha..Ntibisanzwe ariko dushyize mukuri niba namwe mwarabaye ahantu hatandukanye muzi icyo bisobanuye

  • Ni byiza gushakira inshuti u Rwanda no kwagura amarembo.

    Minisiteri ifite Ububanyi n’amahanga n’UBUTWERERANE mu nshingano zayo, yari ikwiye kujya ikurikirana neza ziriya ngendo zose ku buryo nyuma yazo habaho “follow up” y’ibyemezo cyangwa ibyifuzo byazivuyemo, noneho ibishobora gushyirwa mu bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro akaba aribyo bibandaho bigashyirwa mu bikorwa “effectively”.

    Bishobotse bakagombye no kujya bategura raporo ya buri mwaka yerekana neza ibyo ingendo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mahanga zagezeho.

  • Koko akanyonikatagurutse nti kamenya iyo bweze, HE Paul Kagame,nkuko ya byivugiye ntabwo ingendo akora zi fite aho zihurira no kwishimisha , afite iye murugo heza igihu gifite umutekano, gifite ahuntu nyaburanga henshi bibaye gushaka kwineza yan a bikorera mu Rwanda, ariko iyo akora ingendo abagiye guhahira abanyaRwanda. Nu bwo bamwe muri twe tudashima ariko we aduhoza ku mutima kandi ahora adushakira icyiza buri gihe . Iyamuhanze ika muha kuyobora URwanda ize ikomeza ku muba imbere muri byose.

  • Abagiriyo bajya baragenda.

  • @ Kumiro: Ahubwo abavuzi b’ubusa baravuga. Shaka ikintu kizima ukoresha umwanya wawe uve muri ubwo butiku bwawe.

    • Perezida umara ibyumweru bibiri mu ndege wowe ntacyo bikubwira? Ese harahandi wari wabibona?

  • Hagato aho twe turarya muri Kill me Quick. Buriya se bishyura angahe di mu ijoro kuri Hotel tudashyizemo ayo aba security barya, n’ Indege n’ amavuta yayo?

  • Izi ngendo nubwo ari nziza urebye zitwara amafaranga menshi. Sinzi niba ikivamo kingana nayahagendera. Dukoze imibare yoroshye cyane tuvuge ko kumunsi hakoreshwa 5000USD. Mu minsi 12 ubwo yaba ari 600mille Dollars angana na 420000000FRW. Ubu kandi nakabije pe. Mu mwaka umwe tuvuge ko ingendo nkizi zaba 5. Bitanga koko outcomes iri hasi cyangwa hejuru yo guhaha HE President aba yagiyemo mu mahanga? Mubitekerezeho turebe icyo dukuramo

  • Sorry ku munsi hakoreshwa 50000USD nubwo ashobora kuba arenga cyane

  • @ Nukuri : Ubu se iyi mibare uyikuye hehe? Uyibaze uhereye kuki? Hanyuma ibiva muri izi ngendo byo ubibara gute ubwo? Reka mbabwire: Muzabaze abantu baba muri Afrique de l’Ouest bazababwira: Perezida afata vacances akajyana n’umuryango we, abakomeye mu butegetsi bwe n’inshuti ze bakagenda bagakodesha hotel ya luxe yose muri France cyangwa Switzerland bakamarayo ukwezi kurenga BARI MURI VACANCES! Kagame nimumureke mwa bantu mwe, nutamukunda ntamuziho gukunda ubuzima bworoshye cyangwa gukora ibidafite akamaro! Ubu se aho kujya muri izi nama ananiwe kujya kuruhukira Bahamas cyangwa Hawai? Mu nama se niho baryohereza? Mumureke akore akazi ke natwe dukore akacu kandi tumenye ko adashobora no gushyira ibyo izi ngendo akora ziba zigamije byose mu itangazamakuru!

  • What ko ari menshi se…ubwo yahava akoresheje nka 2 millions?

    • Ayo mafaranga ngo ni menshi? Mwizana amarangamutima Mzee,ntiyakwangiza,muri kamereye,Kandi inyungu ajya kudushakira ni izirambye,kandi akenshi aho avuye aherekezwa n’inkunga zitagira ingero.Ariko ubundi urebye ukuntu ubukungu bw’Urwanda butera imbere , ingendo ze zidufitiye inyungu nyinshi cyane .

  • @Nukuri: Ubu se iyi mibare uyikuye hehe ? Uyibaze uhereteye kuki cyangwa ukurikije iki? Hanyuma ibiva muri izi ngendo byo ububira ute? Ko hari n’ibitabarwa mu mafaranga ariko bifite akamaro kanini se ahubwo? Reka mbabwire: Muzabaze abantu bazi Afrique de l’Ouest bazababwira: Perezida ajya muri vacances akajyana n’umuryango we, abakomeye mu butegetsi bwe n’inshuti ze maze bagakodesha nka hotel
    de luxe muri France cyangwa Swizterland bakamarayo ukwezi BARI MURI VACANCES kandi bishyurirwa na Leta! Kagame nimumureke mwa bantu mwe, nutamukunda ntamuziho gukunda ubuzima bworoshye no gukora ibidafite akamaro. Ubu se aho kujya muri izi nama ananiwe kujya kuryoha muri Bahamas cyangwa Hawai nk’abandi ? Mu nama se niho baruhukira banaryohereza ? Tureke Kagame akore akazi ke natwe dukore ibyo dushinzwe gukora kandi tunamenye ko hari na byinshi biva muri izi ngendo n’ibiziberamo adashobora gushyira mu itangazamakuru kubera impamvu zitandukanye.

  • Bavandimwe rero tuge dushima ariko tunagaye; muzehe rwose ndamushimira kuntambwe ateza u Rda, ariko izingendo zirakabije cyane cyane izo akorera USA. Nshuti zanjye urugendo rwa perezida rurahenze, nagerageze ajye ahangombwa. Igihugu cyacu kirakennye so ibyo dukora byose dusabwa gushyiramo imibare.

  • None se Philos, uhera hehe uvuga ko zikabije guhenda? Impamvu zituma agenda se urazizi ? Ibivamo se byo urabizi ? Ntibihagije kwihanukira ngo uvuge ngo zirahenda gusa. Tanga facts, werekane unasesengure ibyo uvuga hanyuma n’abandi babijyeho impaka. Naho ibyo benshi bari kuvuga ninko kubona umuntu atambutse ukavuga uti uriya muntu ni umuntu mubi cyangwa ni umuntu mwiza. Kuki ari umuntu mwiza ? Kuki ari umuntu mubi ?

  • @ Mugemana: President Kagame ntamaze ibyumweru bibiri mu ndege. Tureke gukoresha imvugo irimo ubwana nk’aho akumbura umunyenga! Amaze ibyumweru bibiri mu mahanga kandi sinigeze numva ari mu biruhuko. Twese tuziko nta kintu na kimwe kikora. Ubu se ko aritwe dukeneye amahanga kurusha uko adukeneye kuko dukennye, ayo mahanga cyangwa abo bashoramari nibo bazaza kutwishakira kandi aritwe tubakeneye nyine ? Batanze urugero rwa bourses/scholarships ziboneka kubera we. Dore izindi ngero: Canergie Melon isigaye ikorera hano ikigisha abana b’abanyarwanda bakabona ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuruku giciro kitagira aho gihuriye na mba no kujya kwigayo. Hari imishinga minini u Rwanda rurimo yadufasha cyane ariko isaba amafaranga menshi u Rwanda rudafite kandi ikenewe, hari ubufasha bwa politique u Rwanda rukeneye nk’igihugu n’ibindi byinshi cyane. Ubu se ibi byagerwaho kuri telephone ? Ikibazo ni uko ureba hafi cyane, ugashaka ibyiza biguteza imbere ariko ntiwibaze iki kibazo cyumvikana: ibi byiza nifuza bisaba uburyo, ubwo buryo buva hehe kandi buboneka gute? Hanyuma ari wowe uyobora igihugu wakwicara uti reka nigumire hano ibi nshaka bizansanga hano cyangwa bizikora? Kagame we si uko rero: si umuntu uba ahongaho doing nothing ngo hatagira umuvuga. Niwumva kandi umuntu batavuga na rimwe uzamenye ko uwo muntu ntacyo akora.

  • Ariko mwese ko numva muvuganira Prezida Kagame muri izo ngendo akora ababwira ngo agiye guhaha,icyo yahashye mugendo zashize umuntu yabwira ati yagiye muri icyi gihugu noneho avayo ahavanye isoko nihagire ukibwira ?

  • ariko nge narumiwe , kumiro wowe uzapfa nubundi wumiwe, ngo abagira iyobajya baragenda? nawe wiyita nukuri general total yamafaranga akoreshwa mungendo nubwo yabamenshi ate, yaba ari make ugereranyije nagaciro kumutekano, ngaho nsubiza mwe mubara ibyo mutazi umutekano ugura angahe? mujye mubara ibibarika mwe muracyari abana. ubundi mwagiye mukoresha amazina yanyu nyayo niba muri abanyakuri. askyiwee.

  • @ Hitimana: Reka ngusubize. Uyu mushinga wa Broadband/ fibres optiques zagejejwe mu Rwanda hose uzagirira akamaro kanini cyane u Rwanda kugeza mu myaka mirongo iri imbere. Wagezweho kubera ingendo President Kagame yakoreye muri Korea na negotiations yagizemo uruhare rukomeye cyane hamwe na Company y’igihangange yitwa Korea Telecoms. Abanya Korea bamaze gushora miliyoni mirongo z’ama Dollars muri economy y’ U Rwanda, companies bashinze mu Rwanda zahaye akazi abanyarwanda, zitanga cyangwa zizatanga imisoro n’ibindi. Naguha n’izindi ngero zifatika mu buhinzi, uburezi, ubucuruzi, infrastructures, etc. Menya kandi ko ibi bisaba negotiations z’igihe kirekire, si ukugenda hanyuma ngo Kagame agaruke ahurira n’amasoko mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe. Nanjye nkubaze rero: mbwira impamvu ushingiraho uvuga ko Kagame aba yitemberera. Hanyuma unsobanurire impamvu wumva ko nkeneye ko Kagame amenya ngo mbashe kubona ibyiza akora cyangwa aho ibi byombi bihuriye nkurikije ibyo wavuze muri post yawe. Ibyo kuba abavuga neza Kagame ari abashonje, uretse ko ubivuze mu magambo arimo ubutindi, ubundi nabyo ahubwo bifite icyo bivuze kuko bisobanura ko Kagame yaba akunzwe n’abakene bumva ko abatekereza kandi aharanira kubazamura. Which is actually a compliment to Kagame from your own mouth! Ibyo “gukorera ibifu” byo ntacyo mbivugaho uretse ko nabyo ari imvugo ya gitindi! Nubishobora unsubize.

  • Uzahahe uronke Musaza, tukwifuza kenshi imigisha ku Mana!

  • Ngiye gusubiza ba hitimana, ba mugemana n’abandi… Nsanga abanyarwanda bamaze gusobanukirwa, nejejwe n’ibisubizo abumva akamaro k’ingendo za President batanze. Ariko just one simple thing: iyo abo bazivuga nabi babona bandika amagambo yabo arimo ukwirengagiza nkana agasakara isi yose mu gihe nk’icyo guhumbya ijisho, batubwira umubare wa $ yatumye iyo tech igerwaho, nabo bakabona urubuga rwo gusebya uwabahaye uruvugiro?? Come on!! Umutima mubi cg urwango mwishyiramo bibapfuka ubwenge mukiha rubanda!! Kandi muba mwumva mwakoze ibitangaza mu gutanga ibitekerezo!!

  • Andrew, bareke kuko babishoboye n’ igihugu bagitwika ngo bararwanya Kagame… Ntibigeze batinya kwica abarimu babigishiraza abana, abavuzi babavuraga, bishe abana ba bashiki babo…ngo ni inyenzi…N’ubu babishoboye babikora. Ngabo abo dusangiye igihugu..,

  • Dez ndagushimiye Kubisubizo usubije Hitimana ,kuko birasobanutse n’abandi bibaza nkawe ndunva babonye igisuzo.H.s n’ukuri Imana ikujye imbere muri byose Kuko ukunda Abo uyobora kandi Natwe turagukunda pe. Thx

Comments are closed.

en_USEnglish